konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Uruhuri rw’ibibazo muri Kaminuza y’u Rwanda, irasaba inkunga ku bayirangijemo

Uruhuri rw’ibibazo muri Kaminuza y’u Rwanda, irasaba inkunga ku bayirangijemo
30-10-2017 saa 11:50' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 4409 | Ibitekerezo 11

Mu gihe Kaminuza y’u Rwanda (UR) ikomeje kugarizwa n’ibibazo bitandukanye bishingiye ku mikoro make, ubuyobozi bwayo bwatangiye gutakambira abayizemo bafite akazi ko bagira icyo bakora bakayishakira inkunga yayifasha guhangana n’ibibazo by’ubukungu butifashe neza bugiye kuyizahaza.

Nyuma y’uko za kaminuza za Leta zose ahujwe akagirwa Kaminuza imwe, Kaminuza y’u Rwanda (UR), nibwo hatangiye kugaragaramo uruhuri rw’ibibazo, aho abakozi bayo ndetse n’abanyeshuri batangiye kumviukana bagaragaza ko batabona bimwe mubyo bayikeneyeho.

Ubuyobozi bw’iyi Kaminuzza ariko bugaragaza ko ibi bibazo byatangiye kuyigaragaramo nyuma y’uko Guverinoma y’u Rwanda ifashe icyemezo cyo kugabanya ingengo y’imari yashyirwaga muri iyi Kaminuza.

Guverinoma y’u Rwanda yageneraga iyi Kaminuza ingengo y’imari ingana na Miliyari 26 yo kuyifasha buri mwaka, ariko guhera mu mwaka wa 2013 ibintu byatangiye kuzamba ubwo aya mafaranga bagenerwaga yagabanyijwemo 50% bakaba basigaye babagenera Miliyari 13 gusa.

Uku kugabanya ingengo y’imari y’iyi Kaminuza byateje ibibazo bikomeye kuburyo abakozi bayo batangiye guhura n’ibibazo byo kudahemberwa ku gihe, kongeza amafaranga y’ishuri ku buryo buhanitse ku biga amasomo y’ubumenyi n’ikoranabuhanga ndetse n’Ubuvuzi, kudaha abanyeshuri amafaranga yo kubafasha mu gihe cyo kwimenyereza (Stage) n’ibindi.

Dr. Rose Gasibirege, umuyobozi muri UR ushinzwe imibanire ya Kaminuza n’abayirangijemo yatangarije The New Times ko iyi Kaminuza irimo gutegura uburyo bwo gukusanya amafaranga y’inkunga mu bantu basaga 80,000 bayirangijemo,mu rwego rwo kubona amafaranga ashobora kubafasha guhangana n’ikibazo cy’ubukungu butifashe neza bafite.

Yagize ati “UR nk’umubyeyi wareze abana benshi bagakura, iki nicyo gihe cy’uko nabo bashobora kugaruka bagafasha Kaminuza yabareze ikabakuza bakaba abo baribo ubu ngubu. Kaminuza ikeneye inkunga yabo.”

Dr. Gasibirege akomeza avuga ko hari gahunda Kaminuza ifite yo kwiyegereza abanyeshuri bayirangijemo bahuriye mu muryango witwa (The Alumni Association) ndetse ngo hakaba hari gutegurwa ibikorwa bitandukanye bizatumirwamo abantu bakomeye barangije muri iyi Kaminuza, birimo ibitaramo, amamurikagurisha n’ibindi.

Dr Charles Murigande, umuyobozi wa Kaminuza wungirije ushinzwe iterambere ryayo avuga ko hari ingamba zitandukanye zafashwe mu rwego rwo gukomeza gushaka inkunga harimo gukomeza guteza imbere amasomo y’ubumenyi n’ikoranabuhanga, gukoresha neza umutungo wa Kaminuza n’ibindi.

Dr. Rose Gasibirege, umuyobozi muri UR ushinzwe imibanire ya Kaminuza n’abayirangijemo


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 11
N Kuya 2-11-2017

Inkunga Kaminuza ikeneye ntabwo ari amafaranga kuko mufite imitungo myinshi mudakoresha. Mukeneye substantial restructuring. Mwemere ko nta buyobozi mufite kuko bariya banyamahanga ntacyo babamariye. Kaminuza imeze ntaho itagira nyirayo niba itangiye gusabiriza. Dr. Muligande imera ko hari amakosa mwakoze yo gukora reform zitagize icyo zimaze ahubwo umutungo wa Leta ukahatikirira. Inkunga yanjye ni iyi ikurikira: Muzubize Kaminuza uko zahoze amazu n’indi mitungo byubatswe n’amafaranga ya Leta bibyazwe umusaruro. Kaminuza zigize uburenganzira bwo kugirana ibiganiro n’abaterankunga. Mutange incentives ku banyeshuri b’abahanga. Erega turabizi ko mutubeshya ngo murigisha, niko Dr. ni gute abarimu bigisha gukora research kandi nabo ntazo bakora ??? Ese reform yakozwe yashingiye ku bushakashatsi mwakoze ???? Murabeshya gusa nta kindi

N Kuya 2-11-2017

Ibibazo bya Kaminuza ntabwo byakemurwa n’abantu bayizemo ahubwo byakemurwa n’umuntu wayigize imwe kuko aricyo cyateye ibyo bibazo byose. Birabababaje gusa gusa niba tuvuga ko dutera imbere kandi uburezi bwarasigaye inyuma. Birababaje kandi niba nka Dr. MULIGANDE abona ko abanyeshuri bize muri Kaminuza ari batanga inkunga kandi azi aho byose byaturutse. Mubanze mukoreshe imishinga mufite mutabyaza umusaruro muzabona amafaranga .

Karoline karinijabo Kuya 1-11-2017

Harya ubufatanye ma Canada ari mayo yashinze Université y’u Rwanda bwahagaze bute ? Muzabibaze Dr Muligande. Awavuga ay’inzuki ntabwo bwaribwa

Eugénie Kuya 1-11-2017

Nayo mutwishyuza ntabwo turayabona ngo turabaha inkunga ubwo se iyo inkunga murumva twayikura he?

Masumbuko Kuya 31-10-2017

Nyamara biteye isoni! !murasaba inkunga abayirangijemo abafite akazi ni bangahe ?mwibworako ibyo 80000 bitarimo a bashomeri. Niba Leta unaniwe nihe abashoramari birwarize. Niba kaminuza bimeze gutyo amashuri mato ,ayisumbuye bimeze gute?

david Kuya 31-10-2017

Muzaze mbasubize diplome na syllabus byanyu, mwaramfunyikiye. Nimubijyana Cyamunara mukabona umukiiya muziyishyure.

M Kuya 31-10-2017

Bazajya bayanyereza andi bayahe abacamanza kugirango babagire abere, nibarangiza ngo inkunga!

Inyereza riri mu bigo bya leta nirikomeza kujenjekerwa nyine ubwo n’iterambere muryibagirwe.

M Kuya 31-10-2017

Bazajya bayanyereza andi bayahe abacamanza kugirango babagire abere, nibarangiza ngo inkunga!

Inyereza riri mu bigo bya leta nirikomeza kujenjekerwa nyine ubwo n’iterambere muryibagirwe.

Kim Kuya 30-10-2017

ni bayifunge nk’uko bafunze izindi zose zitifashije

jo Kuya 30-10-2017

mubanze mugabanye budget mukuraho imyanya y’abakozi idafite icyo ivuze, Dr ushinzwe imibanire ya kaminuza n’abayirangijemo !!!!!!

Munyakazi Salomon Kuya 30-10-2017

Ariko se Murigande ko akiri Minisitiri yakuyeho cg agabanya bourse y’abanyeshuri ngo arashaka kuzigama menshi none ageze aho aboyimye abiyambaza.
Ese uburezi bwa Leat bugiye kujya bubazwa abantu ku giti cyabo ngo babutere inkunga
Ese budget ya leta ubu isigaye iyikora igashyira muri recettes abantu ku giti cyabo nk’abaterankunga.
None se niba leta yacu biyinaniye yashyize ku isoko iyo kaminuza abafite inoti bakayigura.
Ni ikibazo ariko niba tubona ahantu hose bivugwa ko u Rwanda rukize, rwateye imbere hakaba hari ibibazo bimeze gutya ndabona ababitangaza bavangira Nyakubahwa president wa Repubulika.

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
David’s temple
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...