konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Hasabwe gutesha agaciro iby’abasaba Gen James Kabarebe kwitaba mu Bufaransa

Hasabwe gutesha agaciro iby’abasaba Gen James Kabarebe kwitaba mu Bufaransa
6-11-2017 saa 20:47' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 7162 | Ibitekerezo 7

Imitwe ya Politiki ya PSR na UDPR yasabye Leta y’u Rwanda n’abanyarwanda, Ubutabera bw’u Rwanda ndetse n’Ubufaransa gutesha agaciro kuba Minisitiri w’Ingabo w’u Rwanda, James Kabarebe yakwitaba umucamanza Jean Marc Herbaut ushaka ko Kabarebe ajya kwisobanura ku buhamya bwatanzwe na Jackson Munyeragwe ku bijyanye n’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana

Mu kiganiro n’banyamakuru cyabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Ugushyingo 2017, aya mashyaka yakanguriye abanyarwanda kwamaganira kure iby’ubu buhamya yise ’Ubuhamya bw’amakabyankuru n’umutangabuhamya w’imburagihe’. Muri iki kiganiro abahagarariye aya mashyaka bagaragaje isesengura bakoze ku buhamya buherutse gutangwa n’uwitita Jackson Munyeragwe washyize mu majwi Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda James Kabarebe.

Uyu mutangabuhamya wiyise Jackson Munyeragwe dore ko amazina ye nyakuri ari James Munyandinda yahoze ari umusirikare w’u Rwanda aza gutoroka igihugu nyuma yo kuva mu Rwanda muri 2008 yoherejwe na Leta y’u Rwanda kongera ubumenyi mu bya Gisirikare mu Bwongereza gusa ntiyigeze agaruka agamije gufatanya n’udutsiko twa bamwe mu barwanya Leta y’u Rwanda baba mu buhungiro barimo abarwanashyaka ba FDU Inkingi rya Ingabire Victoire n’ishyaka RNC (Rwanda National Congress) ry’umusirikare wigometse Gen Kayumba Nyamwasa na Rudasingwa Theogene aba bombi uko ari batatu baburanishijwe ndetse banakatirwa n’ubutabera bw’u Rwanda (Kayumba Nyamwasa yaburanishijwe adahari ndetse akatirwa imyaka 25 kimwe na Rudasingwa wakatiwe imyaka 20) bakurikiranweho ibyaha byibasiye abasivili byavuzwe cyane mu bitangazamakuru byo mu Rwanda muri za 2000-2010.

Uyu Jackson Munyeragwe kandi niwe washinze Ihuriro Inyabutatu-RPRK risebya leta y’u Rwanda ryifashishije Radio Inyabutatu yashinze. Uyu mugabo uvuga ko yabaye umurinzi wa Perezida Kagame mu gihe cy’urugamba, James Munyandinda yavuze ko kuva mu 1992 kugeza mu 2008 yakoreraga hafi ya Gen James Kabarebe, Minisitiri w’Ingabo kuva mu 2010.

Ibyo ngo byatumye abona n’amaso ye, mu ntangiro za 1994, itegurwa ry’ibisasu bibiri bya missiles zirasa indege za SAM-16, zakoreshejwe mu guhanura indege ya Habyarimana muri Mata. Ni ibintu ngo yari yarateguye mu Ukuboza 2014 mu ibaruwa ifunguye yandikiye senateri w’Umubiligi Alain Desthexe, ariko atarigeze abimenyesha ubucamanza bw’u Bufaransa. Yavuze ko yari mu itsinda ry’abasirikare icumi barindaga izo missiles ku birindiro by’ingabo za APR ku Mulindi, aho izo SAM-16 zari izo kubirinda ngo bitazagabwaho ibitero by’indege.

Gusa ngo muri Werurwe 1994, Munyandinda na bagenzi be ngo bahawe amabwiriza yo gupakira izo missiles mu ikamyo ya Mercedes yerekezaga i Kigali, ahabaga abasirikare 600 ba APR, bahoherejwe kubera amasezerano ya Arusha yasinywe muri Kanama 1993. Uwo mutangabuhamya ngo yavuze ko James Kabarebe yahagarikiye ipakirwa ry’ibisanduku bibiri bya kaki byarimo izo missiles, maze ubuhamya bwa James Munyandinda mu byo yiboneye burangirira aho.

Mu bindi avuga harimo ko ko muri Nyakanga 1994 Jenoside igera ku musozo, babiri mu bari abasirikare bagenzi be, Franck Nziza na Éric Hakizimana, ngo bagarutse mu mutwe w’ingabo babagamo babwira abantu batandukanye ko aribo bakoresheje bya bisasu mu guhanura indege Falcon 50 ya Habyarimana. Ni ibintu ariko Franck Nziza yahakanye yivuye inyuma ubwo yabazwaga n’umucamanza Trévidic mu Burundi, mu 2010. Ni mu gihe ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda bwagaragaje ko Éric Hakizimana we atigeze agera muri APR.

Nyuma y’ubu buhamya bwatanzwe n’uyu Munyeragwe bamwe mu bakurikiranira hafi ibya Politiki n’amateka y’u Rwanda bakomeje kugaragaza ko ubu buhamya nta shingiro bufite ahubwo nyir’ukubutanga yabikoze agamije inyungu ze bwite cyane ko anasanzwe akorana n’udutsiko tw’abarwanya Leta y’u Rwanda kuva yatoroka igihugu.

Ubu buhamya kandi bwa Munyandinda ni nabwo Umucamanza Jean Marc Herbaut yagendeyeho asaba ko Minisitiri James Kabarebe yazajya kwisobanura kuri ibi ashinjwa n’uyu mutangabuhamya. Gusa abahagarariye iyi mitwe ya Politiki yavuzwe haruguru bo bavuze ko mu busesenguzi bwabo bakoze basanze ubu buhamya bwarakozwe hashingiwe nyungu za Politiki n’inda nini ya nyir’ugutanga ubu buhamya ari naho bahera basaba abanyarwanda by’umwihariko Ubutabera kwamagana iby’uyu mutangabuhamya n’ibyo kuba uyu mucamanza yakurikirana Minisitiri James Kabarebe

Aya mashyaka yombi, PSR na UDPR kandi , yivuze ko nk’imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda atishimiye uburyo u Bufaransa buri kwitwara ku Rwanda ndetse anatangaza ko asaba ko habaho imyigaragambyo yo kubwamagana. Abahagariye amashyaka PSR na UDPR mu kiganiro n’abanyamakuru


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 7
Automatic Kuya 13-11-2017

Aka gasuzuguro niko gakabije...bagiye bamenya iby’ubutabera bw’ibihugu byabo kuko nubwo yego nta mutagatifu ubaho ariko ingabo zigihugu nizo zarwaniye amahoro yigihugu cyabo...ntakindi gihugu cyaje kubafasha mugihe ibibazo byri bihari...

Rero batangiye kuzana umunwa muremure kuko babona igihugu kitangiye gutera imbere muburyo budasanzwe...

Ingabo zigihugu nabayobozi bacyo mbarinyuma

Natus Kuya 8-11-2017

Iyi ndege nayo Asyii ! Abanyapolitike rwose mutubabarire ibyo mupfa nihahandi nitwe bigaruka gsa Imana izabibabaza ntibizacira aha. Dore aho mwahereye turambiwe ububusutwa bwanyu.

Iradukunda Kuya 8-11-2017

Nizereko ko abo bayobozi b’ayo mashyaka bavuga ko bazi ukuri ari bo bazajya mu myigaragambyo. Ntimukwiye kujya mukururira abaturage mu myigaragambyo batazi icyo bamagana

Aime Kuya 7-11-2017

Ukuri kuzahora gutsinda kdi amaherezo uwahanuye iyi ndege azajya ahagaragara

Dukuze Kuya 7-11-2017

Niba ntacyo mwishinja kuki mutitaba uwo mucamanza ? mperuka muzi kuvuga no kwisobanura cyane, nimwitabe turebe ibisobanuro mutanga,tubihereho tumenya ukuri, naho kuza mu bitangazamakuru mukatubeshya ibyo turabimenyereye.
Ariko kuki uvuze ukuri wese muhita mutubeshya ko arwanya leta y’u Rwanda?
Amaherezo yanyu nyamara aregereje
Ari abanyarwanda ari amahanga mwamaze kugaragara icyo muricyo.

Rukundo Kuya 6-11-2017

Ariko kuki aba bantu batinda ku ihanurwa ry’indege!Genocide yarateguwe twese turabizi,kandi twabuzemo abacu.Indege yagwa cg itagwa,byose ni kimwe genocide yari kuba kandi yarabaye.Baduhe amahoro rero ahubwo bemere uruhare rwabo (ubufaransa) muri genocide kandi batange boites noires bafite guhera muri 94.Ese bo kuki batibaza impamvu batazitanga niba bashaka kugaragaza ukuri koko.Murakoze

Peter Kuya 6-11-2017

Buri wese mubavuga ibyindege aragerageza kwigira umwere ariko ndabasaba ari abashinjwa n’ababashinja barebe nu mitima yabo barasangamo video ibashinja kandi nyuma y’ibyo hazaba urubanza ndababwiza ukuri yuko umuriro utazima urabategereje

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
David’s temple
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...