konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Iby’u Rwanda n’u Bufaransa bwatumije Gen James Kabarebe byafashe indi ntera

Iby’u Rwanda n’u Bufaransa bwatumije Gen James Kabarebe byafashe indi ntera
24-10-2017 saa 10:55' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 15821 | Ibitekerezo 16

Iby’umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa byafashe indi ntera nyuma y’aho iki gihugu cyo ku mugabane w’u Burayi gitumije Gen James Kabarebe, Minisitiri w’Ingabo mu Rwanda, ngo azajye kwitaba ubutabera bw’u Bufaransa yisobanure ku by’umutangabuhamya uherutse kuvuga ko ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi ari zo zahanuye indege ya Habyarimana Juvenal wari Perezida w’u Rwanda.

Kugeza ubu ntawashidikanya ku kuba u Rwanda n’u Bufaransa bitabanye neza, dore ko mu gihe u Rwanda rusaba Abafaransa kwemera no gusaba imbabazi ku ruhare bagize muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, u Bufaransa nabwo bukomeje gukurikirana bamwe mu babohoye u Rwanda bubashinja kuba ari bo bahanuye indege yarimo Perezida Juvenal Habyarimana, tariki 6 Mata 1994.

Nyuma y’uko inkiko z’u Bufaransa zihaye umwanya umutangabuhamya ushinja ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi kuba zarahanuye indege ya Habyarimana ndetse bugatumiza Minisitiri w’Ingabo, Gen James Kabarebe ngo azajye kwitaba mu Bufaransa, Jeune Afrique ivuga ko Leta y’u Rwanda yahise itumiza ambasaderi wayo mu Bufaransa , uwo akaba ari Jacques Kabale wasabwe kuva aho yari afite icyicaro i Paris ngo agaruke i Kigali.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa atumijwe mu gihe mu Rwanda hari hashize imyaka irenga ibiri nta ambasaderi w’u Bufaransa uhaba, uheruka akaba ari Michel Flesch nawe wahavuye kubera ikibazo cy’umubano w’ibihugu byombi, kuva ubwo akaba atarigeze asimburwa.

Jeune Afrique ivuga ko hari umukuru w’igihugu cyo muri Afurika yo mu Burengerazuba bwa Afurika, uherutse kubwirwa na Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa, amagambo agaragaza ko bamaramaje gukomeza gukurikirana bamwe mu bayobozi bakuru na bamwe mu basirikare bakomeye b’u Rwanda, avuga ko atari dosiye nshyashya ahubwo ngo ari isanzwe bakomeje gukurikirana, anavuga ko yibutsa Perezida Kagame ko ubutabera bw’u Bufaransa bwigenga.

JPEG - 217.1 kb

Perezida Kagame na Emmanuel Macron baherutse guhurira muri Amerika baraganira, nyuma benshi bakeka ko umubano waba ugiye kongera kumera neza


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 16
Cacana Kuya 31-10-2017

Ikosa ryabaye nuko uwahanuye indege atakuyemo abafaransa bari barimo bakiri bazima. Niba atarabikoze rero abafaransa bazihorera byanze bikunze.

Eric Kuya 26-10-2017

Ariko se abafaransa bafite izihe nyungu mukumenya uwahanuye iyo ndege? ububasha bwo gukora iryo perereza babukura he? ubwo rero baba bashaka kuyobya uburari ngo batazabazwa ibyo bakoze!

Rachel Kuya 26-10-2017

Ibi byose bakabaye babisobanuza agasanduku kumukara babitse ese kuki batakerekana ngo gashyire ahagaragara uwayihanuye izi ni inyungu za politique nabo bagurisha igihugu cyabo harubwo bazicuza bakabonako baruhiye inda itajya ishima

Bisanabyo Kuya 26-10-2017

ariko ubu koko abafaransa kuki bakomeza kuyobya uburari

Rwasubutare Kuya 26-10-2017

Imbwa itagira ubwenge ihiga ingwe. Iyo ni imvugo yiwacu aho nkomoka mu majyaruguru. Bakomeze bipfushe ubusa ngo barahiga inkotanyi. Kabarebe baramushakaho iki? ibicucu gusa. baturetse tugahumeka ko ntawubakeneye.

isirikoreye jean de la terre Kuya 26-10-2017

niba arabere se barangira iki kujyayo ni abanyarwanda kandi barashinjwa n’abanyrwanda bababonye bakora ibyo byaha

Richard Kuya 25-10-2017

Bararushywa n’ubusa.
Imana isigaye yirirwa mu Rwanda ndetse isigaye inaharara!
Tuguwe neza ubwo dufite The Revolutionary Hero Paul KAGAME naho Abafaransa bo ni ipfunwe ry’ibyo bakoze muri genocide yakorewe Abatutsi mata1994.

Natacha Kuya 24-10-2017

France idukurikira se izadushobora? Ko twanabipakuriye. Nta n’igifransa cyabo tukivuga. Ubwo rero sinzi icyo Macron yumva yishyingikirije kuburyo aje gukora ibyananiye abamubanjirije.

guii Kuya 24-10-2017

hhhhhh macro ko ari umunyamanyang

oooo Kuya 24-10-2017

Ariko ikosa abafaransa bakoze ni irihe? Kuba hari abo bakeneyeho gukora iperereza nibyo mwumva ko banga abanyarwanda? Ntabwo bari gukora iperereza ku banyarwanda bose ahubwo bari gukora iperereza kubakekwaho ibyaha. Sinumva rero ibiri kubashyushya umutwe ngo abafaransa babashakaho iki! Uwakoze ikosa wese agomba kurihanirwa. Abanyarwanda ntidukwiye kujya mu kigare ngo abaransa bari kutwanga, Baratwanga se badushakaho iki?

MUNYANEZA Kuya 24-10-2017

Ariko Mana. Ngo ubutabera bwabo burigenga. Ko bwigengera mu bufaransa se ubwigengenge bwabwo busumba ubwigenge bw’u Rwanda. Natwe iwacu turigenga.

kiss Kuya 24-10-2017

iyo tubatanga tugahamagaza bariya bafaransa bakisobanura.

nkubito horore Kuya 24-10-2017

leta yubufaransa,iranze ishatse,amakimbirane pe!

john Kuya 24-10-2017

Ibyo byose barabishingira kukuba babona hari ibyohe bifite inda yabirenze biguma bijya gutayanjwa amagambo ngo biratanga ubuhamya.Bikibeshya ko abafaransa babikunda kandi ko babishyigikiye which is wrong!!!!!!!!!!!!!!!iyo minwa bakoresha basebya igihugu bakabaye bayikoresha bacyubaka kuko niyo baba aribo bari ku butegetsi nihahandi nabo babashakira ababarwanya.
Si urukundo babakunda rero nk’uko babyibeshya.

sibomana Kuya 24-10-2017

Abafaransa nibicucu kbs bibwirako tukiti mubihe bya colonisation ngo ntanisoni minister wigihugu cyigenga ngo yitabe bazabanze baduhe natwe ingabo zabo zakoze amabara murwanda tumushyikirize ubutabera

rwanda Kuya 24-10-2017

sha, intare ikurira inka ikakurusha uburakari, ariko bazamenye ko natwe turakaye,umwirato wabo no kwiyemera kwinshi bajye bibuka aho byagiye bibageza 1953 bazibuke Vietnam 1994 mu rda n’ahandi henshi, bazatekereze neza KO amateka adasibangana kdi biratinda ariko ntibihera

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
David’s temple
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...