konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

AMAFOTO:Perezida Kagame yakurikiye imyitozo yo kurasa y’Ingabo z’u Rwanda

AMAFOTO:Perezida Kagame yakurikiye imyitozo yo kurasa y’Ingabo z’u Rwanda
10-11-2017 saa 12:53' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 14137 | Ibitekerezo 2

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Ugushyingo 2017, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yagiye i Gabiro mu Burasirazuba bw’u Rwanda ahari ikigo gikorerwamo imyitozo ya gisirikare, akaba yasuye izi ngabo yihera ijisho ibikorwa by’imyitozo bakora.

Nk’uko tubikesha urubuga rwa Twitter rwa Village urugwiro, rwavuze ko Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakurikiye imyitozo yo kurasa y’ingabo z’u Rwanda ziri i Gabiro mu kigo gisanzwe gitangirwamo amasomo ya gisirikare.

Perezida Kagame aherutse kwitabira mu gikorwa nk’iki kwihera ijisho imyitozo y’ingabo z’u Rwanda mu Ugushyingo umwaka ushize, maze afata umwanya wo kugenzura no kwirebera uko abasirikare bakoresha ibikoresho bya gisirikare bitandukanye mu buryo bukomatanyije, hanyuma anagirana ibiganiro n’abayobozi bakuru b’ingabo z’u Rwanda.

Perezida Kagame kandi yasize atanze ubutumwa bw’uko bagomba gukora akazi kabo kinyamwuga ndetse bagashyira imbere indangagaciro zo kwita ku busugire bw’igihugu ndetse no kubahiriza indangagaciro ziranga umusirikare w’u Rwanda.

Amafoto menshi agaragaza uko byari byifashe i Gabiro


Amafoto ya Perezida Kagame ubwo yakurikiranaga imyitozo mu Ugushyingo 2016

JPEG - 102.9 kb
JPEG - 103.9 kb
JPEG - 83.8 kb
JPEG - 68 kb
JPEG - 111.9 kb
JPEG - 126.6 kb
JPEG - 181.4 kb
JPEG - 126.3 kb

INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 2
kazungu Kuya 14-11-2017

Baraberewe bakomeze imbere niheza dufatanyije twese.

gqg Kuya 12-11-2017

Mukinyarwanda kizima, bavuga KUMASHA iyo ari imyitozo. Ntibavuga imyitozo yo kurasa.

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
David’s temple
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...