konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Musanze: Umunyururu yakuyemo imyenda yose ariruka, biteza imvururu zahoshejwe n’amasasu

Musanze: Umunyururu yakuyemo imyenda yose ariruka, biteza imvururu zahoshejwe n’amasasu
16-06-2016 saa 14:43' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 8852 | Ibitekerezo 1

Mu masaha ya mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 16 Kamena 2016, ku rukiko rukuru rwa Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru, habaye agashya ubwo umwe mu banyururu wari waje kuhaburanira yiyamburaga imyenda yose agasohoka mu rukiko akiruka, bigateza imvururu n’abandi bagashaka gucika kugeza ubwo abacungagereza barashe hejuru.

Aya makuru yemejwe na CIP Hillary Sengabo, umuvugizi w’amagereza mu Rwanda, wabwiye ikinyamakuru Ukwezi.com ko uwashatse kwambara ubusa ngo atoroke ari umunyururu wari waje kuburanira i Musanze aturutse i Rubavu.

CIP Hillary ati: "Ni umunyururu witwa Nzigaruye Gaspard wari ukatiwe ku cyaha cy’ubwicanyi imyaka icumi, yabarizwaga muri gereza ya Rubavu niho yari afungiye. Uyu munsi hagati ya saa yine na saa tanu, ubwo yari mu rukiko rukuru rwa Musanze, yafashe icyemezo cyo kwiyambura ubusa asohoka mu rukiko yirukanka ndetse n’abandi bagororwa bari kumwe bashaka guporofita (profiter) icyo cyuho ngo birukanke, ariko abacungagereza barasa hejuru barabagarura babasubiza mu rukiko."

CIP Sengabo Hillary, yakomeje avuga ko uyu Gaspard we atasubijwe mu rukiko nka bagenzi be, ahubwo ngo yahise asubizwa i Rubavu muri gereza kuko ukuntu yari ameze atari gukomeza kuburana. Avuga kandi ko asanzwe yarakatiwe cyera aho yahawe igihano cy’igifungo cy’imyaka 10, akaba yari yarajuriye.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
amani Kuya 16-06-2016

birababaje

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
David’s temple
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...