konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Kuki Abavoka batakomeje gukurikirana iby’urupfu rwa Me Nzamwita Toy warashwe na Polisi?

Kuki Abavoka batakomeje gukurikirana iby’urupfu rwa Me Nzamwita Toy warashwe na Polisi?
24-11-2017 saa 09:17' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 11793 | Ibitekerezo

Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda rwasobanuye ko impamvu rutakomeje gukurikirana ikibazo cy’Umunyamategeko Nzamwita Toy warashwe n’umupolisi umwaka ushize, ari uko umuryango we wisabiye ko wabyikurikiranira. Uru rugaga ruvuga ko hari icyizere cy’uko uyu muryango wa nyakwigendera wanyuzwe n’ibisobanuro wahawe n’inzego z’umutekano.

Ibi abayobozi b’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda babitangaje kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Ugushyingo 2017 mu kiganiro bagiranye n’abanyamakuru ubwo babagezagaho aho uru rugaga rumaze kugera mu myaka 20 bamaze batangiye gukora.

Umuyobozi w’urugaga rw’abavoka, Me Kavaruganda Julien, yasobanuye iby’ ikibazo cya mugenzi wabo Me Nzamwita Toy warasiwe imbere ya Convetion Center tariki ya 29 Ukuboza 2016, akaba yarazize kuba yarasuzuguye inzego z’umutekano ndetse ngo akanashaka kugonga umupolisi wari ku burinzi nk’uko polisi yabitangaje ubwo yari akimara kuraswa.

Me Kavaruganda yavuze ko ubwo bari barimo gukurikirana ikibazo cya mugenzi wabo Me Nzamwita Toy, umuryango we wabasabye kubireka maze bakaba ari bo babyikurikiranira ndetse ngo kugeza ubu uyu muryango ukaba warababwiye ko wanyuzwe n’ibisobanuro wahawe n’inzego zishinzwe umutekano.

Yagize ati “Twakurikiranye ikibazo cya Me Toy duhura n’inzego z’umutekano hanyuma tubaza n’icyo umuryango we wadusabaga gukurikirana kuri iyo dosiye, baza kudusaba kubahuza n’inzego z’umutekano, [turabahuza] bagirana ibiganiro, baza kutubwira ko ikibazo twe twabakurikiraniraga nk’urugaga rw’Abavoka, ko nyuma y’iibiganiro bagiranye n’inzego z’umutekano batari bagikeneye ko dukomeza... Bo bari badusabye y’uko dushobora kubahuza n’inzego z’umutekano bakamenya amakuru y’ikibazo, kuko hari statement Polisi yari yatanze, ubwo bari bakeneye kumenya uko bimeze, imodoka yari arimo aho yari iri n’andi makuru...”

Yakomeje avuga ko uyu muryango waganiriye n’inzego z’umutekano ndetse ngo urugaga rw’abavoka kugeza ubu rwizeye ko banyuzwe n’ibisobanuro bahawe cyane ko batongeye kwitabaza uru rugaga.

Ati “Twebwe twatekereje ko umuryango we wanyuzwe kuko nyuma y’uko bari badusabye ko bakikurikiranira ikibazo, kuba baraganiriye n’inzego z’umutekano bagashobora kubona ibyo bisobanuro bakadusaba twebwe kudakomeza kugira ubundi bufasha twabaha, twumvise baranyuzwe.”

Me Nzamwita Toy yarashwe na Polisi ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 29 Ukuboza 2016, ubwo yari yitabiriye umuhanzi Koffi Olomide wari waje gutaramira abanyarwanda aho igitaramo cye cyari bubere muri Kigali Convetion Center bukeye bwaho.

Nyuma y’uko Me Nzamwita Toy arashwe agapfa Polisi y’u Rwanda yahise itangaza ko yasuzuguye inzego z’umutekano ubwo yari mu modoka ye agashaka kwinjira ahantu habujijwe ndetse agashaka no kugonga abamuhagaritse maze bakamurasa agahita apfa.


Me Kavaruganda Julien (hagati) yavuze ko banyuzwe n’ibisobanuro bahawe n’inzego z’umutekano ku rupfu rwa mugenzi wabo

SOMA INKURU BIJYANYE HANO:


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
David’s temple
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...