AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

CIMERWA igiye gusura abana bagaragaye bambaye ibikarito byayo ibafashe

CIMERWA igiye gusura abana bagaragaye bambaye ibikarito byayo ibafashe
18-10-2019 saa 00:21' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 4258 | Ibitekerezo

Uruganda rukora sima mu Rwanda CIMERWA PPC rwatangaje ko rugiye gusura abana bo mu murenge wa Kivumu mu karere ka Rutsiro bagaragaye bambaye ibipapuro bivamo sima.

Ni nyuma y’ uko ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa 17 Ukwakira 2019 hakwirakwiye ifoto y’ abana bafite imyaka iri hagati ya 7 na 15 bambaye ibipapuro bivamo sima nk’ umwambaro w’ abakinnyi b’ umupira w’ amaguru.

Ababonye ifoto y’ aba bana babise ‘CIMERWA FC’ basaba uru ruganda kubashyigikira bakazagera ku ndoto zabo.

Mu butumwa CIMERWA yanyujije kuri twitter yavuze ko ku wa Gatandatu w’ iki cyumweru izasura aba bana ikabafasha kugera ku ndoto zabo.

Yagize iti “Kuri uyu wa Gatandatu , itsinda ryacu rizasura aba bana bo mu karere ka Rutsiro mu murenge wa Kivumu, kandi turateganya kubatera ingabo mu bitugu ku bushake bwabo.”.

CIMERWA ni rumwe mu nganda zikomeye ziri mu Rwanda. Nirwo ruganda rwonyine rukorera sima mu Rwanda. Nta kipe y’ umupira w’ amaguru rugira.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA