konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Abayobozi batangiye gutabwa muri yombi babimburiye bamwe Perezida Kagame yavugaga?

Abayobozi batangiye gutabwa muri yombi babimburiye bamwe Perezida Kagame yavugaga?
4-09-2017 saa 09:57' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 18762 | Ibitekerezo 8

Perezida Kagame akimara kuvuga birambuye ku bayobozi banyereza, abiba n’abakora amanyanga atuma amafaranga menshi n’imitungo by’abaturage biburirwa irengero, bamwe mu bayobozi bakekwaho uruhare mu kunyereza akayabo batangiye gutabwa muri yombi, ibintu bishobora kugaragara mu maso ya benshi nk’intangiriro yo gukurikirana n’abandi hadasigaye n’abakunze kwitwa ’Ibifi binini’ bidakorwaho.

Kuwa Kane tariki 31 Kanama 2017, ubwo yagezaga ijambo ku bagize Guverinoma nshya n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu bari barahiye, Perezida Kagame, yasabye Minisitiri w’Ubutabera ko abanyereza n’abangiza ibya rubanda badakwiye kureberwa. Nyuma y’umunsi umwe gusa, Sano James wayoboraga Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amazi n’isukura ndetse na Kamanzi wa EDCL batawe muri yombi aho bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano no gukoresha nabi umutungo wa Leta. Polisi y’igihugu yabataye muri yombi, inagaragaza ko nta kujenjekera abakekwaho ibyaha bya ruswa no kunyereza ibya rubanda.

Ubwo yabisobanuraga agaragaza ko birenze urugero, Perezida Kagame yagize ati: "Minisiteri y’Ubutabera, ibi byose kubirwanya mu mategeko, dukurikije amateko, byubahirije amategeko, bigomba gukorwa. Ntabwo abantu bajya banyereza ibintu cyangwa bakora ibintu nkana bangiza, ngo igihugu cyose, cyangwa bo bumve ko hari icyo igihugu kibagomba, kurusha ko hari icyo bo bagomba igihugu. Abo bantu birirwa banyereza imitungo y’abaturage, barangiza bagasa n’ababyigamba, n’iyo waba warabaye... cyangwa ngo warashatse kuba Perezida w’igihugu bikakunanira, ntabwo biguha ubudahangarwa... Ubwo abumva barumva icyo mvuga."

Umukuru w’Igihugu kandi yagaragaje ko nibiba ngombwa, hazanitabazwa urukiko rwihariye ruzajya ruburanisha ibyaha bifitanye isano no kunyereza umutungo wa Leta nk’uko bamwe bigeze kubisaba. Yagize ati: "Ibintu bigomba gusobanuka! Hashize igihe kinini hahoraho ubutabera, ubucamanza, abantu bakitana ba mwana bakagira bate... abantu bakanyereza, biba bakora [itekinika] bakajya mu mabanki, bakajya muri Banki Nkuru y’Igihugu, biba amafaranga... Ugasanga miliyoni zaragiye ngo umuntu gusa yafashe arasinya agira atya, amafaranga aragenda, wasanga imbere y’ubutabera bikageraho bikagira bitya... Ngirango nimwe ubwanyu mwigeze no kuzana ikibazo cy’uko abantu bashakaga gushyiraho urukiko rureba gusa ibibazo by’inyereza n’ibindi bimeze bityo. Nanjye ndi mu bageze aho nadavuga nti ariko reka ubutabera bwacu, inkiko zacu tuzihe ubwisanzure zikore ibintu muri rusange bye kuba ku buryo bw’umwihariko, ariko bikagira bitya ukayoberwa aho ibintu binyuze. Bigomba guhagarara nabyo..."

Perezida Kagame yanagarutse ku basaba inguzanyo muri banki ntibazishyure, ndetse yerekana ko abayobozi banyereza amafaranga bagakwiye kuba banabona ko ntacyo u Rwanda rufite cyo kunyereza. Yagize ati: "Nahoze nsoma ejobundi abantu babyanditse mu makuru, abantu bafite miliyari magana angahe bagujije mu mabanki batishyura! Kuki hatagira ababakurikirana? Abayabahaye bazi ko abazabakurikirana ari bande? Ariko biba bityo kubera ko ni umuco ugenda ukimakazwa abantu bakajyaho buri wese akikorera icyo ashatse... Ntabwo twe twashobora gukora ibyo dushatse ibyo ari byo byose, tuzi ingaruka zabyo, dukwiye kuba tuzumva. Ingaruka za bya bibazo dufite nk’u Rwanda, by’umwihariko. Hari abarangwa n’umuco wo kunyereza bo bafite n’ibyo banyereza! Wowe wagira umuco wo kunyereza udafite n’icyo unyereza? Muranyereza iki? Mufite iki? Dufite iki twakwemera ngo nihanagenda 50% ibindi 50% bisigaye biratubeshaho? Hari iki se?"

Hari abayobozi bakuru b’igihugu banyereza cyangwa bagakoresha uburiganya na ruswa mu gukoresha nabi imari ya Leta, nyamara inzego zitandukanye ndetse n’abaturage zikibaza kenshi impamvu bene aba bakunze kwitwa ’Ibifi binini’ batajya batabwa muri yombi ngo bakurikiranywe, ibi bikaba bishobora kuba na bimwe mu byo Perezida Kagame yavuze bigezwa mu nzego z’ubutabera abantu bakayoberwa aho birengeye, gusa akaba yarashimangiye ko bigomba guhagarara.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 8
barwanye Kuya 4-09-2017

nka karere ka rusizi karimo ruswa ivuza ubuhuha ahitwa muri cite harahantu hari expropriation haramazu bishyura fr nyinshi aruburyo bwogusahura umutungo harinabo bishyuye batazanasenya kubaka mukajagari byo ntiwareba nakavuyo gusa kubera ruswa nyinshi nikipe yabantu bane barikurya ayomafaranga ariko tuzabatanga ye

Hirwa Kuya 4-09-2017

Abantu bagerageza kurigisa ibigenewe guteza imbere twe abaturage, ndetse n’imibereho myiza yacu, tugatera imbere amategeko ntago azabihanganira, Polisi nikore iperereza nkuko isazwe ikora akazi kayo neza ,aba bayobozi b’ibigo by’amazi n’amashanyarazi bagezwe imbere y’ ubutabera babibazwe, nibibahama babihanirwe by’intangarugero.Bibere abandi urugero.

Hirwa Kuya 4-09-2017

Abantu bagerageza kurigisa ibigenewe guteza imbere twe abaturage, ndetse n’imibereho myiza yacu, tugatera imbere amategeko ntago azabihanganira, Polisi nikore iperereza nkuko isazwe ikora akazi kayo neza ,aba bayobozi b’ibigo by’amazi n’amashanyarazi bagezwe imbere y’ ubutabera babibazwe, nibibahama babihanirwe by’intangarugero.Bibere abandi urugero.

NdacyayiseFaustin Kuya 4-09-2017

Arega nicyo twagutoreye ndavuga HE Paul kagame about biyita ibifi binini niba barize biology bazasubire kucyo bits food chain bazasanga nta nyamanswa mini ibaho so bamenye ko u Rwanda rw’ubu rutandukanye n’urwa kera so the na Kagame turi maso.no mugire amahoro

NdacyayiseFaustin Kuya 4-09-2017

Arega nicyo twagutoreye ndavuga HE Paul kagame about biyita ibifi binini niba barize biology bazasubire kucyo bits food chain bazasanga nta nyamanswa mini ibaho so bamenye ko u Rwanda rw’ubu rutandukanye n’urwa kera so the na Kagame turi maso.no mugire amahoro

Faustin Kuya 4-09-2017

Ubwose wowe ugira izina ryiza wagiye umenya ibyo uvuga

Ndayikeza Melchiade Kuya 4-09-2017

Mutama azoguma abacisha ubwenge abatashaka kwimya.kuki bib?nibahanwe nivyo.

mahoro Kuya 4-09-2017

Sano igihe cyari kigeze ko atabwa muri yombi kuko yahemukiye abaturage ba Kigali abizeza kubagezaho amazi meza ariko n’ubu twarahebye. Kamabuye ni kamwe mu duce dukoresha Antene ya Gikondo twakomeje kugaragaza ko dufite ikibazo cy’amazi ariko tubura utwumva ndetse Sano yigeze kudusura atwizeza ko tutazongera kumara icyumweru nta mazi ariko ubu tuyaheruka mu kwezi kwa Kane 2017, ibi byakunze gutuma nibaza ya mishinga batashye yo kongera amazi muri Kigali umusaruro wayo nkawubura. Nta muntu wakoze mu cyitwaga EWASA wagombye guhabwa umwanya ukomeye muri WASAC kuko nibo bishe ibintu kera. Guhindura biriya bigo hahindutse amazi ariko imikorere mibi yarakomeje. H.E warakoze kuvana icyizere kuri Sano rwose ni agende uwiyishe ntaririrwa. Gereza si ikintu wakwifuriza umuntu ariko umuntu utuma abana bacu banywa ibiziba bya Gashyekero kandi dutanga imisoro nk’abandi Banayarwanda nta kindi kimukwiye usibye kumushyira aho abanza kujya gushyira ubwenge ku gihe.

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
konka Monaco
URUKUNDO
nkusi
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...