konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Kigali: Polisi yarashe umujura washakaga kuyambura imbunda ahita agwa aho

Kigali: Polisi yarashe umujura washakaga kuyambura imbunda ahita agwa aho
6-04-2017 saa 09:25' | By RNP | Yasomwe n'abantu 12331 | Ibitekerezo 1

Mu gicuku cyo kuwa Kabiri tariki 4 Mata 2017, mu mudugudu w’Iriba, mu kagari ka Kibaza, umurenge wa Kacyiru, iduka ry’uwitwa Bizimana Isaac, riri ku Kinamba ryarafunguwe, ryibwamo bimwe mu bintu bicururizwamo ariko Polisi iratabara iburizamo ubwo bujura ndetse irasa umwe mu bashatse kwambura imbunda abashinzwe umutekano.

Nk’uko umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police(SP) Emmanuel Hitayezu abitangaza, ngo igihe iri duka ryariho risahurwa, abapolisi bari mu kazi babonye amakuru ko hari ahantu harimo gusahurwa, nibwo bahitaga batabara bakaburizamo ubwo bujura.

SP Hitayezu yagize ati:”Twabonye amakuru duhawe n’umuturage wagize amakenga aciye kuri ririya duka ricuruza ibikoresho by’ubwubatsi n’iby’amazi ry’uwitwa Bizimana riri ku Kinamba, nyuma yo kubona barimo gupakira ibicuruzwa mu gicuku, abapolisi bihutiye kuhagera basanga hari abantu bahagaritse imodoka imbere yaryo barimo gutundiramo bimwe mu biricururizwamo.”

Yakomeje avuga ko, umwe muri bo waje kumenyekana ku mazina ya Bizumukiza Ildephonse utuye ahitwa Gasanze mu murenge wa Nduba mu karere ka Gasabo, wari wazanye imodoka RAA 184 J barimo bapakiramo ibyibano, yabonye ko abapolisi bagiye kumufata, maze asatira umwe mu bapolisi bari batabaye ashaka kumwambura imbunda maze abandi baramurasa ahita agwa aho; mugenzi we wahise wiruka n’ubu aracyashakishwa.

Aha niho Polisi yaguye gitumo abajura bashakaga kwiba iduka

Kuri ubu bujura, SP Hitayezu yagize ati:" Twasanze aba bagabo baracurishije imfunguzo ebyiri, urw’urugi n’urw’imwe mu ngufuri zari ziri ku rugi rw’iduka, maze indi bayicisha umutarimba twahasanze. Bizumukiza yari umuntu uhamenereye kuko ngo yakundaga kuhaza nyuma y’uko afunguye akabari ke kari hafi y’ahantu yashakaga kwiba .”

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali akaba ashima imyitwarire y’abaturage batanga amakuru ku gihe kugirango ibyaha nk’ibi biburizwemo kuko ubwabyo ari umutekano muke kubabikorerwa aho yagize ati:” Iyi ni intwambwe nziza abaturage bamaze kugeraho, aho umuntu wese ugize amakenga ku gikorwa runaka yihutira kubimenyesha Polisi cyangwa urundi rwego rushinzwe umutekano.”

Yavuze ko kugeza ubu, ibyari byapakiwe muri iriya modoka byashyikirijwe nyirabyo mu gihe iperereza rikomeje ngo hamenyekane abari inyuma y’iki gikorwa bose harimo no gushakisha uriya watorotse.

Yongeyeho ati:” Abishora mu bikorwa bihungabanya umutekano birimo n’ubujura babireke kuko mwanya bafite muri iki gihugu kandi bamenyeko abaturage n’inzego zishinzwe umutekano bari maso kandi bazakomeza kuburizamo imigambi n’ibikorwa byabo.”

Yaboneyeho guhamagarira abaturage kwitabaza inzego zishinzwe umutekano igihe cyose babonye imyitwarire n’ibikorwa bidasanzwe ; bihutira kubimenyesha Polisi ibegereye nk’uko uriya muturage yabigenje, cyangwa bagahamagara ku murongo utishyurwa wa 112 nawo wa Polisi y’u Rwanda bagahabwa ubutabazi.


Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
Macyenga Kuya 6-04-2017

Ibi bintu ndumva atari byo kbsa ! Yashinze kabari impande yaho yashakaga kwiba ? Yashatse kwaka police imbunda ? Cyeretse niba yari umusazi

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
FPR Kagame 2
IBARUWA ZA JORIJI
konka Monaco
URUKUNDO
nkusi
INKURU ZIKUNZWE
IBIRORI
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA