konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Abacamanza b’Abafaransa basoje iperereza ku ihanurwa ry’Indege ya Habyarimana

Abacamanza b’Abafaransa basoje iperereza ku ihanurwa ry’Indege ya Habyarimana
21-12-2017 saa 19:55' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 4270 | Ibitekerezo 1

Abacamanza b’Abafaransa bashinzwe gukurikirana ibyaha by’iterabwoba mu Bufaransa basoje iperereza bakoraga ku ihanurwa ry’indege yo kuwa 6 Mata 1994 yari itwaye Habyarimana Juvenal wari Perezida w’u Rwanda akaba yaranahise apfa.

Iri perereza rimaze igihe ryakunze kuba nyirabayazana y’umwuka mubi hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa nyuma yo gushinja ingazo zari iza RPA ari nazo zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda kuba ari zo zahanuye iyi ndege yari irimo Perezida habyarimana na mugenzi we wo mu Burundi, Cyprien Ntaryamira.

Ihanurwa ry’indege ya Habyarimana ryo kuwa 6 Mata 1994 ryakurikiwe na Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abasaga miliyoni mu gihe cy’amezi atatu. u Bufaransa bukaba bwarakunze gushyirwa mu majwi mu kugira uruhare muri iyi Jenoside bufasha ubutegetsi bwariho ari nabwo bwateguye bukanashyira mu bikorwa iyi Jenoside yahitanye imbaga y’Abatutsi.

Umubano w’ibihugu byombi ukaba wararushijeho kumera nabi ubwo ubutabera bw’u Bufaransa mu Ukwakira 2016 bwongeraga gusubukura iperereza ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana yaguyemo n’abapilote b’Abafaransa bayitwaraga. Icyo gihe Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa byatangaje ko abacamanza bumvise amakuru mashya ku mutangabuhamya mushya wavugaga ko yiboneye imbunda yarashe iyi ndege ahari ibirindiro bikuru bya RPF.

N’ubwo u Bufaransa bwakomeje gushinja FPR kuba ari yo yahanuye indege ya Habyarimana, ku wa Gatatu, tariki 9 Mutarama 2013 ikinyamakuru Libération cyo mu Bufaransa, , cyasohoye inkuru irimo ikimenyetso gishobora kugaragaza uruhare rwa Leta y’u Bufaransa ku ihanurwa ry’indege yari itwaye Habyarimana Juvenal wahoze ari Perezida w’u Rwanda.

Iki kinyamakuru kikaba cyaravuze ko ubwo umucamanza w’Umufaransa Marc Trévidic yakoraga icukumbura ku ihanurwa ry’iyo ndege, yavumbuye urupapuro rwemeza ko hari abasirikare b’abajandarume babiri, bakomoka mu gihugu cy’u Bufaransa, René Maier na Alain Didot, bapfiriye mu Rwanda muri Mata 1994 ariko ngo iby’urupfu rwabo bikaba bitarigeze bisobanuka.

Iyi nkuru yakomeje ivuga ko bishoboka ko bazize ko baba barumvise ibiganiro byabaye hagati ya Ambasade y’u Bufaransa i Kigali n’ingabo zari iz’u Rwanda, mbere y’uko indege yarimo Habyarimana ihanurwa, bityo Leta y’u Bufaransa ikaba yarifuzaga ko amakuru ajyanye n’iby’iyo ndege atazagaragazwa.

Iri perereza u Bufaransa burisoje butumvise Minisitiri w’ingabo w’u Rwanda, Gen James Kabarebe, wari watumweho ariko akanga kwitabira ubu butumire, aho abunganizi be mu mategeko bahamije ko nta mpamvu n’imwe yatuma uyu muyobozi yitaba umushinjacyaha w’Umufaransa, Jean-Marc Herbaut, wakoraga iri perereza ku ihanurwa ry’indege y’uwari Perezida w’u Rwanda, Juvenal Habyarimana.

CNLG yavuze ko ubusanzwe iyo hakorwa igenzura ryerekanye aho amasasu yarasiwe, biba bikwiye kubazwa abari bashinzwe kuharinda aribo Ingabo za Habyarimana; gusa ngo ibyo ntibyakozwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG kandi yavuze ko igihe kigeza kugira ngo iri perereza ribe rirangire burundu nyuma y’inshuro zitandukanye ryagiye rikorwa ariko rigasubukurwa

Kugeza ubu abatari bacye bategereje ibyo u Bufaransa buzatangaza nk’ibyavuye mu iperereza ku waba wayarahuye indege ya Perezida Juvenal Habyarimana.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
kwizera Kuya 25-12-2017

sinzi niba nibuka neza ariko afandi James yigeze kwitaba bahurira mu Burundi nonese ko dosiye itahindutse kuki yisubiyeho kandi na mbere yari minister njye sinzi amategeko mwansobanurira

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
David’s temple
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...