konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Nyamasheke: Gitifu yafatiwe mu cyuho yakira ruswa ahita atabwa muri yombi na Polisi

Nyamasheke: Gitifu yafatiwe mu cyuho yakira ruswa ahita atabwa muri yombi na Polisi
28-05-2016 saa 23:18' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 2787 | Ibitekerezo 2

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyamasheke yafunze umuyobozi w’Akagali ubwo yakiraga ruswa agomba ngo ashobore gufunguza umuntu uri mu nzego z’ubutabera kubera gukekwaho ubujura.

Kuwa Gatanu tariki 27 Gicurasi 2016, nibwo umuyobozi w’Akagali ko mu murenge wa Ruharambuga mu karere ka Nyamasheke yafashwe, nyuma y’uko ubuyobozi bwa Polisi muri ako karere buboneye amakuru ko afitanye gahunda na ba nyir’uwo muntu ufunze akekwaho ubujura, ngo abafashe gutanga ruswa bityo afungurwe.

Nk’uko bitangazwa n’umuyobozi wa Polisi mu karere ka Nyamasheke, Superintendent of Police (SP) Justin Rukara, uwo muyobozi mu nzego z’ibanze yakoraga nk’umukomisiyoneri. Yagize ati:”Twabonye amakuru ko hari umuntu urimo asaba ruswa y’amafaranga y’u Rwanda 50,000 avuga ko ari mu mwanya mwiza wafasha ifungurwa ry’uriya muntu ukekwaho ubujura, kandi akaba ari n’inshuti ikomeye y’umuyobozi w’akagali ndetse akaba ari nawe yabicishijeho ngo azashobore gukusanya ayo mafaranga. Ni uko umuyobozi w’Akagali yafatiwe mu cyuho ayakira mu gihe uwayasabaga we agishakishwa”.

Yakomeje agira ati:” Iperereza rirakomeje cyane cyane ko hari izindi raporo zivuga ko uwo muyobozi wafashwe ashobora kuba yarasanzwe mu byaha bya ruswa n’ibindi bifitanye isano, ariko nyuma yaryo nibwo hazamenyekana ukuri”.

SP Rukara yasabye abaturage b’ako karere kudahishira na gato abo babona bijandika mu byaha nk’ibyo bibafiteho ingaruka ikomeye cyane ko akenshi bikorerwa mu maso yabo barebera.

Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’izindi nzego ndetse n’ibindi bigo bya Leta, yashyizeho ingamba zo guca burundu ruswa n’ibindi byaha bifitanye isano nayo. Ni muri urwo rwego yashyizeho ishami ryihariye ryo kuyirwanya rikorera muri CID.

Nk’uko biteganywa n’ingingo ya 644 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, uriya muyobozi naramuka ahamwe n’icyaha, azahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) zagaciro k’indonke yasabwe, yasezeranyijwe cyangwa yakiriwe.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 2
kwizera Kuya 29-05-2016

Ko mutatubwiye amazina ye iyi nkuru ntabwo yuzuye.

BARAKA YVES Kuya 29-05-2016

Nakatirwe urumukwiye hakurikijwe amategeko

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
David’s temple
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...