konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Perezida Kagame agiye guha ’Igihango’ abantu 9 bakoreye u Rwanda ibikorwa by’ikirenga

Perezida Kagame agiye guha ’Igihango’ abantu 9 bakoreye u Rwanda ibikorwa by’ikirenga
15-11-2017 saa 10:47' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 11020 | Ibitekerezo 2

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 18 Ugushyingo 2017, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda azaha “Igihango”, Impeta y’Ishimwe y’Ubucuti, abantu icyenda kubera ibikorwa by’ikirenga bakoreye igihugu.

Bizaba ari ku nshuro ya mbere, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda atanga Impeta y’Ishimwe yiswe “Igihango”, Impeta y’Ishimwe y’Ubucuti, izahabwa abantu 9 bataratangazwa. Ibiro bya Guverinoma y’u Rwanda nibyo byatangaje iyi nkuru kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Ugushyingo 2017, ariko amazina y’abazambikwa izi mpeta ntibatangajwe.

Avuga kuri uyu muhango, Minisitiri w’Umuco na Siporo, Julienne Uwacu yagize ati: “Igihango ni Impeta y’Ishimwe ihabwa abantu, itsinda ry’abantu cyangwa imiryango yakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu gutsura ubucuti hagati y’igihugu cyacu cy’u Rwanda n’amahanga cyangwa se ibikorwa byabo bikaba byarahesheje ishema u Rwanda mu ruhando rw’amahanga”.

Umuhango wo gutanga iyi mpeta ugengwa n’ Iteka rya Perezida wa Repubulika rigena imiterere, imitangire n’imenyekanisha ry’Impeta z’Ishimwe. Uretse “Igihango”, izindi mpeta z’ishimwe ni iy’icyubahiro yitwa “Agaciro”, iy’umurimo yitwa “Indashyikirwa”; iy’umuco yitwa “Indangamirwa” hamwe n’iy’ubwitange yitwa "Indengabaganizi".


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 2
Manzina Kuya 15-11-2017

Huhuuuuuuuuuuuu, mwasetsa, none se agitanga ari nkande?

Moise Kuya 15-11-2017

Burya iyo wakoze neza ugomba gushimirwa

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
David’s temple
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...