konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Bugesera :Umugabo yishe umugore we wari utwite nawe agerageza kwiyica biranga

Bugesera :Umugabo yishe umugore we wari utwite nawe agerageza kwiyica biranga
4-01-2018 saa 10:35' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 6760 | Ibitekerezo 8

Umugabo witwa Musangamfura Damien yishe umugore we witwa Mushimiyimana Mariya wari utwite inda nkuru, amuteraguye ibyuma mu nda. Nyuma yo kwica umugore we nawe yagerageje kwiyica yitera icyuma mu muhogo ariko ntiyapfa.

Amakuru aturuka mu gace aya mahano yabereyemo muri Ntarama, avuga ko uyu mugore yari yarahunze umugabo we aho babaga mu karere ka Rubavu aza kwibera mu Bugesera kubera amakimbirane babagamo ngo kandi uyu mugabo yahoraga amutoteza anamubwira ko azamwica. Uyu mugabo yaje kumusanga Ntarama aho yari yahungiye maze amwica akoresheje ibyuma.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Uburasirazuba IP Jean De Dieu Kayihura yabwiye Ukwezi.com ko uyu mugabo yishe umugore we bari bafitanye abana batatu amuteye ibyuma mu nda maze nawe akagerageza kwiyica bikamunanira.

Yagize ati “ Umugabo witwa Musangamfura Damien w’imyaka 50 yateye ibyuma umugore we witwa Mushimiyimana Mariya w’imyaka 38 ahita apfa, maze nawe yitera icyuma yikomeretsa mu ijosi ubu nawe arwariye i Kanombe.”

IP Kayihura yakomeje avuga ko uyu muryango wasaga naho watandukanye ahio umugore yari yarahunze umugabo kubera amakimbirane bari bafitanye, umugabo aza kumusanga Ntarama ari naho yamwiciye.

Ati “ Basaga n’aho batandukanye, bitari mu mategeko ariko bari baratandukanye kubw’umubiri ntibari bakibana. Birumvikana ko bagiye gutandukana kubera amakimbirane.”

Umurambo wa nyakwigendera Mariya wahiswe ujyanwa ku bitaro bya Nyamata, naho Musangamfura Damien akaba arwariye mu bitaro bya Kanombe aho acunzwe kugira ngo nakira azakurikiranwe kuri iki cyaha.

IP Kayihura yavuze ko icyaha cyo kwica uwo mwashakanye gihanwa n’ingingo ya 142 mu gitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda, kikaba gihanishwa igifungo cya burundu.

Mushimiyimana Mariya wishwe n’umugabo we ateraguwe ibyuma yari atwite inda nkuru

JPEG - 85.4 kb

Musangamfura Damien wishe umugore we nawe agerageza kwiyica ariko ntibyamukundira


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 8
eugene NGABONZIZA Kuya 4-01-2018

Imana imwakire mubayo kabisa. naho ubundi uwo mugabo mbwa bamwice nawe

BOSCO Kuya 4-01-2018

UWO MWICANYI IHANWE BYINANGARUGERO MARIYA IMANA IMWAKIRE MUBAYO UWOMUGOME AZABIBAZWA

peter nsenga Kuya 4-01-2018

abahuye ni ibibazo bihangane kdi Imana

dada Kuya 4-01-2018

Nange bijyabimbabaza cyane kubahisha kumaso mujye mubashyira kukarubanda.ntasoni murahishira umugome?umuryango wamariya mukomeze kwihangana.

mahoro Kuya 4-01-2018

yooo! nshuti yanjye Maria igendere wihambiriye kuri iyi nkoramaraso itagukunda,yemeye kwihekura.Imana izabimubaza.iruhukire mu mahoro wowe n’uwo muziranenge

kiki Kuya 4-01-2018

iyimbwa komwayihishe mumaso se mukerekana umugore gusa mugasiga iyombwa

Nsabimana Damascene Kuya 4-01-2018

Imana Imwakire Mubayo Ark Uwo Mugabo Ahanwe Byimazeyo

Bebe Kuya 4-01-2018

birababaje pee. Imana ibakire ubwo ni babiri kuko yaratwite

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
David’s temple
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...