konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Tanzania yihanganishije u Rwanda ku bw’urupfu rw’abanyarwanda 3 baguye mu mpanuka

Tanzania yihanganishije u Rwanda ku bw’urupfu rw’abanyarwanda 3 baguye mu mpanuka
25-06-2016 saa 16:23' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 6103 | Ibitekerezo

Salim Kijuu, umusirikare ushinzwe umutekano muri Kagera mu gihugu cya Tanzania, yohereje ubutumwa bw’akababaro bwihanganisha Guverinoma y’u Rwanda nyuma y’uko Abanyarwanda batatu baguye mu mpanuka yabereye mu karere ka Ngara muri iki gihugu.

Nk’uko ikinyamakuru Daily News cyo muri Tanzania kibivuga, aba banyarwanda batatu, baguye mu mpanuka y’ikamyo yabaye kuwa Gatatu w’iki cyumweru, nyuma yo guhirima igahita ifatwa n’inkongi y’umuriro.

Mu butumwa bwe yoherereje Guverinoma y’u Rwanda , Salim Kijuu yihanganishije imiryango y’aba banyarwanda, anaboneraho gusaba abashoferi bagenda mu muhanda uva ahitwa Lusahunga ujya ku Rusumo ku mupaka w’u Rwanda na Tanzania, ko bajya bitonda kuko imihanda ari mibi kandi irimo amakorosi menshi.

Iyi mpanuka yabereye ku musozi wa Mshikamano hafi yo ku Rusumo nk’uko byemejwe na Komanda wa Polisi mu karere ka Kagera, yahitanye Hategekimana Jean Theogene w’imyaka 30, Bizimungu Shaban w’imyaka 29 na Alafa Ndovayo w’imyaka 32 waguye mu bitaro bya Nyamiaga aho yari yajyanywe agihumeka.

Aba uko ari batatu bari mu ikamyo ifite pulake RAB 229 B, ikaba yari iya kompanyi yo mu mujyi wa Kigali yitwa MERCI Company. Umushoferi yananiwe kugarura iyi kamyo ubwo yamanukaga ku musozi wa Rusumo.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
David’s temple
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...