konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Byakaze ku gasozi Perezida Nkurunziza aherutse kurahiriraho ko u Rwanda rukiyitirira

Byakaze ku gasozi Perezida Nkurunziza aherutse kurahiriraho ko u Rwanda rukiyitirira
16-09-2017 saa 11:20' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 20865 | Ibitekerezo 1

Agasozi ka Sabanegwa cyangwa Sabanerwa bitewe n’inyito z’ibihugu by’u Rwanda n’u Burundi, gakomeje kuba ikibazo gikomeye ku baturage cyane cyane abo ku ruhande rw’u Rwanda, bavuga ko bahohoterwa n’Imbonerakure zibafatira mu butaka bw’aka gasozi katavugwaho rumwe n’impande z’u Rwanda n’u Burundi dore ko buri gihugu gihamya ko aka gace ari akabo, n’ubwo umukuru w’igihugu cy’u Burundi we avuga ko ngo yanakuriye hafi yaho akaba abizi neza ko u Rwanda rukiyitirira.

Agasozi ka Sabanegwa gaherereye mu gishanga cy’Akanyaru ku gice cyo mu karere ka Gisagara aho u Rwanda ruhurira n’u Burundi; hakaba hashize igihe Abanyarwanda bemeza ko ari akabo Abarundi nabo bakavuga ko ari akabo nk’uko abahaturiye babivuga. Sabanegwa Abarundi bita Sabanerwa ni agasozi umuntu agereranyije gafite ubuso bwa kilometero kare hafi 2, uruzi rw’Akanyaru rukaba rukanyura inyuma.

JPEG - 92.5 kb

Aka gasozi kari gatuweho n’umuturage umwe w’umurundi kugera ubwo tariki 15/05/2014 hatangiye kubakwa andi mazu abiri y’Abarundi ariko abasirikare b’u Rwanda bahagarika iki gikorwa kuko Abanyarwanda bavuga ko ikibazo cy’aka gasozi kikiri kwigwaho na komisiyo ibishinzwe bityo hakaba ntawemerewe kuhubaka.

JPEG - 91 kb

Kugeza ubu impande zombi ntabwo zivuga rumwe ku by’aka gasozi

Abanyarwanda baturiye aka gasozi mu murenge wa Kigembe mu kagari ka Rubona umudugudu wa Nyakabuye, batangarije Ikinyamakuru Ukwezi.com ko iyo bagiye muri aka gace aho basanzwe bafite n’imirima bahinga, iyo bagerageje guhinga cyangwa kuhahira ubwatsi bw’amatungo, basagarirwa n’Abarundi akenshi bakabafata bakabambukana bakabajyana iwabo bakabakubita, bakabarekura ari uko imiryango yabo yemeye gutanga amafaranga atubutse.

Aba baturage bavuga ko babangamirwa cyane n’uburyo umutekano wabo muri aka gace usagarirwa n’abarundi nyamara bo batajya basagarira abarundi mu gihe bahageze. Umwe muri bo yatangarije Ikinyamakuru Ukwezi.com ko afite imvune amaranye amezi ane, yatewe n’inkoni abarundi bamukubise bamufatiye muri Sabanegwa arimo kwahirira inka.

Iby’aka gasozi ariko si bishya nk’uko abaturage babyemeza, kuko ngo kuva mu myaka myinshi ishize buri ruhande rukiyitirira, hanyuma igihe cyo guhinga cyagera buri wese akavuga ko ari we ugomba kuhahinga. Gusa ngo uko u Rwanda n’u Burundi byagiye birebana ay’ingwe, ninako abaturage bo ku ruhande rw’u Burundi bagendaga barushaho guhohotera Abanyarwanda bahaturiye, kugeza ubwo ubu ntawatinyuka no kuhanyura mu gihe atari kumwe n’abandi benshi.

Ubwo yagarukaga kuri ibi mu minsi ishize, Perezida Nkurunziza yarahiye ko yakuriye hafi y’aka gasozi, kandi ko katigeze kaba ak’u Rwanda. Nkurunziza ati: "Agasozi ka Sabanerwa ntikigeze kaba ak’i Rwanda, kuva cyera kahoze ari ak’u Burundi. Turindiriye icyo abatwumvikanisha bazakora. Njyewe hari icyo mbiziho ubwanjye, Sabanegwa ntabwo yigeze iba iy’u Rwanda, nakuriye hafi ya kariya gace ndabizi".


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
alfa Kuya 16-09-2017

Harya imbibi za Bismarck ntizisobanura neza nyir’agasozi? N’ubwo ntabizi neza nkeka ko umugezi ari wo rubibi.

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
David’s temple
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...