konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Sano James wayoboraga WASAC yakuwe kuri iyi mirimo na Perezida Kagame

Sano James wayoboraga WASAC yakuwe kuri iyi mirimo  na Perezida Kagame
2-09-2017 saa 17:17' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 6996 | Ibitekerezo 7

Mu itangazo ryavuye mu biro bya Minisitiri w’Intebe y’u Rwanda ryo kuri uyu Gatandatu Tariki 02 Nzeri, rishyira ndetse rikanakura bamwe mu bayobozi mu bigo bya Leta ndetse no mu myanya inyuranye y’ubuyobozi, Sano James wayoboraga ikigo cy’amazi, isuku n’isukura WASAC yakuwe kuri iyi mirimo ndetse ahita asimbuzwa undi.

Hari kandi n’abandi bayobozi bashyizweho na Perezida Kagame nk’uko biteganywa n’itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda nk’uko bigaragara mu itangazo ryagiraga riti “Ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe muri 2015, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 116, none ku wa 02 Nzeri 2017, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yashyizeho abayobozi mu buryo bukurikira.

Bwana Aimé Muzola niwe wahawe kuyobora ikigo gishinzwe amazi, isuku n’isukura akaba yasimbuye Sano James wari umaze igihe ayobora iki kigo WASAC.

Ku itariki ya 29 Nyakanga 2014 ni bwo Inama y’Abaminisitiri yari yashyizeho James Sano kuyobora WASAC, nyuma y’igihe gito urwego rushinzwe ingufu barutandukanyije n’urushinzwe amazi.

Abandi bahawe imyanya mu bigo bya Leta ni Madame Fatima Mukarubibi wagizwe Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ibidukikije, Bwana Maj Regis Gatarayiha wagizwe Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga n’Itumanaho ndetse na Robert Nibishaka wagizwe Umunyamabanga mukuru muri Komisiyo y’igihugu y’Uburenganzira bwa muntu.


James Sano wayoboraga WASAC


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 7
Ahimana fidele Kuya 4-09-2017

ubwose na Rurindo umuturage gufat.amazi bizoroha ibikoresho byakampani bizaganywa birahenzepe? ntamukene watunga umugez.iwe

erec amani Kuya 4-09-2017

nibyiza kumpiduka
umusaza yakoze rwose byari bikenewe

kurururebe Kuya 3-09-2017

sano yari umuyobozi mubi kuko yimakaje irondakoko arya ruswa we numugore witwa izina ribi ngo ni mukanyamwasa, nuwitwa ruterana bose ni abantu bari baramunzwe na ruswa nivangura. HE kagame arakoze kubwimpinduka muri wasac

Bucyebucye Kuya 3-09-2017

congz ceo Muzola ngwino ukore impinduka muri wasac cyane cyane mubayobozi

MMI PRSI%RAOS MIN ASHURU SABBUAKU GEUSAMADARAKANIP RESI RAOS INJINIKO NGO NOR Kuya 2-09-2017

asandisnakwaabrihizona maritpotunawa tanunjuatanu hapamasi nyiebanyarwanda PRES RAOSI

Jack Kuya 2-09-2017

Ngaho reka turebe ko ikibazo cy’amazi muri iyi kgl cyakemuka ubwo bazanyemo amaraso mashya wenda ka dutegereze

john Kuya 2-09-2017

ariko ngo imishahara y’abakozi ba WASAC bajya guhembwa bitwaje igunira!!ugiyeyo abyungukiyemo.pole ku usezerewe

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
konka Monaco
URUKUNDO
nkusi
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...