konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Kagame yavuze uko yicaye hasi ngo ahoshe umujinya w’ingagi yari igiye kumugirira nabi

Kagame yavuze uko yicaye hasi ngo ahoshe umujinya w’ingagi yari igiye kumugirira nabi
1-09-2017 saa 19:20' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 12098 | Ibitekerezo 3

Perezida Kagame yasabye buri wese ko agomba kubaha no kubungabunga ibidukikije, anaboneraho gutanga ubuhamya bw’ukuntu mu myaka 14 ishize yasuye ingagi mu birunga maze we n’abo bari kumwe begereye icyana cy’ingagi kirataka cyane,ingagi nkuru iza gutabara maze biba ngombwa ko we n’abo bari kumwe baca bugufi bicara hasi kugira ngo bahoshe umujinya yari izanye.

Umukuru w’igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu mu muhango wo kwita izina ingagi 19 wabaye ku nshuro ya 13, aho yasabye buri wese gufata inshingano zo kubungabunga ibidukikije atitaye ku rwego ariho.

Uyu muhango wabereye mu Kinigi mu Karere ka Musanze,ukaba waranzwe n’ibirori bikomeye byitabiriwe n’abantu b’ingeri zose barimo Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga baturutse mu bihugu bitandukanye.

Ubwo yagezaga ijambo rye ku bari bitabiriye umuhango wo kwita amazina ibyana by’ingagi, Perezida yababahishuriye uburyo yigeze guca bugufi yicara hasi atitaye ku cyubahiro cye nk’umukuru w’igihugu kugira ngo ahe ingagi amahoro maze igabanye uburakari yari ifite.

Yagize ati “Najyanye n’abashyitsi kureba ingagi tugezeyo turazisura, ingagi nto y’akana yari imaze igihe gito ivutse, ngira ngo sinzi icyayikanze ivuza urwamo nk’aho hari icyo ibaye,silver back (ingabo) iza yiruka ije gutabara umwana wayo, ije kurwana rwose, kurengera umwana wayo.Iyi nkuru ntabwo nari narigeze nyivuga ariko uyu munsi ni mwiza kugira ngo nyivuge!”

Yavuze ko ubwo iyo ngagi y’ingabo yazaga yiruka cyane ije gutabara icyana cyayo, uwari abayoboye yahise abasaba guca bugufi kugira ngo berekane ko badashaka kurwana nayo.

Ati "Uwari uduherekeje aratubwira ngo ‘twese duce bugufi, twicare, tugaragaze ko twebwe tudashaka kurwana naho ubundi dushobora kugira ibyago’. Turabikora, hanyuma uwo mushyitsi twari kumwe arahindukira aranyongorera ngo ‘ariko ntabwo wazibwira ko uri perezida w’iki gihugu? Ubwo uwo twari kumwe arambwira ngo nimbwire ingagi y’ingabo ko ndi Perezida w’u Rwanda itari ikwiye kuntinyuka ariko icyo gihe nari nageze hasi kugira ngo njyewe n’abashyitsi tuhave amahoro.”

Iyi nkuru mpamo Perezida yayigarutseho ashaka kubwira buri wese ko akwiye kubaha inyamaswa kandi yose hakirindwa kuzihutaza cyangwa se kwangiza ibidukikije ibyo aribyo byose.

Perezida Kagame yanaboneyeho gushimira abantu bose bashora imari mu bukerarugendo, anashimira abaturage by’umwihariko abaturiye Parike y’Igihugu y’Ibirunga ibarizwamo ingagi kuba barahinduye imyumvire ku kuyibungabunga maze ashimangira ko iyo ibidukikije bibingabunzwe bigirira akamaro buri wese.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 3
Aline Kuya 5-09-2017

Iyi nkuru iranshimishije cyane,iransekeje cyane,ariko kandi irimo inyigisho ikomeye yo kwicisha bugufi muri byose,kudahubuka no kutagira ubwoba .NDA NDAMBARA YANDERA UBWOBA..

mukecuru Kuya 5-09-2017

Rwose president aransekeje cyane

Umusaza Kuya 3-09-2017

Rwose Prezida wacu uri imfura.

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
konka Monaco
URUKUNDO
nkusi
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...