konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Abakekwaho gutera BK ya Buhanda bakayisahura bakanica umukozi wayo bagejejwe mu butabera

Abakekwaho gutera BK ya Buhanda bakayisahura bakanica umukozi wayo bagejejwe mu butabera
6-11-2017 saa 13:17' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 9362 | Ibitekerezo 5

Inzego zishinzwe umutekano zataye muri yombi abantu barindwi bakekwaho kugira uruhare mu gitero cyagabwa kuri BK, Ishami rya Buhanda mu Karere ka Ruhango, bakayisahura ndetse bakanahica umwe mu bakozi bayo. Aba bose uko ari barindwi bamaze gushyikirizwa ubushinjacyaha.

Nyuma y’uko iyi Banki igabweho igitero n’abantu bitwaje intwaro bakanarasa abahakora ndetse bakicamo umuntu, inzego zishinzwe umutekano zifatanyije n’abaturage bo muri aka gace zahise zitangira iperereza ku buryo bukomeye kugira ngo uwagize uruhare muri iki gitero wese abiryozwe.

Ku mugoroba wo kuwa 24 Ukwakira 2017 nibwo abantu bitwaje intwaro binjiye muri iyo banki iherereye mu Karere ka Ruhango, bica umwe mu bakozi bayo, abandi batatu barakomereka, ndetse basiga banibye iyo banki.

Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo ACP Gilbert Rwampungu Gumira yavuze ko abamaze gutabwa muri yombi ari barindwi dosiye zabo zzikaba zaramaze kugezwa mu bushinjacyaha.

ACP Gumira yanavuze ko iperereza rigikomeje mu rwego rwo gukomeza kureba ko haba hari abandi bagize uruhare muri ubwo bugizi bwa nabi.

Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo avuga ko ubu umutekano umeze neza muri aka gace ubugizi bwa nabi bwabereyemo ngo kuko bahise bongera abashinzwe umutekano kugira ngo hatazagira igikorwa cy’ubujura cyongera kuhabera.

Muhawenimana Quesie wari umukozi ushinzwe kwakira no gutanga amafaranga muri BK ya Buhanda (Cashier), niwe warashwe n’abo bagizi ba nabi ahita ahasiga ubuzima, naho Umuyobozi w’iryo shami Sylvain Rubayita; Alphonse Muhayimana umwungirije na Evariste Kagama wari umurinzi barakomereka bajyanwa mu bitaro.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 5
ngoga Kuya 7-11-2017

none izompoho zakoreshejwe zo zaba safashwe cg ...

Elivis Ntaganda Kuya 7-11-2017

Icyonkundira Polisi y’u Rwanda , ntiwakora icyaha ngo uzayiheze kabisa. Ahasigaye ubutabera nibukore akazi kabwo rwose. Long live RNP

Hungura Kuya 7-11-2017

Nukufutekinika ejo baraje bemere ko aribo hanyuma birangiriraho nka wamuntu wishe christin

dada Kuya 6-11-2017

Ariko mwagiye mufotora abantu nkabo mukabashyira kurubuga !kuberiki mubahishira?

Augustin Kuya 6-11-2017

Ko mutatubwiye abo ari bo?

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
David’s temple
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...