konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Abandi banyarwanda batandatu bafunzwe n’inzego z’iperereza muri Uganda

Abandi banyarwanda batandatu bafunzwe n’inzego z’iperereza muri Uganda
28-12-2017 saa 17:26' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 5760 | Ibitekerezo 4

Abanyarwanda batandatu barimo abagore bane n’abagabo babiri bafunzwe n’inzego z’iperereza muri Uganda.Aba banyarwanda bari basanzwe bakorera muri iki gihugu bafunzwe mu mpera z’icyumweru gishize ku mpamvu zitaramenyekana.

Itabwa muri yombi rya hato na hato ry’abanyarwanda baba muri iki gihugu ritangiye kugaragara nyuma y’igihe gito bigaragaye ko umubano w’u Rwanda na Uganda utifashe neza mu rwego rwa politike.

BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko abanyamategeko bunganira aba banyarwanda uko ari batandatu bafungiye muri Uganda bari gusaba ko uburenganzira bwabo bunganira bwubahirizwa.

Claudette Ninsiima umwe mu bafite ababo bafunzwe muri ubu buryo yatangarije BBC ko ataravugana cyangwa ngo abone umugabo we witwa Herbert Munyagaju, kuva ku wa Gatatu w’icyumweru gishize, bikaba bimuteye impungenge ko aho afungiye ashobora kuba arimo gukorerwa iyicarubozo.

Claudette avuga ko umugabo we yafatiwe mu kabari arimo kunywera kamwe afatwa n’abagabo bari bafite intwaro kugeza ubu hakaba hari amakuru y’uko afunzwe n’urwego rw’ubutasi bwa gisirikare.

Yagize ati "Sinzi niba atekanye, niba akiri muzima. Nifuza kumubona nkamenya impamvu afunzwe. Ubwoba mfite ni uko azicwa urubozo cyangwa akicwa cyangwa ibindi bisa nabyo."

Umunyamategeko wunganira aba bantu , Eron Kiiza, yashimangiye ko aba yunganira nta cyaha bakurikiranweho ko ahubwo baguye mu mutego w’ubushyamirane bwa dipolomasi buri hagati y’u Rwanda na Uganda.

Yagize ati "Tuzi ko hari ubushyamirane hagati y’u Rwanda na Uganda. Ubushyamirane ubwo ari bwo bwose hagati y’ibihugu bituranye ni ikintu gikomeye ariko twizeye ko bitazakomera kurusha uko bikomeye ubu kubera ko Abagande n’Abanyarwanda benshi bari kubihangayikiramo."

Umuvugizi w’ingabo za Uganda, Brigadier Richard Karemire, yanze kuvuga byinshi kuri ibi bibazo abwira BBC ko bireba urwego rw’imibanire hagati y’ibihugu kandi ko bizakemurwa mu nzira za dipolomasi.

Si aba banyarwanda gusa bakorewe igisa no gushimutirwa muri iki gihugu kuko mu minsi ishize, abanyarwanda batandukanye bafunzwe binyuranyije n’amategeko n’inzego zishinzwe iperereza mu gisirikare cya Uganda ku mpamvu zidasobanutse, bagakorerwa iyicarubozo bashinjwa kuba intasi z’u Rwanda.

Muri aba bafashwe ku buryo budasobanutse ndetse bakanakorerwa iyicarubozo harimo Fidele Gatsinzi, watawe muri yombi n’abantu bambaye impuzankano ya gisirikare i Kampala ku wa Gatandatu tariki ya 9 Ukuboza 2017 ndetse na Rene Rutagungira washimuswe ku itariki ya 7 Kanama akuwe ahazwi nka Bakuri mu Mujyi wa Kampala ndetse kugeza n’ubu we akaba akiri muri gereza.

Ikinyamakuru gikomeye muri Uganda, "Red Pepper", cyandika amakuru ahishura amabanga y’iki gihugu nacyo giheruka gufungwa kizira gusohora inkuru yavugaga ko perezida Yoweri Museveni yageragezaga guhirika ku butegetsi mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 4
.Gakuru emmanuel Kuya 4-01-2018

turifuza ko .Abanyarwanda bacu barekurwa bagataha wabo ,

nidavid Kuya 29-12-2017

Umvahari Umuganibaca Ngo Girasoyiturwa Indi

fkaaa Kuya 28-12-2017

kd ubu reta ifashe umugande waba ureba ukunu bahaguruka ariko twe niba reta yibukako arabaturajye bayo barengana sinzi kbs

dada Kuya 28-12-2017

Akanakarengana Koko.baradushotora kugirango tuvuge ariko ntabyo bateze.Ariko mwatashye mukaza mugihugu cyanyu aho kugirango muhangayikire hanze?Ngo nugushakisha imibereho da natwe tubayeho ntacyo tubaye.

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
David’s temple
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...