AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Nyagatare : Ibitera byakamejeje bihombya abacuruzi ku buryo bidatinya no guterura indobo yuzuye amandazi

Nyagatare : Ibitera byakamejeje bihombya abacuruzi ku buryo bidatinya no guterura indobo yuzuye amandazi
3-02-2024 saa 10:44' | By Editor | Yasomwe n'abantu 912 | Ibitekerezo

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyagatare bakomeje gutabaza bavuga ko inyamaswa z’ibitera zibarembeje zibatwara ibintu, ku buryo hari n’abacuruzi zitwara ibicuruzwa birimo n’ibitwara indobo zuzuye amandazi cyangwa amagi.

Ibi bitero birembeje aba baturage, ni abegereye ishyamba rw’Imikinga, ari na ryo ribamo izi nyamaswa zibarembeje.

Umwe mu bacuruzi bo muri aka gace witwa Nsengiyaremye yagize ati “Biradutungura bikaza bikadutwara imineke, bikadutwara imigati, amandazi, buri kimwe cyose biraza bikaduhombya. Biduteye igihombo gikomeye.”

Undi witwa Joyce Kampororo avuga ko ibitera bidatinya no guterura indobo irimo amagi cyangwa amandazi.

Uretse abacuruzi, n’abaturage b’abahinzi barataka igihombo baterwa n’izi nyamaswa zibonera imyaka, ku buryo aho byageze batirirwa bajya gusarura.

Gusa ku bufatanye bw’ikigo cy’Igihugu cy’iterambere RDB, n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, baherutse gushyirwa mu nkengero z’iri shyamba riturukamo izi nyamaswa, kugira ngo ruzikumire, ariko n’ubundi ntibizibuza kuza.

Abahanga mu by’inyamaswa bavuga ko kurinda ko ibitera bikomeza kubuza abantu amahwemo bishoboka ariko ngo hari ibyo kwitondera.

Ange Manishimwe ati “Ibisanguge ni inyamaswa ziba zifite microbes na virusi nyinshi, ni yo mpamvu ntekereza ko abo bantu bazirinda bagombye kuba nabo bafite ubwirinzi.”

Avuga ko abo bantu bagombye kuba bafite udupfukamunwa, udupfukamazuru n’ingofero zabigenewe.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Stephen Gasana avuga ko bashatse bariya basore ngo bakumire ibitero nk’umuti w’agateganyo, ariko ko hazatekerezwa umuti urambye.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA