konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Perezida Kagame yagaragaje ko umuherwe wa mbere muri Afurika ari inshuti afata nk’umuvandimwe

Perezida Kagame yagaragaje ko umuherwe wa mbere muri Afurika ari inshuti afata nk’umuvandimwe
12-04-2017 saa 14:35' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 17135 | Ibitekerezo 3

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yagaragaje ko afitanye ubucuti bukomeye n’umuherwe wa mbere ku mugabane wa Afrika, ndetse ko amufata nk’umuvandimwe we. Uyu muherwe wa mbere muri Afrika, ni n’umwe mu bakire ba mbere bafite agatubutse ku isi yose.

Perezida Kagame asanzwe azwiho guteza imbere ishoramari no gushishikariza abashoramari b’abanyamahanga kwitabira ibikorwa byo gushora imari yabo mu Rwanda. Akunze kandi kwitabira inama zikomeye ziga ku iterambere ry’ubukungu by’umwihariko ubw’ibihugu bya Afrika, aho ahurira kenshi n’abashoramari benshi batandukanye. Ibikorwa nk’ibi ninabyo yahuriyemo kenshi n’umuherwe wa mbere muri Afurika ubu afata nk’umuvandimwe n’inshuti ikomeye.

JPEG - 111 kb

Perezida Kagame n’umuherwe wa mbere muri Afurika afata nk’umuvandimwe we

Uwo ntawundi ni Aliko Dangote ukomoka muri Nigeria, akaba yari yagize isabukuru y’amavuko kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Mata 2017. Mu kumwifuriza isabukuru y’amavuko, Perezida Paul Kagame abinyujije ku rubuga rwa Twitter, yagaragaje uburyo amufata nk’umuvandimwe. Yagize ati: "Reka nifatanye n’umuryango wawe hamwe n’inshuti mu kukwifuriza isabukuru nziza y’amavuko, muvandimwe kandi nshuti yanjye, Imana iguhe umugisha wo kuramba ikindi gihe kirekire."

Uyu muherwe wa mbere muri Afurika, yari kumwe na Perezida Kagame mu nama mpuzamahanga yo gutangiza ikigo cy’intego z’iterambere rirambye muri Afurika cyitwa ‘Sustainable Development Goals Center for Africa (SDGC),’ gifite icyicaro i Kigali mu Rwanda, yabereye mu nyubako ya Kigali Convention Center, kuwa Gatanu tariki ya 27 Mutarama 2017. Uyu muherwe yari ahagarariye abikorera muri iyi nama ndetse ni n’umuyobozi wungirije w’iki kigo. Bari banari kumwe kandi mu nama yiga ku bukungu muri Ethiopia mu ntangiriro z’uyu mwaka.

JPEG - 130.5 kb
JPEG - 62.9 kb

Perezida Kagame aha yegeranye n’umuherwe Aliko Dangote mu nama yabereye i Kigali muri Mutarama uyu mwaka

Aliko Dangote wavutse tariki 10 Mata 1957, afite ikigo gikomeye anabereye umuyobozi mukuru cyamwitiriwe kizwi ku izina rya Dangote Group. Gikorera muri Nigeria no mu bindi bihugu bya Afurika nka Benin, Ethiopia, Senegal, Cameroon, Ghana, Africa, y’Epfo, Togo, Tanzania na Zambia.

Muri Gashyantare uyu mwaka wa 2017, ikinyamakuru Forbes Magazine cyagaragaje ko afite umutungo ungana n’amadolari y’Amerika 12.500.000.000, uyabaze mu mafaranga y’u Rwanda yarenga 10.000.000.000.000. Kugeza ubu ni we muherwe wa mbere ku mugabane wa Afurika akaba n’uwa 67 ku isi yose. N’ubwo amafaranga ye yagiye yiyongera mu myaka yashize, yasubiye inyuma ku rutonde rusange rw’abaherwe ku isi yose bitewe n’uko hari abandi bungutse akayabo bakamucaho, dore ko muri 2014 yari umuherwe wa 23 ku rutonde rw’abakize kurusha abandi ku isi.

Ubukire bwe ariko bunafite imvano, uko akomoka mu muryango w’abaherwe bo muri Nigeria bamaze imyaka myinshi bafite imitungo ifatika. Aliko Dangote ni umwuzukuru wa Alhaji Alhassan Dantata, watabarutse mu 1955 ari we muherwe wa mbere muri Afurika muri uwo mwaka.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 3
KIm Kuya 13-04-2017

JMV rwose jya witonda ubanze usome neza. Uriya ni sekuru ntabwo ari se, kuko umunyamakuru yavuze ko uyu muherwe ari umwuzukuru we. Ubwo wowe uwo ubereye umwuzukuru ni papa wawe?

jmv Kuya 12-04-2017

murakoze cyane , mutugezaho amakuru meza kandi ashyushye, ariko mwareba neza nko kuri iyi nkuru ya Aliko Dangote mwavuze ko se umubyara Alhaji Alhassan Dantata yatabarutse muri 1955 kandi mwavuze ko Aliko dangote yavutse mu 1957 , ubwo birashoboka se ?

Runwa Kuya 12-04-2017

Bijaga mubindi bati

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
FPR Kagame 2
IBARUWA ZA JORIJI
konka Monaco
URUKUNDO
nkusi
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...