konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Umugore wari ushinzwe iperereza n’umutekano yabaye Meya mushya w’akarere ka Kamonyi

Umugore wari ushinzwe iperereza n’umutekano yabaye Meya mushya w’akarere ka Kamonyi
17-11-2017 saa 11:52' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 20456 | Ibitekerezo 6

Kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Ugushyingo 2017, nibwo abajyanama bahagarariye imirenge itandukanye y’akarere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo, batoye umuyobozi mushya w’aka karere kari kamaze amezi atanu kayoborwa n’umuyobozi w’agateganyo, nyuma y’uko uwari Meya yari yeguye yotswa igitutu ku bw’amakosa n’imyitwarire mibi yashinjwaga. Uwatorewe kuba Meya, yari asanzwe ashinzwe iperereza n’umutekano mu karere ka Muhanga ariko hari hashize igihe gito akora iyi mirimo muri aka karere ka Kamonyi.

Kayitesi Alice w’imyaka 37 y’amavuko, umugore wubatse ufite umugabo n’abana batatu, akaba yari asanzwe ari umuyobozi mu karere ka Muhanga w’urwego ruzwi nka NISS (National Intelligence and Security Service) rushinzwe iperereza n’umutekano, yatorewe kuba Meya mushya w’aka karere atsinze abo bari bahanganye ku bwiganze bw’amajwi menshi. Imirimo yakoraga muri Muhanga ninayo yakoraga mbere aha muri Kamonyi.

Abaturage barenga 200 basanzwe ari abajyanama mu karere ka Kamonyi, bitabiriye itorwa rya Meya mushya w’aka karere

Kayitesi Alice uherutse gutorerwa kuba Umujyanama uhagarariye umurenge wa Musambira, muri aya matora yari ahatanye na Harerimana Prosper ndetse n’umukobwa ukiri muto w’imyaka 26 witwa Niyonshima Josiane. Kayitesi Alice yatsinze amatora n’amajwi akubye kenshi abo bahatanaga kuko yagize amajwi 191, Harerimana Prosper akagira amajwi 21, Niyonshima Josiane agira amajwi 8 haboneka imfabusa 2.

Kayitesi Alice, Meya mushya w’akarere ka Kamonyi

Harerimana Prosper nawe yashakaga kuba Meya wa Kamonyi biramwangira

Niyonshima Josiane, umukobwa ukiri muto nawe yagerageje amahirwe biranga. Aha yari yicaye mu bandi bjyanama mbere yo gutora

Akarere ka Kamonyi kari kamaze amezi hafi atanu kayoborwa by’agateganyo na Tuyizere Thaddee wari usanzwe ari Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’ubukungu

Kuwa Kabiri tariki 20 Kamena 2017, nibwo Udahemuka Aimable wari Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi yeguye ku mirimo ye, ibaruwa yashyikirije Njyanama y’aka karere ikaba yaragaragazaga ko yeguye kubera impamvu ze bwite, nyamara byemejwe ko amakosa yakoraga mu kazi, kutitwara nk’umuyobozi no kwiyandarika ari byo byatumye afata icyemezo cyo kwegura ku giti cye kuko n’ubundi yendaga kweguzwa.

Icyo gihe, Karuranga Emmanuel, Perezida wa Njyanama y’Akarere ka Kamonyi, yatangarije ikinyamakuru Ukwezi.com ko Udahemuka Aimable yari amaze igihe akora amakosa mu kazi, arimo ayo kudashyira mu bikorwa imyanzuro y’Inama Njyanama, ikirenzeho ngo yari anamaze igihe kirekire yaranze kuzajya yitabira inama za Njyanama y’Akarere.

JPEG - 192.3 kb

Udahemuka Aimable yamaze umwaka n’amezi macye ari umuyobozi w’akarere ka Kamonyi

Karuranga Emmanuel yanavuze icyo gihe ko Udahemuka Aimable yari anafite imyitwarire idakwiye umuyobozi w’akarere, ndetse anashimangira ko hari ibikorwa byo kwiyandarika byamurangaga kuburyo n’abaturage bamwe bamubonaga bajyaga bagenda babimunenga, gusa ibyo bikorwa byo kwiyandarika n’iyo myitwarire ntiyasobanuye ibyo ari byo n’uko yabikoraga.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 6
Eng Claudde Kuya 17-11-2017

Twoshimiye kubona meya mushya muri Kamonyi amahirwe mass mumirimo mishya agiye gutangira Josiane wakoze kuduhagararira nkurubyiruko muri Kamonyi courage ntucike intege

kay Kuya 17-11-2017

Josy congrat mugore mwiza ngaho kora akazi igihugu kiguterejeh wibande cyanemu rubyuruko hanga imirimo shaka imikino yabangavu n,ingimbi shaka amrushnwa nizindi ntara , teza imbere umwari n’umutegarugori wite ku ncuke z’abakene ,koresha umuganda kandi wimikaze ndi umunyarwanda .ubundi abagutoye bagufitiye ikizere ntuzabaraze nk’amasinde
once again congratulations my sister

musafiri Kuya 17-11-2017

Meya mushya wa kamonyi oyeeeee.naho abo bandi bahanganaga na Alice nibabanze bajye muri systeme

musafiri Kuya 17-11-2017

Meya mushya wa kamonyi oyeeeee.naho abo bandi bahanganaga na Alice nibabanze bajye muri systeme

kubwimana Gerard Kuya 17-11-2017

twishimiye amakuru meza knd acukumbuye yiganywe ubuhanga mutugezaho. mayor mushya wa kamonyi oyeeeeee!!!

Mzee Kuya 17-11-2017

Josiane rwose nta umwana usya aravoma!
Mai’s courage your turn will get in later

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
David’s temple
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...