konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Kirehe: Aborozi baturiye umupaka wa Tanzania baraburirwa n’ubuyobozi

Kirehe: Aborozi baturiye umupaka wa Tanzania baraburirwa n’ubuyobozi
16-11-2017 saa 14:57' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 1503 | Ibitekerezo

Nyuma y’icyemezo giherutse gufatwa na Leta ya Tanzania aho yatangaje ko yafashe inka zirenga 10,000 zinjiye ku butaka bwayo zivuye mu Rwanda no muri Ugandam kuri ubu ngo izo nka zikaba zigomba gutezwa cyamunara. Kuri ubu ubuyobozi bw’Intara y’Uburasirazuba buraburira abaturage bakora imirimo y’ubworozi bw’umwihariko abaturiye aho u Rwanda na Tanzania bihanira imbibe ko bakwiye kwirinda kurenga imipaka bajya kuragira mu bihugu by’ibituranyi nta burenganzira

Hari bamwe mu baturage bo mu karere ka Kirehe bavuga ko hari inka zabo zafatiwe mu gihugu cya Tanzania ariko nyuma ziza kugarurwa gusa hari bamwe bavuga ko hari inka zabo zikiri muri iki gihugu ndetse bakaba bari bakizihanze amaso bizeye ko bazazisubizwa ariko Tanzania ikaba yaramaze kubakurira inzira ku murima

Ubuyobozi bw’akarere ka Kirehe ari nako gahana imbibi n’iki gihugu cya Tanzania buvuga ko hari umukwabu wigeze kuba muri iki gihugu hagafatwa inka z’abanyarwanda ariko zimwe zikaba zaragaruwe dore ko igice kinini Tanzania ihaniraho imbibe n’akarere ka Kirehe ari Pariki.

Mu kiganiro Ikinyamakuru Ukwezi.com cyagiranye n’Umuyobozi w’akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe Ubukungu n’iterambere, Nsengiyumva Jean Damascene yavuze ko kugeza ubu batazi umubare w’inka z’abanyarwanda zikiri muri Tanzania ariko hari izo bazi zafatiwe muri iki gihugu ndetse zimwe zigasubizwa Leta y’u Rwanda ariko izindi zikaba zitaragaruwe.

Yagize ati “Mu kwezi kwa Gashyantare uyu mwaka hari umukwabu wigeze kuba mu duce twa Taifa na Mageza hafi y’u Rwanda ubwo inka z’abanyarwanda zari zarambutse zijya muri Tanzania zirafatwa inyinshi barazitwoherereza ariko nanone hari zimwe bivugwa ko zasigayeyo ndakeka arizo kuri ubu Leta ya Tanzania ivuga ko igiye guteza icyamunara”

Abajijwe ingaruka bishobora kugira ku borzoi b’aya matungo by’umwihariko abatuye akarere ka Kirehe, Visi Meya Jean Damascene yagize ati “Birumvikana ingaruka zo zirahari cyane ko hari n’abaturage bari bagitegereje ko izo nka zabo bazazisubizwa ariko muby’ukuri niba icyo gihugu cyamaze gufata umwanzuro wo kuziteza cyamunara urumva abaturage birabagiraho ingaruka ariko byumvikane ko nta kindi cyakorwa”

Visi Meya Jean Damascene kandi yavuze ko ubutumwa bw’umwihariko yagenera abaturage by’umwihariko aborozi ba Kirehe ari nabo ahanini bahana imbibe n’iki gihugu cya Tanzania ni uko bakwiye kumenya uburyo bakoramo ubworozi bakamyenya ko igihugu cy’abandi kigira amategeko kandi ari ntavogerwa.

Kuri iki kibazo ariko ubuyobozi bw’Intara y’Uburasirazuba buvuga ko nta muturage urababwira ko afite ikibazo cy’inka ze zafatiriwe muri Tanzania zikaba zitaragaruwe nk’uko Guverineri w’Iyi Ntara, Mufulukye Fred yabisobanuriye Ikinyamakuru Ukwezi,com

Minisitiri ushinzwe ubworozi n’uburobyi muri iki gihugu, Luhaga Mpina, ubwo yari mu Nteko Ishinga Amategeko y’iki gihugu kuri uyu wa Mbere Tariki 13 Ugushyingo 2017, yasabwe gutanga igitekerezo kuri gahunda y’iterambere ry’igihugu mu mwaka wa 2018/2019. Abadepite baje kumubaza icyo igihugu kiri gukora ku matungo yinjira muri Tanzania mu buryo budakurikije amategeko.

Minisitiri Mpina yashinje aborozi bo muri Uganda n’Abanyarwanda kuvogera amategeko ya Tanzania, bakajyana inka zabo kurisha hirya y’umupaka w’ibihugu byabo ari nabyo byatumye izi zafashwe zigomba gutezwa cyamunara.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
David’s temple
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...