AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Nyabihu : Umwarimu watangaje ko aziyamama mu matora ya Perezida yahishuye ibyakurikiyeho n’ikibyihishe inyuma

Nyabihu : Umwarimu watangaje ko aziyamama mu matora ya Perezida yahishuye ibyakurikiyeho n’ikibyihishe inyuma
5-02-2024 saa 04:30' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1865 | Ibitekerezo

Umwarimu witwa Hakizimana Innocent wo mu Karere ka Nyabihu, yavuze ko nyuma yo gutangaza ko ashaka kuziyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu, yatangiye kotswa igitutu n’ubuyobozi bw’ishuri.

Hari ibaruwa isaba uyu mugabo gutanga ibisobanuro ku birego ashinjwa n’ishuri akoraho, birimo kuba yaratutse mugenzi we w’umwarimu witwa Ukwisanga Jean de Dieu, aho yamubwiye ko “Ubwenge bwe bureshya nk’uko areshya.”

Muri iyo baruwa yakiriwe ku wa 2 Gashyantare 2024 na Hakimana Innocent, Umuyobozi wa GS REGA ADEPR, Musabimana Odette, agaragaza ko uyu yasuzuguye mu ruhame bagenzi be , aho ngo yagaragaje ko badashoboye kwigisha.

Ikindi ni ukuzana amacakubiri mu bandi, aho avuga ko “Umuyobozi yubatse akazu mu kigo cy’ishuri.”

Hakizimana Innocent, mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Umuseke dukesha aya makuru, yavuze ko ibyo ashinjwa ari ibinyoma ko ahubwo ari gushyirwaho ibyaha by’amacakubiri nyuma yo gutangaza ko aziyamamaza.

Ati “Ikibazo banshinja, ntabwo ari hariya cyatangiriye mu karere ka Nyabihu. Ibibazo byatangiye mu kwa karindwi(Nyakanga) 2023, mvuga ko nzatanga kandidatire (candidature), yo kuyobora igihugu, nk’umunyarwanda wigirira ikizere.”

Akomeza ati “Kubera ko hariya abayobozi bashyirwaho bavuye mu muryango wa FPR,nange nabaga mu muryango wa FPR. Nahise nibasirwa n’ubuyobozi bw’ikigo.

Aba arambajije ngo ese ibintu biri kuvugwa ko uzatanga kandidatire kandi dufite umukandida umwe, Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ni gute wavuze ko nawe uziyamamaza ?

Ndamusubiza ngo kwiyamamaza, ni uburenganzira bw’umunyarwanda udafite umuziro.”

Hakizimana Innocent avuga ko yahise abwirwa n’umuyobozi w’ikigo ko ingaruza aza kuzibona.

Ati “Umuyobozi w’ikigo cya GS Murambi nigishagaho, yahise ambwira ngo ingaruka urazibona mu kanya, bitarenze n’icyumweru.”

Uyu avuga ko uyu muyobozi w’ikigo yahise amurega ku muyobozi w’Akarere, batangira kumuhimbira ibyaha.

Ati “Icyo gihe Twari turi gusoza umwaka wa 2023, noneho icyo gihe bahita bategura ngo hari abarimu bakoze amakosa, bari gushaka kubahimbira ibyaha, ariko ni jye bari bagamije. “

Hakizimana Innocent avuga ko icyo gihe ubuyobozi bw’Akarere bwamushinje gusuzugura ubuyobozi bw’Ikigo, no gukererwa ku kazi gusa akavuga ko ibyo byaje ari uko amaze gutangaza ko aziyamamaza kuba Perezida wa Repubulika.

Uyu avuga ko mu kwisobanura, yavuze ko ibyo aregwa ari ibinyoma cyane ko nta baruwa n’imwe yigeze yandikirwa yihanangirizwa.
Ati “Icya mbere, nagaragaze ibaruwa n’imwe yigeze kunyandikira n’imwe anyihanangiriza kuri ayo makosa avuga. Ibaruwa arayibura.”

Uyu uvuga ko umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, ubwe, yasabye imbabazi, agaragaza ko “Bibaje kuba umwarimu mugenzi we amushinja ibinyoma.”

Umwarimu Hakizimana Innocent avuga ko ari kuzira kuba yaravuze ko aziyamamaza

Hashatswe impamvu zo kumwirukana muri Leta

Uyu avuga ko ubutumwa bwo ku rubuga rwa X bugaragaza ko umuyobozi w’Akarere yahaye umurongo icyo kibazo, bwabaye imbarutso yo gushaka kumwirukana mu bakozi ba leta.

Uyu mwarimu avuga ko yafashe ibyo umuyobozi w’Akarere yari yatangarije mu nama, abishyira ku rubuga rwa X maze bigera ku nzego zindi, bituma Meya w’Akarere yitaba.

Ati “Noneho ako ka videwo ngashyize kuri X yahoze ari twitter, mu nzego zo hejuru biba ngombwa ko ajya kwisobanura. Kugira ngo yikure mu kimwaro, yahise atumaho dosiye, bahita bansuzuma. Bari barampaye 86% mu manota y’imihigo, twese nta mwarimu wari ufite amanota 80% ku kigo. Ahita ategeka ngo Hakiza mumuhe 69% kugira ngo n’atabijuririra, tumwirukane mu bakozi ba Leta.”

Uyu avuga ko yagiye kujurira muri komisiyo y’abakozi ba leta, komisiyo ije gusuzuma, bimana ibimenyetso by’amafishi.

Uyu avuga ko kandi bahise bamwima amasomo asanzwe akorwa mu kizami cya leta, aho yari asanzwe yigisha icyongereza, gikorwa mu kizami cya leta, bamuha igifaransa, Iyobokamana n’Ikoranabuhanga, bagamije gukomeza kushakira impamvu zo kumwirukana.

Ati “Ayo masomo rero umusaruro waho upimwa ku mafishi, uko abana bagiye batsinda amasomo, bakaguha amanota y’imihigo, abandi bo bagapimirwa mu kizami cya leta. Icyambabaje, n’uwigishije Physique, abana bakagira 0, yahawe 88%. Abona amafaranga y’imihigo, abona amafaranga y’ishimwe (bonus).”

Uyu avuga ko yaje kwimurirwa gukorera kuri GS REGA ADEPR TTS ndetse ahabwa n’amanota 90% y’imihigo ariko atungurwa no kudahabwa amafaranga angana 120.000frw y’inyongera kimwe n’abandi ariko byose akavuga ko abihuza no kuba yaratangaje ko aziyamamaza.

Ati “Niba umuntu atanze kandidatire, ntabwo baba babonye umwanya wo kumuhimbira ibyaha.”

Hakizimana avuga ko ibyaha byose ari kugerekwaho ari ibinyoma, ari ibigamije kwangiza isura ye nyuma yo gutangaza ko aziyamamaza kuba Perezida w’u Rwanda.

Ntacyo ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu buratangaza kuri ibi umwarimu abushyira mu majwi.

Hakizimana Innocent avuga ko agifite umugambi wo kwiyamamaza kuyobora igihugu kandi nta kintu gishobora kumukoma mu nkokora.

Ivomo : Umuseke


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA