konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Mpayimana watsinzwe mu matora ya Perezida agiye kwiyamamariza kuba depite

Mpayimana watsinzwe mu matora ya Perezida agiye kwiyamamariza kuba depite
18-09-2017 saa 09:11' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 3372 | Ibitekerezo

Philippe Mpayimana uherutse gutsindwa mu matora aheruka guhatanamo y’umukuru w’igihugu, akomeje kugaragaza ko afite inyota yo kugaragara mu ruhando rwa politike y’u Rwanda aho yagaragaje ko umwaka utaha azatanga kandidatire mu bazaba bahatanira imyanya mu Inteko Nshinga Amategeko umutwe w’Abadepite.

Ibi Mpayimana abitangaje nyuma y’igihe gito atsinzwe amatora y’umukuru w’igihugu ubwo yiyamamazaga nk’umukandida wigenga ahatanye na Dr Frank Habineza wari watanzwe n’Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije ndetse na Paul Kagame wari watanzwe n’Ishyaka FPR Inkotanyi waje no kubahigika ku bwiganze bw’amajwi 98.79%.

Mu matora ya Perezida wa Repubulika Philippe Mpayimana niwe wegukanye umwanya wa 2 n’amajwi 0.73% mu gihe Dr Frank Habineza watanzwe n’Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije (DGPR) yaje ku mwanya wa nyuma n’amajwi 0.48%.

Abinyujije ku rubuga rwe asanzwe anyuzaho ibitekerezo bye byiganjemo ibya politike, Philippe Mpayimana yashimiye Abanyarwanda baba mu Bufaransa ndetse no mu bindi bihugu byo mu mahanga, maze anabatangariza ko agiye kongera kwiyamamaza mu matora azaba umwaka utaha, aho azaba ahatanira kwinjira mu Inteko Ishinga Amategeko ku mwanya w’Ubudepite.

Yagize ati “Nashimishijwe no guhura n’Abanyarwanda baba mu Bufaransa mbashimira uburyo Abanyarwanda aho bari hose ku Isi bantoye ku majwi menshi mu matora ya Perezida aheruka aho bantoye amajwi arenga 5% byaranejeje cyane.”

Yunzemo ati “Ndabamenyesha ko nzaniyamamaza mu matora y’abadepite ateganyijwe mu mwaka utaha kandi ko nzagerageza gukora ibishoboka byose nkumva ibitekerezo byanyu nk’abantu baba mu mahanga.”


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
David’s temple
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...