konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Perezida Kagame yahishuriye i Dubai izingiro ry’ubukungu u Rwanda ruhanze amaso

Perezida Kagame yahishuriye i Dubai izingiro ry’ubukungu u Rwanda ruhanze amaso
3-11-2017 saa 09:45' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 3853 | Ibitekerezo 1

Perezida Kagame asanga ubukungu bw’u Rwanda muri uyu mwaka ndetse no mu bihe bizaza buzihutishwa binyuze mu guteza imbere inganda na serivisi zitangwa n’ibigo by’imari, ubukerarugendo ndetse n’ikoreshwa neza ry’icukurwa ry’amabuye y’agaciro

Ibi Umukuru w’Igihugu yabitangarije i Dubai aho yitabiriye inama mpuzamahanga yiga ku bukungu ‘Global Business Forum Africa’. Yavuze ko igipimo cy’izamuka ry’ubukungu byitezwe ko kiziyongera kugera kuri 7% mu mwaka utaha kivuye kuri 6% uyu mwaka.

Yagize ati “Urwego ruyoboye izindi ni Serivisi. Serivisi z’imari n’ubukerarugendo byose bihurira hamwe bikabyara iri terambere. Turimo kubona urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro rutera imbere vuba cyane, ubuhinzi burimo gutanga umusanzu ufatika ndetse n’ubwubatsi burimo kongera gutera imbere.

Ikinyamakuru Bloomberg dukesha iyi nkuru cyavuze ko Perezida Kagame yakomeje asanga izamuka ry’ubukungu rizazamurwa no guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda n’ubwiyongere bw’igiciro cy’amabuye y’agaciro nka tantalum, tin, tungsten na zahabu aboneka mu gihugu.

Yagize ati “Habayeho igabanuka ry’ibyo twohereza mu mahanga ariko turabona byongera kwiyongera. Gusa inkingi ikomeye mu izamuka ry’ubukungu, ni iterambere ry’ibikorerwa mu gihugu.”

Umwaka ushize igipimo cy’izamuka ry’ubukungu bw’u Rwanda cyari 5.9%, kikaba cyari gito ugereranyije n’umwaka wa 2015 kuko bwari bwazamutse kuri 6.9%. Imishinga imwe n’imwe y’ibikorwa remezo yamaze kuzura n’iyindi yubakwa irimo ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Bugesera, yitezweho kuba umusemburo w’izamuka ry’ubukungu.

Ikigega Mpuzamahanga cy’imari (IMF), giteganya ko izamuka ry’ubukungu bw’u Rwanda rizagera kuri 7.5% mu 2022, ugereranyije na 6.8% buzazamukaho mu 2018.
Umukuru w’Igihugu yatangaje ko u Rwanda nta gahunda rufite yihutirwa yatuma rwongera kuguza ku masoko y’imari yo mu mahanga nkuko mu 2013 rwacururuje ku mugabane w’u Burayi impapuro mpeshwamwenda (Eurobond) za Miliyoni 400 z’Amadolari ya Amerika.

Yagize ati “Ntabwo ubu turimo kubitekereza kuko nta cyihutirwa gikomeye cyane dufite nkuko kiriya gihe byari bimeze.”

Perezida Kagame yanavuze ko igihugu cyashyize imbere gahunda yo kwigira, aho giteganya gukomeza kugabanya inkunga z’amahanga. Kugeza ubu zagabanutse kugera ku gipimo cya 70%. Perezida Kagame mu nama mpuzamahanga yiga ku bukungu ‘Global Business Forum Africa’


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
minega Kuya 5-11-2017

Muzehe Kagame ntako atagira ngo urwanda rube paradizo,Ariko ba Rutuku bakivanga.Muzehe komeza ujye mbere tukuri inyuma.

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
David’s temple
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...