konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Gakenke: Bombori bombori mu kigo nderabuzima, abakozi barwanye barakomeretsanya

Gakenke: Bombori bombori mu kigo nderabuzima, abakozi  barwanye barakomeretsanya
8-11-2017 saa 13:05' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 9448 | Ibitekerezo 15

Mu kigo nderabuzima cya Rutake kiri mu murenge wa Janja akarere ka Gakenke hamaze iminsi havugwamo uruhuri rw’ibibazo byanateje umwuka mubi mu bakozi bacitsemo ibice bibiri. Ibi bibazo byakomeje gututumba kugeza ubwo ku munsi w’ejo tariki ya 07 Ugushyingo bamwe mu bakozi barwanye ndetse baranakomeretsanya.

Bamwe mu bakozi bo muri iki kigo Nderabuzima baganiriye n’ikinyamakuru Ukwezi.com, bavuga ko uruhuri rw’ibibazo bikirimo bihamaze igihe kitari gito, ngo kuko byatangiye mu mpera z’umwaka wa 2015 aho umuyobozi wacyo yatangiraga gushyamirana n’umwungirije.

Ibi bibazo byagiye bikura gahoro gahoro kugeza ubwo byafashe indi ntera maze abakozi bacikamo ibice bibiri, bamwe bajya ku ruhande rw’umuyobozi mukuru w’ibi bitaro witwa Majyambere Cyprien abandi bajya ku ruhande rwa Nzabandora Francois Savio wari umwungirije.

Umwe mu bakozi bo muri iki kigo nderabuzima cya Rutake utashatse ko amazina ye atangazwa yatangaje ko muri iki kigo hamazemo ibibazo byanatumye abakozi bacikamo ibice bibiri ku buryo byageze aho abakozi barwana bakanakomeretsanya.

Yagize ati “ Byose byaturutse ku buyobozi, abayobozi bafashe ikigo bagicamo kabiri kizamo amacakubiri, abakozi bamwe bajya ku ruhande rw’Umuyobozi mukuru, abandi bajya ku ruhande rw’umuyobozi w’ungirije.”

Uyu muganga ukora muri iki kigo nderabuzima akomeza avuga ko abarwanye ari umuyobozi wungirije warwanye n’umuganga usanzwe bapfa urufunguzo rw’ibiro ngo kuko Umuyobozi mukuru yari yarunyaze umwungirije aruha uwo muganga.

Ati “Umuyobozi mukuru yanyaze urufunguzo rw’ibiro umuyobozi umwungirije aruha umuganga usanzwe witwa Akimanizanye Francine hanyuma rero ku munsi w’ejo uyu muyobozi wungirije ageze mu kazi afata urwo rufunguzo ku ngufu maze uyu Francine wari waruhawe ashaka kurumwambura bararurwanira amuruma intoki aramukomereta. Polisi yahise ihagera irabajyana, ubu bari kuri Polisi.”

Umuyobozi mukuru w’iki kigo nderabuzima cya Rutake, Majyambere Cyprien yemeje ko mu kigo ayobora harimo amakimbirane amazemo iminsi akaba ariyo yateje umwuka mubi kugeza ubwo habayeho n’imirwano.

Yagize ati “Ejo hari umukozi nari nasigiye imfunguzo yagombaga gutera ama kashe kuko sinari mpari,hanyuma umukozi wundi witwa Francois Savio ashaka kumutwara urufunguzo arukuye mu rugi, bamubonye bajya kumurwanya barumwaka noneho intambara iba iravutse.”

Yunzemo ati “ Uyu Fransois warurwaniraga yagombaga kuba ariwe urufite koko niwe unyungirije, ariko twari twararumwatse kubera ko ibintu byajyaga byibwa mu biro kandi niwe twakekaga ko agira uruhare mu kutwiba.”

Iki kigo kiravugwamo ubujura, kunyereza imitungo n’ibindi

Amakimbirane amaze iminsi avugwa muri iki kigo nderabuzima cyatewe ahanini no kutumvikana kw’abayobozi bwacyo aho bagiye bashinjanya ubujura, kunyereza umutungo w’ikigo, gukoresha impapuro mpimbano, gutanga amasoko binyuranyije n’amategeko n’ibindi.

Umukozi wo muri iki kigo nderabuzima waganiriye n’ikinyamakuru Ukwezi.com yavuze ko umuyobozi w’iki kigo nderabuzima Majyambere Cyprien, ashinjwa kunyereza imitungo y’ikigo, gutanga amasoko ku buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse no gukoresha impapuro mpimbano.

Yagize ati “Polisi yari imaze iminsi mu iperereza ku byaha bishinjywa Umuyobozi w’iki kigo bijyanye no kunyereza imitungo, gukoresha impapuro mpimbano, gutanga amasoko kuri ba rwiyemezamirimo ba baringa kandi mu bamushinjaha harimo n’umuyobozi mukuru wungirije.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Janja iki kigo nderabuzima cya Rutake giherereyemo, Gatabazi Celestin yemeje ko iki kigo kimaze igihe kigaragaramo amakimbirane ndetse avuga ko ibibazo by’ubujura aba bayobozi bashinjana byakorewe igenzura ubu hakaba hategerejwe imyanzuro y’ibyavuye mu iperereza.

Ati “ Abakozi bo muri ibi bitaro bajyanye ikirego cy’uko umuyobozi wabo akoresha nabi imitungo y’ikigo, ubuyobozi bw’akarere burahagera bukora igenzura ubu haracyategerejwe ibyavuyemo.”

Umuyobozi w’iki kigo nderabuzima Majyambere Cyprien nawe ashinja Nzabandora Francois Savio umwungirije ubujura bw’ibikoresho bitandukanye byo mu biro akanaba ariyo mpamvu bamunyaze urufunguzo.

Yagize ati “ Twaburaga ibikoresho bitandukanye byo mu biro, nabuze amaterefone, umugozi wa machine yanjye ndetse n’ibindi byinshi bituma mfata icyemezo cyo kumunyaga urufunguzo.Kandi niwe wabyibaga.”


Inzego zitandukanye zageze muri iki kigo nderabuzima cya Rutake ngo hakemurwe ibibazo byahabaye karande ariko ntacyo byatanze


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 15
Ukuri Kuya 19-11-2017

Ese tubwizanye ukuri ubwo iki kigo ubwo cytangaga service nziza kubakigana ahari? Ndumva abarwayi aribo babihomberagamo kbsa. Ubuyobozi bubirebaneho ubushishozi abari mumakosa babihanirwe.

Baptiste Kuya 9-11-2017

Uriya muyobozi wungirije ni umunyamafuti,ukurikiranye neza wasanga ashaka ubuyobozi kubera ishyari .Ni gute warwanira urufunguzo utahawe?ntabwo ari ngombwa ko ahorana urufunguzo n’undi wese yarusigarana.

ukuri Kuya 9-11-2017

njye ndumva umuyobozi mukuru ntajambo yarakigira niba umwungirije yaratangiye kumva ashaka kumuyobora,bafate ikipeye yose bayikure mukazi hato batazamarana ,kuko utwodutsiko twazana imigambi mibi nta teamwork byose barakora ubusa abarwayi bazahashirira

Ganza Kuya 9-11-2017

Ibyo ntibikwiye abaayobozi bagize ahobayobora nkingo zabo.

Ganza Kuya 9-11-2017

Ibyo ntibikwiye abaayobozi bagize ahobayobora nkingo zabo.

mariya Kuya 9-11-2017

TITULAIRE MAJYAMBERE NA JEAN PAUL NI ABAGABO IYI MUBANYE NEZA NAWE NTIWICWA N’INZARA BANYOBOYE NEZA CYANE NGIRA ICYO NGERAHO UBWO UWO YANZE KO BABYUMVA KIMWE TU

IKINDI KANDI BAZI KUMENYA BOSS NATACYO MAJYAMBERE ABA NI AHUMURE IKIBI NI UKURYA WENYINE

kana Kuya 9-11-2017

IKIGO NDERABUZIMA KIGIRA AMAFARANGA ARIKA NEZA BURIYA UBAYE TITULAIRE UKAMARA UMWAKA UTAGUZE IMODOKA UBA URI UMUSWAPE
HABAMO UDUKASH TURIKA NEZA UKORA JARDIN UKANDIKA MILLION 3
UGATERA INSINA UKANDIKA 2
MISSION UKANDIKA 1UPFA KUBA UBYUMVA NEZA NA COMPTABLE N;UKUNGIRIJE GUSA !!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

nsabimana gilbert Kuya 9-11-2017

Natwe twarashize muri MURAMBA hc ngororero muzadusure naho no uko

nsabimana gilbert Kuya 9-11-2017

Natwe twarashize muri MURAMBA hc ngororero muzadusure naho no uko

nsabimana gilbert Kuya 9-11-2017

Natwe twarashize muri MURAMBA hc ngororero muzadusure naho no uko

nsabimana gilbert Kuya 9-11-2017

Natwe twarashize muri MURAMBA hc ngororero muzadusure naho no uko

nsabimana gilbert Kuya 9-11-2017

Natwe twarashize muri MURAMBA hc ngororero muzadusure naho no uko

ninjye Kuya 9-11-2017

Uyu muyobozi wungirije numunyamafuti cyane Niyo yarikubona abangamiwe yari gutegereza umuyobozi nukuri cyangwa akajya mubuyobozi bubifitiye ububasha ESE ye aya makosa yose yumuyobozi we niho yayamenya ko atabivuze kare kose yangije igihugu kuko atakumiye ibyaha bitaraba agenzurwe Neza dore ko ngo asanzwe agira amatiku

jojo Kuya 8-11-2017

baribahaz

Fanta Kuya 8-11-2017

Ibibazo ntiibikemurwa no kurwana.
Uwatswe urufunguzo n’umuyobozi yahohoteye Uriya mupfasoni ku rufunguzo yasigiwe. Abashinzwe umtekano tubaziho kigarura umutekano

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
David’s temple
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...