AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

FDA yamaze impungenge ku bibazaga niba ibinini bivugwaho Virusi yica byarageze mu Rwanda

FDA yamaze impungenge ku bibazaga niba ibinini bivugwaho Virusi yica byarageze mu Rwanda
2-02-2024 saa 11:54' | By Editor | Yasomwe n'abantu 584 | Ibitekerezo

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura ibiribwa n’Imiti- Rwanda FDA, cyamaze impungenge abibazaga niba ibinini bya Pacetamol Paracetamol (P500) byarageze mu Rwanda, mu gihe bivugwaho kugira Virusi yica, kivuga ko bitarahagera.

Ibi binini byanditseho ijambo ‘P500’ bivugwaho kuba bifite Virus yitwa ‘Machupo’ ivugwaho kwica abantu yafashe.

Ubuyobozi bwa Rwanda FDA butangaza ko bwamenye iby’ayo makuru akomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, ariko akaba atari na bwo bwa mbere akwirakwijwe kuko amaze imyaka irindwi akwirakwizwa mu Bihugu bitandukanye ku Isi.

Rwanda FDA yamenyesheje abantu bose ko nta bwoko bw’iyo miti ya Paracetamol buri ku isoko ry’u Rwanda.

Ubuyobozi bwagize buti “Ayo makuru akwirakwizwa akaba ari ibinyoma kandi adashingiye ku bumenyi cyangwa ubuhanga ubwo ari bwo bwose.”

Rwanda FDA irizeza abaturarwanda bose ko imiti yose igenzurwa mbere yuko ishyirwa ku isoko kandi igakomeza gukorerwa ubugenzuzi na nyuma yo kugera ku isoko.

Ubuyobozi bw’icyo kigo kandi bwijeje ko buzakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo imiti yose iri ku isoko ry’u Rwanda ibe yujuje ubuziranenge.

Icyo gihuha cyaciye igikuba ku Isi kubera uburyo virusi ya Machupo ivugwaho kuba ari mbi cyane kandi uwayanduye imwica nabi, ahinda umuriro mwinshi no kuva amaraso mu mazuru no mu kanwa.

Uretse ibyo bimenyetso by’ibanze, uwafashwe n’iyo virusi ababara umutwe, imitsi ye ikaryaryata ndetse ikanamubabaza (myalgia), no kubabara cyane mu ngingo (arthralgia).

Ku barwayi bamwe na bamwe, usanga ibimenteso byo kuva amaraso mu kanwa no mu mazuru gukomereka mu muhogo, mu nda no mu myanya myibarukoro.

Hari bamwe birangira batakaje ubushobozi bwo kuyobora imitsi yabo, bagafatwa n’igicuri, gutitira n’ibindi. Urupfu rushobora kubaho nyuma y’amasaha macye gusa cyangwa iminsi mike nyuma yo kugaragaza ibyo bimenyetso.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA