konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Perezida Kagame yashyizeho abagize Guverinoma nshya anahindura benshi mu bayobozi

Perezida Kagame yashyizeho abagize Guverinoma nshya anahindura benshi mu bayobozi
31-08-2017 saa 00:17' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 12280 | Ibitekerezo 6

Ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe muri 2015, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 116, none ku wa 30 Kanama 2017, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yashyizeho ba Minisitiri n’Abanyamabanga ba Leta mu buryo bukurikira:

I. Abaminisitiri :

1. Madamu UWIZEYE Judith, Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika

2. Bwana GATETE Claver, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi

3. Bwana MUNYESHYAKA Vincent, Minisitiri w’Ubucuruzi n‘Inganda

4. Bwana Dr. BIRUTA Vincent, Minisitiri w’Ibidukikije

5. Madamu TUMUSHIME Francine, Minisitiri w’Ubutaka n’Amashyamba

6. Madamu MUKESHIMANA Geraldine, Minisitiri w’Ubuhinzi n‘Ubworozi

7. Madamu MUSHIKIWABO Louise, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane, n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y‘Iburasirazuba

8. Bwana KABONEKA Francis, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu

9. Bwana MUSONI James, Minisitiri w’Ibikorwa Remezo

10. Bwana KABAREBE James, Minisitiri w’Ingabo

11. Madamu KAYISIRE Marie Solange, Minisitiri muri Primature ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri

12. Bwana Dr. MUSAFIRI Papias Malimba, Minisitiri w‘Uburezi

13. Madamu MBABAZI Rosemary, Minisitiri w’Urubyiruko

14. Bwana NSENGIMANA Jean Philbert, Minisitiri w’Ikoranabuhanga n’Itumanaho

15. Madamu Debonheur Jeanne d’Arc, Minisitiri ushinzwe impunzi n’Imicungire y‘Ibiza

16. Madamu UWACU Julienne, Minisitiri w‘Umuco na Siporo

17. Bwana BUSINGYE Johnston, Minisitiri w’Ubutabera/Intumwa Nkuru ya Leta

18. Madamu RWANYINDO KAYIRANGWA Fanfan, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo

19. Madamu Dr. GASHUMBA Diane, Minisitiri w’Ubuzima

20. Madamu NYIRASAFARI Esperance, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango

II. Abanyamabanga ba Leta :

1. Bwana RWAMUKWAYA Olivier, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro

2. Bwana MUNYAKAZI Isaac, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye

3. Madamu Dr. MUKABARAMBA Alivera, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage

4. Bwana HARELIMANA Cyriaque, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Iterambere ry’Abaturage

5. Dr. NDAGIJIMANA Uzziel, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe Igenamigambi.

6. Bwana Dr NDIMUBANZI Patrick , Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe Ubuzima Rusange n’Ubuvuzi bw’Ibanze

7. Bwana UWIHANGANYE Jean de Dieu, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo ushinzwe Gutwara Abantu n’Ibintu

8. Madamu KAMAYIRESE Germaine, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo ushinzwe Ingufu n’Amazi

9. Bwana NSENGIYUMVA Fulgence, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ushinzwe Ubuhinzi

10. Bwana UWIZEYIMANA Evode, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe ibyerekeye Itegeko Nshinga n’andi Mategeko

11. Bwana NDUHUNGIREHE Olivier, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane, n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y‘Iburasirazuba

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yashyizeho kandi n’abandi Bayobozi bakurikira:

1. Bwana MUREKEZI Anastase, Umuvunyi Mukuru

2. Abayobozi bakurikira bari ku rwego rwa Minisitiri:

  • AKAMANZI Clare, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere RDB
  • GATARE Francis, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe za Mine, Gazi na peteroli

3. Madamu UWAMARIYA Odette, Umuyobozi Mukuru mu Biro bya Minisitiri w’Intebe/Director of Cabinet

4. Bwana GATABAZI Jean Marie Vianney, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru

5. Bwana MUFULUKYE Fred, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba

6. Bwana NTIGENGWA John, Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri y’Umuco na Siporo

7. Bwana BIGENIMANA Emmanuel, Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri y’Urubyiruko

8. Bwana SEBERA Michel, Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri y’Ubucuruzi n’Inganda

9. MUSABYIMANA Claude, Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri y’Ubutaka n’Amashyamba

10. INGABIRE Assoumpta, Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri y’Ubutegetsi bw’Igihugu

11. Bwana RUGIRA Amandin, Ambasaderi muri Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi

12. KAMPETA SAYINZOGA, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Ubushakashatsi no guteza imbere Inganda (NIRDA)

13. Madame MUKANTABANA Seraphine, Perezida wa Komisiyo yo gusubiza mu buzima busanzwe Abavuye ku rugerero

14. Bwana BAMPORIKI Edouard, Perezida w’ITORERO ry’Igihugu

15. Bwana HABYARIMANA Gilbert, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amakoperative

16. Bwana SERUBIBI Eric, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiturire

17. Bwana RUCAGU Boniface, Umwe mubagize Inama Ngishwanama y’Inararibonye

Bikorewe i Kigali, kuwa 30 Kanama 2017, mu izina rya Nyakubahwa Perezida wa Republika, Paul KAGAME.

Minisitiri w’Intebe,Dr. Edouard NGIRENTE


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 6
ikaze Kuya 31-08-2017

nibire cyane ku banyeshuri bamaze umwaka mu gihirahiro barafungiwe kaminuza bigagamo

charles Kuya 31-08-2017

kbx bahatubere ,afande kabarebe turagushyigikiye natwe ntituzagutenguha ,

jo Kuya 31-08-2017

Murekezi ok

Isirikoreye Kuya 31-08-2017

Dr Murekezi Anastase rwose yarakwiriye kuba Umuvunyi mukuru ...kabisa kabisa

Tom Kuya 31-08-2017

Ministeri y’ubucuruzi c yagiye he?

mupenzi Kuya 31-08-2017

ibyo bakora byose bibuke ikibazo cyamazi mumugi wa kgl imishahara yabaganga nabaforomo ruswa zikakabije munzego zibanze cyane bavugurure itangwa ryibyangombwa mubwubatsi bitaribyo abaturage tuzahora turira

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
konka Monaco
URUKUNDO
nkusi
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...