konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Rulindo: Umugabo yishe umugore we amukebye ijosi nawe ariyahura bapfa amafaranga y’ubukwe

Rulindo: Umugabo yishe umugore we amukebye ijosi nawe ariyahura bapfa amafaranga y’ubukwe
23-05-2017 saa 14:16' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 12906 | Ibitekerezo 4

Mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 21 Gicurasi rishyira kuwa Mbere tariki 22 Gicurasi 2017, umugabo wo mu murenge wa Rukozo mu karere ka Rulindo, yishe umugore we amukebye ijosi hanyuma nawe ahita yimanika mu mugozi ariyahura arapfa, intandaro y’uko kwicana no kwiyahura ikaba ari amakimbirane bagiranye ashingiye ku mafaranga bari baremeranyijwe ko bazayakoresha mu mihango y’ubukwe bwo gusezerana imbere y’amategeko.

Uwo mugabo w’imyaka 22 y’amavuko witwa Niringiyimana yishe umugore we w’imyaka 30 witwaga Mukandayambaje Philomène, nyuma y’amezi ane gusa babana nk’umugabo n’umugore ariko mu buryo butemewe n’amategeko, gusa bakaba bateganyaga gukora ubukwe vuba ndetse amafaranga bari barageneye kubukoresha akaba ari yo yabaye intandaro y’ubwo bwicanyi.

Uyu muryango wari utuye mu mudugudu wa Gatwa wo mu kagari ka Bwimo mu murenge wa Rukozo wo mu karere ka Rulindo mu Ntara y’Amajyaruguru, wari umaze igihe ufitanye amakimbirane nk’uko byemejwe na IP Gasasira Innocent, umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Ukwezi.com.

JPEG - 37.5 kb

IP Gasasira Innocent, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru

IP Gasasira Innocent yabwiye ikinyamakuru Ukwezi.com ko Niringiyimana na Mukandayambaje bari bamaze igihe gito babana mu buryo butemewe n’amategeko, ariko uyu mugore akaba yari afite amafaranga yakuye iwabo bari barumvikanye ko bazayakoresha mu mihango y’ubukwe kuko bateganyaga gusezerana vuba, gusa uyu mugabo ngo yaje kuyakoresha batabyumvikanyeho bituma batangira gushwana no kugirana amakimbirane, iperereza rya Polisi rikaba ryaragaragaje ko ayo makimbirane ashobora kuba ari yo ntandaro yo kuba umugabo yarishe umugore we yarangiza nawe akimanika mu mugozi akiyahura.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 4
lichard Kuya 28-05-2017

abantu babonye uwuhe muti mu bwicanyi.

lichard Kuya 28-05-2017

abantu babonye uwuhe muti mu bwicanyi.

emmy Kuya 24-05-2017

Abantu ko bakomeje kwicana cyane ra

edwin emil Kuya 24-05-2017

Ok

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
FPR Kagame 2
IBARUWA ZA JORIJI
konka Monaco
URUKUNDO
nkusi
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...