konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Abayobozi 3 barimo na Meya bafunzwe bazira kubangamira ibikorwa byo kwiyamamaza

Abayobozi 3 barimo na Meya bafunzwe bazira kubangamira ibikorwa byo kwiyamamaza
22-07-2017 saa 08:46' | By RNP | Yasomwe n'abantu 12939 | Ibitekerezo 13

Polisi y’u Rwanda iratangaza ko umutekano wifashe neza muri iki gihe cy’amatora y’abahatanira umwanya wa Perezida wa Repubulika, haba ahabera ibikorwa byo kwiyamamaza, no mu bikorwa byo gutwara abantu bajya cyangwa bava muri ibyo bikorwa, gusa ikanavuga ko yataye muri yombi abayobozi babangamiye amategeko agenga amatora barimo na Meya.

Polisi y’u Rwanda isaba abantu bose cyane cyane abayobozi b’inzego z’ibanze ku nzego zose n’abaturage ko amategeko agenga amatora agomba kubahirizwa kandi ko abakandida bose iyo bamaze kwemererwa na Komisiyo y’amatora ko bakwiyamamaza, baba bafite uburenganzira bumwe haba mu gihe cyo kwiyamamaza no mu gihe cy’amatora nyir’izina.

Umuvugizi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, ACP Theos Badege atangaza ko ibikorwa byo kubangamira kwiyamamaza kwa bamwe mu bakandida nk’uko iperereza ry’ibanze ryatangiye ribigaragaza byabaye mu karere ka Rubavu, mu mirenge ya Nyamyumba na Kanama, mu karere ka Nyaruguru mu murenge wa Busanze, mu karere ka Nyagatare mu murenge wa Rwimiyaga ndetse no mu karere ka Kirehe, mu murenge wa Gahara.

Aha ACP Badege agira ati:” Mu kugenzura ko ayo mategeko yubahirizwa, Polisi yafashe kandi ifunga by’agateganyo abayobozi 3 bakekwaho kwica no kubangamira ibikorwa byo kwiyamamaza kuri bamwe mu bakandida ; abo bakaba ari umuyobozi w’akarere ka Rubavu n’umwe mu bakozi ku rwego rw’ako karere ndetse n’umunyabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Busanze mu karere ka Nyaruguru.”

Akomeza agira ati:”Turifuza ko byumvikana neza ko buri muntu wese by’umwihariko abayobozi mu nzego zinyuranye n’ahantu hose, bafasha kubahiriza ayo mategeko n’amabwiriza agenga amatora no kwiyamamaza bityo abakandida bose bakagira amahirwe angana nk’uko bigenwa n’amategeko.”

Yanibukije kandi ko ubuzima bukomeza nk’uko bisanzwe; abakozi mu mirimo ya Leta, ibikorwa by’ubucuruzi, binakenewe cyane mu gihe abantu baba bari mu ngendo bava cyangwa bajya kwamamaza. Mu gusoza ACP Badege yagize ati:”Usibye aba batangiye gukurikiranwa, turagirango hatazumvikana n’undi bivugwa ko yakoze amakosa nk’aya.”


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 13
-xxxx- Kuya 31-07-2017

NABABWIRIKI UBWONABATABONA BAZATORA BADAFASHIJWE AKABANDO ndakeka bizacamo, none abatabona mubitekerezo ntimuzabereka ukobakora%?

rafiki evariste Kuya 25-07-2017

ibyo nibyo twita hypocrisie kuko mudafata ababujije Diane kwiyamamaza

lg Kuya 25-07-2017

ngo nukwereka, abazungu babereka, iki! imitwe yanyu yagiyemo, ko muyoborwa, nabazungu muba muzi ko ngo bazabyanga, barabashyigikiye birabananira aliko muhora mwumva ko alibo ba papa wanyu ngo bababyutsa Ijoro kuko mubikora, mutabishatse aliko mwifuza kwirirwa,muryamye kuko mupinga nyamara muryama, ku ko hari amahoro ali ko ntawe mwinjirana mucyuma kitora aho kwivovota mujye mutora, ubusa mutegerze, abazungu

Kubwimana (Kayonza) Kuya 24-07-2017

Muti umutekano ni wose mu gihe cyo kwiyamamaza!!! kdi Ngororero harabayeyo insanganya yibasiye abasivile igihe Muzehe wacu yari arimo kwiyamamarizayo!!!!
Dutore neza.

lewis Kuya 23-07-2017

ubwo nibwo buyobozi nyabwo budafite aho bubogamiye kuko nt nuwemerewe kubuza umuntu uwariwe wese uburenzira ahabwa namategeko police yurwanda murakoze cane kubera maso umunyarwanda wese

dodo Kuya 23-07-2017

no mu murenge was muhororo

Tumusiime Jay Kuya 22-07-2017

Police y u Rwanda yarakoze

Haba Kuya 22-07-2017

Good nibatari ukutubeshya mukinga abazungu ibikarito mumaso kwaya matekinike tumenyereye! Haraho usanga ubuyobozi bwibanze buhatira abaturage kwitabira bakarara bababyutsa ijoro ryose nahobababuza keitabira, sibyo kuko ibizava mumatora turabizi

Haba Kuya 22-07-2017

Good nibatari ukutubeshya mukinga abazungu ibikarito mumaso kwaya matekinike tumenyereye! Haraho usanga ubuyobozi bwibanze buhatira abaturage kwitabira bakarara bababyutsa ijoro ryose nahobababuza keitabira, sibyo kuko ibizava mumatora turabizi

CENI Kuya 22-07-2017

Iyo bankurikiranira na Kalisa na Mwumvaneza bamburije umukandida Mwenedata amahirwe

MUNYANEZA Kuya 22-07-2017

Abayobozi nibabe intangarugero mu kubera abatturage indorerwamo babatoza umuco wa democracy na freedom. Polisi yacu turabashimiye ni ukuri. Biragaragara ko igihugu cyacu mutangiye kucyambika ikamba ry’ubwiza.

Ba mayors n’abayobozi b’imirenge nibagabanye akamenyero kabo ko kubuza abaturage kugaragaza ibitekerezo byabo. Erega abanyarwanda tuzi icyo dushaka kutubuza kumva gahunda z’abahatanira kutuyobora ni ukuduheza mu bujiji. Mbonye ko igihugu cyacu kiri kuva mu bwiza kijya mu bundi. Ba mayors nimukure mu bitekerezo bya democracy, mumenyereye gukora ibyo mwiboneye bikitirirwa abayobozi bo hejuru kandi barengana biterwa n’imyumvire micye yanyu. Iyo ntambwe irashimishije cyane. Poisi yacu oyeeeeeeeeeeee! Imana ibahe umugisha.

MUGABO EMMY Kuya 22-07-2017

Ibyo mwakoze rwose nukuri rwose kuko bene iyo miyoborere yabo bayobozi si myiza nagato rwose iyo NEC yemeje abagomba kwiyamamaza nuko baba bujuje ibisabwa namategeko Rero ndashimira Police y’uRwanda kuko irebera kure ibyagira ingaruka bibere isomo nabandi bafite imyumvire yo kubangamira abarimo kwiyamamaza

MUGABO EMMY Kuya 22-07-2017

Ibyo mwakoze rwose nukuri rwose kuko bene iyo miyoborere yabo bayobozi si myiza nagato rwose iyo NEC yemeje abagomba kwiyamamaza nuko baba bujuje ibisabwa namategeko Rero ndashimira Police y’uRwanda kuko irebera kure ibyagira ingaruka bibere isomo nabandi bafite imyumvire yo kubangamira abarimo kwiyamamaza

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
konka Monaco
URUKUNDO
BAHO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...