konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Leta y’u Rwanda yataye muri yombi Abagande bakekwaho guhungabanya umutekano w’igihugu

Leta y’u Rwanda  yataye muri yombi Abagande  bakekwaho guhungabanya umutekano w’igihugu
2-10-2017 saa 16:00' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 6668 | Ibitekerezo

Abagabo babiri bakomoka muri Uganda bafatiwe ku butaka bw’u Rwanda aho bakekwaho ibyaba byo gucura umugambi wo guhungabanya umutekano no kubangamira umudendezo w’igihugu cy’u Rwanda.

Aba bagabo bombi uko ari babiri bakomoka muri Uganda, umwe yitwa Simpson Mpirirwe undi akitwa Didas Ndamira bari mu maboko y’inzego z’umutekano z’u Rwanda mu gihe hakiri gukorwa iperereza ku byaba bakurikiranyweho.

Daily Monitor dukesha iyi nkuru itangaza ko amakuru y’itabwa muri yombi ry’aba bagabo yemejwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, Maj Gen Frank Mugambage wabatangarije ko bombi batawe muri yombi mu cyumweru gishize bakaba bashinjwa ibyaha byo guhungabanya umutekano w’igihugu cy’u Rwanda.

Yagize ati “Nibyo koko, abagabo babiri b’Abagande bafatiwe ku butaka bw’u Rwanda bari mu bikorwa byo gucura umugambi wo guhungabanya umutekano w’igihugu cy’u Rwanda.Inzego zishinzwe umutekano ziri mu kazi kazo aho ziri kubakoraho iperereza."

Amb. Frank Mugambage yakomeje amara impungenge imiryango y’aba bagabo abizeza ko bameze neza ko ikiriho ari uko inzego zbishinzwe ziri kubakoraho iperereza gusa.

Daily Monitor ikomeza ivuga ko uwitwa Simpson Mpirirwe yari asanzwe ari umucuruzi naho mugenzi we Didas Ndamira akaba yari asanzwe ari umukozi ushinzwe umutungo wa Radio ya Voice of Kigezi korera muri Uganda.

Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko aba bagabo batawe muri yombi tariki ya 19 Nzeri uyu mwaka, bakaba barafatiwe ku mupaka wa Cyanika ubwo bari baturutse mu mujyi wa Kisoro.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, Maj Gen Frank Mugambage yemeje ko aba bagabo bombi bari gukurikiranirwa mu Rwanda ku byaha bakekwaho byo gushaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
David’s temple
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...