konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Human Rights Watch yasabiwe kwirukanwa mu Rwanda, ishobora kujyanwa no mu nkiko

Human Rights Watch yasabiwe kwirukanwa mu Rwanda, ishobora kujyanwa no mu nkiko
19-10-2017 saa 19:56' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 3972 | Ibitekerezo 4

Abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda bagaragaje ko bababajwe cyane na raporo iherutse gusohorwa n’umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu (Human Rights Watch) yari igamije guharabika no guhungabanya umudendezo w’abanyarwanda n’ubuyobozi bwabo.

Mu Cyumweru gishize nibwo Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu mu Rwanda, yashyize ahagaragara ibyavuye mu bushakashatsi yakoze kuri raporo yasohowe n’Umuryango mpuzamahanga wita ku burenganzira bwa muntu, Human Rights Watch (HRW), bijyanye n’abantu byavugwaga ko bishwe n’inzego z’igisirikare cy’u Rwanda cyangwa igipolisi n’abandi bari mu nzego zitandukanye z’ubuyobozi, ariko byagaragajwe ko byari bishingiye ku binyoma, kuko bamwe mu bo byavuzwe ko bapfuye ari bazima, mu gihe hari abandi bazize urupfu rusanzwe.

Kuri uyu wa Kane Tariki 19 Ukwakira 2017, Ubwo mu Nteko Ishinga Amategeko habaye Ikiganiro nyunguranabitekerezo kuri iyi raporo iherutse gusohorwa na HRW muri Nyakanga uyu mwaka yise “All Thieves Must Be Killed” Bishatse kuvuga mu kinyarwanda “abajura bose bagomba kwicwa”, aho ivuga ko hari abantu 37 bishwe n’abapolisi, abasirikare, inkeragutabara cyangwa DASSO, mu turere twa Rubavu na Rutsiro.

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, Nirere Madeleine, yavuze ko muri iyo raporo HRW yatanze amakuru atari yo kuko mu iperereza komisiyo yasanze hari abantu barindwi bavugwaga ko bishwe n’abasirikare kandi bakiriho.
Yanavuze ko hari n’abandi byavugwaga ko bishwe nyamara bazize urupfu rusanzwe n’abo komisiyo yasanze batabaho.

Ati “Hari n’amakuru twabonye ko bahaga amafaranga abantu bakabavana i Rubavu bakabajyana i Musanze bakababaza, nabyo ni ibintu tubona bitemewe HRW yagejeje iyi raporo ku muryango w’Abibumbye, Komisiyo Nyafurika y’uburenganzira bwa muntu, abaterankunga b’u Rwanda, tugasanga izo nzego zagezwaho amakuru y’ukuri tugasaba n’izo nzego kudaha agaciro iyo raporo, tukanasaba HRW kujya yubahiriza amahame agenga iperereza no kujya ibaza impande zose bireba.”
Uyu ni Majyambere Alphonse ni umwe mu bavugwa muri iyi raporo yaherukaga gukorwa na HRW nawe yavugwaga ko yishwe kandi ari muzima

Senateri Niyongana Gallican yavuze ko ibigaragara mu buhamya bw’abantu byavuzwe ko bishwe ari akumiro, kandi imikoranire y’u Rwanda na HRW isanzwe igendera ku masezerano avugururwa buri mwaka. Muri ayo masezerano ngo harimo ko HRW igomba gushingira ku bunyamwuga no kugaragaza ibintu bishingiye ku bimenyetso, ariko ngo ibyo ikora bituma umuntu yibaza niba ibikubiye muri ayo masezerano byubahirizwa.

Ati “Ntabwo numva niba kubika umuntu akiriho bigaragaza ubunyamwuga nk’umuryango uvuga ko ukora ubuvugizi, izo mpuhwe nkumva zaba ari nka zimwe za bihehe, nkumva harimo agasuzuguro, ubwirasi n’ikindi ntazi baba bagenderaho.

Visi Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Mukama Abbas, we yavuze ko HRW ikwiye kwirukanwa mu Rwanda, cyane ko Umuryango udaharanira inyungu (ONG) udakwiye gutesha igihe leta.

Yagize ati “Tubirukane! Tubirukane na BBC twarayirukanye kandi twakomeje imikorere yacu. Igihugu ni igihugu, nta muntu wadukora mu jisho, ntabwo byakwemerwa. Ibyo dusaba Guverinoma, mu nyungu z’igihugu, dusabe guverinoma twirukane iyo ONG. Igihe kirageze ngo dusese gukorana na HRW.”

Abandi badepite n’abasenateri bari bateraniye mu cyumba cy’inama cy’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda bafashe ijambo bakomeza kwikoma cyane ibyatangajwe na HRW aho bose wasangaga bahuriza ku kintu cyo kuba iyi raporo yari yuzuye ibinyoma

Biteganyijwe ko abadepite bagomba gufata imyanzuro kuri raporo ya HRW igomba no gushyikirizwa guverinoma hakagira igikorwa kuri raporo y’uyu muryango.

Aba batangabuhamya babeshyuje ibyagaragaye muri raporo ya Human Rights Watch (HRW)


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 4
Jean Paul Muhire Kuya 23-10-2017

kwirukana human right watch siwo muti wikibazo gihari,democracy niwo muti kandi niyonzira yanyayo yokubaka igihugu.kwigisha abanyarwanda uburenganzira bwabo nokubaha abahoro mumitima yabo bakabaho ntawe bikanga.

Rukundo . Kuya 21-10-2017

Ariko mwantumwa mwe zarubanda ibyo muhakana,murabihakana mubizi neza cg namaco y,inda?

karamage Kuya 20-10-2017

rwose pee uyu muryango witwikira izina ryiza ngo uburenganzira bwa muntu ariko ibyo ukora mu byukuri nukuzonga kwibasira no kwanbura ubumuntu abayobozi babanyafrica urugero rufatika nuru rwo kubika abazima kandi ukavuga ko bishwe nabayobozi babo. ikibabaje kurushaho nuko abenshi mu babyunva kwisi yose babimira bunguri bakumirwa hanyuma abapresident babanyafrica bakirirwa bisobanura burimunsi ku binyoma nkibi

Gitore Kuya 20-10-2017

Uyu mugabo twaramushimaga cyane iyo yasohoraga rapports z’ukuntu leta ya Habyarimana yicag’ibihumbi by’abatutsi ibit’ibyitso.Na nyuma y’indege hagati ya Gicurasi na Nyakanga 1994 yasohoye raporo y’ukuntu guverinoma y’abatabazi yamaz’abantu icyo gihe ntabyibuka twakomye mu mashyi ngo umwanzi wacu barimo kurushaho kumugira ruvumwa. None ndorera amashyi twamuhaga angana n’induru twamuvugirije. Mbeg’isi wee

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
David’s temple
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...