konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Rubavu: Umukobwa yiciwe mu ishyamba

Rubavu: Umukobwa yiciwe mu ishyamba
24-08-2017 saa 13:50' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 6674 | Ibitekerezo 2

Mu ishyamba riherereye mu kagari ka Nyundo, Umurenge wa Mudende, akarere ka Rubavu hatoraguwe umurambo w’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 23 witwaga Mutuyimana Marie Claire bivugwa ko yari yavuye mu rugo agiye gushaka imihembezo yo gushingirira ibishyimbo hanyuma abo mu muryango we bakaza kumubona mu ijoro ryo ku wa 23 yishwe yajugunywe muri iri shyamba. Kugeza ubu Polisi y’igihugu ifatanyije n’abaturage ikaba ikomeje gushakisha uwahitanye uyu nyakwigendera.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburengerazuba CIP Kanamugire Theobald, yahamirije Ikinyamakuru Ukwezi.com urupfu rw’uyu mukobwa ndetse anavuga ko kugeza ubu iperereza rikomeje kugirango hamenyekane abihishe inyuma y’urupfu.

CIP Kanamugire yagize ati “Nibyo koko yatoraguwe yishwe ariko kugeza ubu ntabwo haramenyekana icyamwishe ndetse turacyakora iperereza ngo hamenyekane abihishe inyuma y’uru rupfu gusa kubw’ibyo twasaba abaturage kugira umuco wo gutangira amakuru ku gihe kuko nk’ubwo iyo baza kubimenyesha ubuyobozi hakiri kare haba habayeho ikumirwa cyane ko no mu bikekwa harimo amakimbirane yo mu muryango.

Hari amakuru avuga ko kugeza ubu hamaze gufatwa abagera kuri 4 mu bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’uyu Mutuyimana ndetse kuri ubu bakaba bagejejwe kuri Polisi ikorera muri aka karere ka Rubavu.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 2
TULI Kuya 5-09-2017

Ahanwebyamatengeko

MUKANDAYISENGA Francoise Kuya 25-08-2017

Iyi nkuru irababaje cyane rwose. Umuryango wuwo mukobwa niwihangane bityo abakoze ayo mabi nibaboneka bahanwe by’intanga rugero.

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
David’s temple
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...