AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Minisitiri wirukanywe mu nama azira kwambara nabi, yakuwe muri Guverinoma - Amafoto

Minisitiri wirukanywe mu nama azira kwambara nabi, yakuwe muri Guverinoma - Amafoto
8-08-2016 saa 06:28' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 8538 | Ibitekerezo 9

Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gicurasi uyu mwaka, nibwo Perezida wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir yasohoye mu nama y’abaminisitiri, Mabior Garang de Mabior wari Minisitiri ushinzwe ibijyanye n’amazi n’ikoreshwa ryayo mu buhinzi. Yamusohoye amuziza kwambara nabi, ndetse nyuma amafoto y’indi myambarire ye akomeza gucicikana mu binyamakuru bamuha urw’amenyo none byarangiye anirukanwe muri Guverinoma.

Mabior Garang ni umuhungu wa Dr. John Garang uza ku isonga mu baharaniye kwigenga kwa Sudani y’Epfo. Mu ntangirizo za Gicurasi, inkuru nyinshi zacicikanye mu bitangazamakuru zivuga uburyo Perezida yamusohoye amuziza ko yinjiye mu nama y’abaminisitiri amuziza ko yambaye nabi.

Mabior Garang ariko ibi ntiyabyishimiye, dore ko yasubiye mu rugo kwambara indi myenda yagaruka mu nama akangirwa kwinjira, kuva ubwo akavuga ko Perezida Salva Kiir ari umunyagitugu.

Kuva inkuru za Mabior Garang zatangira gutangazwa, ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru hatangiye gucicikana amafoto agaragaza imwe mu myambarire ye bivugwa ko itabereye umunyepolitiki uri ku rwego rwa Minisitiri, ibi bikaba byarakomeje kumwandagaza no kumuhesha isura mbi mu gihugu cye no hanze nyamara hari abemeza ko muri aya mafoto harimo n’ayafashwe ataraba Minisitiri.

Muri iki cyumweru dusoje, Mabior Garang de Mabior yanirukanywe muri Guverinoma ya Perezida Salva Kiir, n’ubwo asanzwe atavuga rumwe nawe bikaba binakekwa ko kuba yarandagajwe cyane byaba ari imwe mu mpamvu yatumye Perezida afata icyemezo cyo kumwigizayo.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 9
m.lucky Kuya 9-08-2016

birakwiriye rwose ko akurwamo kuko wagirango yarorowe ntiyarezwe

m.lucky Kuya 9-08-2016

birakwiriye rwose ko akurwamo kuko wagirango yarorowe ntiyarezwe

Chris Kuya 8-08-2016

Mbega gasura neza neza wagira nakabarwanafirimbi ndaq 😆😆

Chris Kuya 8-08-2016

Mbega gasura neza neza wagira nakabarwanafirimbi ndaq 😆😆

Chris Kuya 8-08-2016

Mbega gasura neza neza wagira nakabarwanafirimbi ndaq 😆😆

Chris Kuya 8-08-2016

Mbega gasura neza neza wagira nakabarwanafirimbi ndaq 😆😆

uwase Kuya 8-08-2016

Arasa nabi

Gatera Kuya 8-08-2016

hahahahahah sha abanyafrica dusa nabi kabisa,uziko wagirango nagasimba neza neza

Gara Kuya 8-08-2016

Yewe uyu nta mu minister umurimo pe. Akwiriye kuba mw’ishyamba. Urabona ko itabi ryamwishe

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA