konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Ruhango: Bamufatiye mu myumbati y’abandi baramwica, ajyanwa kwa muganga mu ngorofani

Ruhango: Bamufatiye mu myumbati y’abandi baramwica, ajyanwa kwa muganga mu ngorofani
6-10-2017 saa 15:46' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 7179 | Ibitekerezo 18

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 5 rishyira kuwa Gatanu tariki 6 Ukwakira 2017, umusore witwa Kwizera Jean Baptiste yafatiwe mu myumbati y’uwitwa Ntakirutimana Thimothée, arakubwitwa kugeza ashizemo umwuka ajyanwa mu ngorofani agezwa ku kigo nderabuzima aho n’ubu umurambo we ukiri.

Ibi byabereye mu mudugudu wa Kigabiro, mu kagari ka Nyakarekare ko mu murenge wa Mbuye mu karere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo, ahagana saa saba z’ijoro uyu Kwizera Jean Baptiste akaba ari bwo yafashwe yiga imyumbati mu murima wa Ntakirutimana Thimothée.

Byiringiro Jean Paul, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mbuye, yemereye Ikinyamakuru Ukwezi.com ko ibi byabaye. Avuga ko uwarindaga iyi myumbati ari we wafashe Kwizera Jean Baptiste, akamwirukankana ari nako atabaza abandi baje bakamuhuriraho bakamukubita bikamuviramo gupfa.

Yagize ati: "Niko byagenze, yakubitiwe mu myumbati y’uwitwa Timoteyo, ndetse uko babivuga, bavuga ko atari ubwa mbere yari ahibye... Njyewe nabimenye mu gitondo ariko yakubiswe ninjoro. Uwamufashe bwa mbere ni uwarindaga iyo myumbati witwa Nathan, amubonye amwirukaho bamufatira hepfo mu mikoki, avuza induru abantu barahurura na nyirubwite, nyiri iyo myumbati Ntakirutimana Timoteyo araza, ubwo mu gitondo njye nahise njya aho ikibazo cyabereye ariko mu by’ukuri umuntu twasanze yashizemo umwuka, kwa muganga yagiyeyo ariko yamaze gupfa".

Ntakirutimana Thimothée n’umugore we, umwe mu miryango ikize muri Mbuye. Aha ni muri Mutarama uyu mwaka ubwo bari bagabiwe inka 26 icyarimwe

Abajijwe iby’uko Kwizera Jean Baptiste yajyanywe mu ngorofani kugirango agezwe kwa muganga, Byiringiro Jean Paul yavuze ko abamutwaye bari babuze ubundi buryo kuko hari ahantu mu gishanga bakabona yabafasha kuko kumuheka byari bigoye bitewe n’imiterere yaho.

Uyu murambo wa Kwizera Jean Baptiste wajyanywe ku kigo nderabuzima cya Mbuye naho batanu mu bahuruye bakekwa ko bamukubise bafatwa n’ubuyobozi bw’umurenge, mu gihe bagitegereje ko Polisi ihagera ngo ibakoreho iperereza, dore ko muri uyu murenge nta Polisi ihakorera, bitabaza iya Kinazi n’iya Byimana. N’ubwo abo bafashwe ariko, hari abandi barimo na Nathan wari umuzamu bahise batoroka bakimara kubona ko umuntu bakubise yapfuye. Umurambo biteganyijwe ko ugomba kujyanwa mu bitaro bya Kinazi kugirango ukorerwe isuzuma.

JPEG - 63.6 kb

Aha ni ku biro by’umurenge wa Mbuye aho bamwe mu bakekwaho kwica Kwizera babaye bafungiwe n’ubuyobozi

INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 18
-xxxx- Kuya 21-10-2017

Ni hakorwe iperereza kuko kwihanira ntibyemewe mu Rwanda bari kumureka agakurikiranwa n’amategeko

joie Kuya 12-10-2017

Mujye mureka gukabya nawe aba yishe uriya muzamu iyo aba yasinziriye.naho ubuyobozi bwo bwatabaye mubushobozi bafite.muriyo mihonomanga se wajyanayo iyihe ngobyi?kererse indege pe.ubundi c yo yari gutwarwa na gitifu gusa ko abafite imbaraga aribo bari bamwishe bakigendera? Yewe ahubwo ntako batagize pe.wasanga niyo ngorofani bayishyuye cash.

Gentile umutesi Kuya 12-10-2017

Kuba uyumuntu yari yafashwe yibye,ntago bivuga ko yagombaga kwicwa.Abobaturage bahurujwe nokwica nibakurikiranwe

Gentile umutesi Kuya 12-10-2017

Kuba uyumuntu yari yafashwe yibye,ntago bivuga ko yagombaga kwicwa.Abobaturage bahurujwe nokwica nibakurikiranwe

Ange Kuya 10-10-2017

Ikibazo cy, ubujura kirakaze ahantu hose

Ange Kuya 10-10-2017

Ikibazo cy, ubujura kirakaze ahantu hose

Ange Kuya 10-10-2017

Ikibazo cy, ubujura kirakaze ahantu hose

nnn Kuya 9-10-2017

ahubwo ibyo bisambo bajye babirasira kukarubanda.sasaba z’ijoro koko.nacyo kigutanze kukubona cyakurangiza mbabwire.

Atamba Foster Kadogo Kuya 7-10-2017

Babahane Bivuye Inyuma

ndahiro Kuya 7-10-2017

ntimukage aho ngo abamukubiswe bahanwe mumurima wumuntu sasaba uba warawuhinze cg harakazi aba yaraguhaye ko kumusarura bibaye byiza hajyaho itegeko ko uwagiye mumurima wumuntu kwiba yakagiye yicwa kumanywa yihangu ntago bibira kurya bibira kuguirisha ngo babone ayo banywera

biju Kuya 6-10-2017

Birababaje umurambo mungorofani?

Eddie Kuya 6-10-2017

Aba bantu bishe uriya mushonji bakosheje.
None se ntiyabahunze bakamusanga mu lukoki?
Ubwo se yari akwiye igihano cyo gupfa?
Yego ko!
Bararye ntibampeho .
Mwapfa sha! Ubutabera nababwira iki?
Ni mubahane bikurikije amategeko.

Yvan Kuya 6-10-2017

Timoteyo n’uyu muyobozi babafate babahate ibibazo babazwe ibyo bakoze!
umuntu wagize uruhare ahanwe nuwarebereye bashinyagura nawe abibazwe..Ingorofani mu Rwanda?

Yvan Kuya 6-10-2017

Timoteyo n’uyu muyobozi babafate babahate ibibazo babazwe ibyo bakoze!
umuntu wagize uruhare ahanwe nuwarebereye bashinyagura nawe abibazwe..Ingorofani mu Rwanda?

Marina Kuya 6-10-2017

Ariko rero abayobozi ba Mbuye nabo kwibazwaho, kuba umuntu avuga ko ntabundi buryo bwo gutwara umuntu warembye batazi niba yanapfuye atari Ingorofani ni ikibazo! Ubu uyu muyobozi koko nta soni afite? Ubuse aho ingorofani igenda Ingobyi ya Kinyarwanda cg imodoka ntiyahagera koko? uziko ibi ari ugushinyagurira ikiremwa muntu!

tito Kuya 6-10-2017

Umwana wumukene cg wumushonji bamwishe urwo agashinyaguro ubwose azahabwa ubutabera ra reka dutegereze turebe nonese ko ntanuwo afite umuvugira ???????

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
konka Monaco
URUKUNDO
BAHO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...