konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Gisagara: Umwarimu arashinjwa gukoresha abanyeshuri ubutinganyi

Gisagara: Umwarimu arashinjwa gukoresha abanyeshuri ubutinganyi
1-09-2017 saa 16:40' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 8024 | Ibitekerezo

Umuyobozi ushinzwe imyitwarire y’abanyeshuri akanaba umwarimu mu kigo cy’ishuri ryisumbuye rya GS St François d’Assise Kansi mu karere ka Gisagara witwa Theophile Ndagijimana, arashinjwa gusambanya abanyeshuri b’abahungu, ibizwi nk’ubutinganyi.

KT Press dukesha iyi nkuru ivugako ko iki kigo cya GS St François d’Assise Kansi gisanzwe cyakira abanyeshuri b’abakobwa n’abahungu, abakobwa bakaba biga bataha hanze mu gihe abahungu bafite amacumbi imbere mu kigo.

Uyu muyobozi (Animateur) ndetse akaba n’umwarimu muri iki kigo, bivugwa ko ashyiraho abanyeshuri iterabwoba ku buryo umuhungu wanze ko basambana (bakora ubutinganyi) ahita amwirukana by’igihe gito (weekend).

Bivugwa ko ashobora kuba iby’ubutinganyi abimazemo igihe kirekire, cyane ko usanga ashukisha abanyeshuri utuntu dutandukanye duhuje n’irari ryabo, yamara kubiyegereza cyane agatangira kubasambanya.

Hari n’abo uyu mwarimu yagiye asambanya ku ngufu ku buryo uwageragezaga kubyanga yahitaga ashaka uburyo amwirukanisha by’igihe gito.

Umwe mu banyeshuri bo muri iki kigo wahawe izina rya Habinshuti Jack yasobanuye uburyo uyu mwarimu yashatse kumusambanya ariko ku bw’amahirwe abona ararusimburse.

Yagize ati "Umunsi umwe ari ku mugoroba yaje aho turara maze adusaba kumuherekeza ku icumbi rye. Nk’umunyeshuri urumva ukuntu utakwitesha kujya kurya ifiriti n’inyama, kandi nta kibi twabitekerezagamo.Ubwo twageraga mu cyumba cye, yatangiye kutubwira ukuntu adukunda cyane n’ukuntu ahora atwifuriza ibyiza mu mibereho yacu."

Uyu munyeshuri avuga ko bakimara gufata amafunguro uyu mwarimu yakomeje kubaganiriza, kuko bwari bumaze kwira cyane bamusaba gutaha bakajya kuryama maze ababwira ko bashatse bararana kuko ntakibazo kibirimo maze nabo baramwumvira barararana.

Uyu munyeshuri wiswe Habinshuti akomeza avuga ko bakimara kuryama ngo uyu mwarimu yabaryamyemo hagati maze bigeze nijoro yumva atangiye gukorakora mugenzi we.

Yagize ati "Mwarimu yaturyamyemo hagati nyuma y’akanya gato atangira gukorakora mugenzi wanjye.Nanjye yashatse kunkorakora ariko ndabyanga ,ambwira ko binteye ubwoba ariko nzagera aho nkabimenyera.”

Nubwo Habinshuti yabyanze, mugenzi we ngo yasaga n’aho abimenyereye kuko atigeze amwiyama cyangwa ngo abyange kandi yari agikanuye.Byageze saa cyenda z’ijoro abo bana barataha, bageze aho barara basanga itsinda ry’abandi banyehsuri babategereje, bari bamaze kumenya ko bavuye kwa mwarimu wabo.

Yagize ati “Tukigera mu kigo iryo joro twahise dusanga itsinda ry’abanyeshuri bari badutegereje batubonye batangira gusakuza baseka bagira bati ‘murakaza neza basore’, bisa n’aho bari bazi ko twari twagiye kwa mwarimu kandi binagaragara ko bari bazi ko ari umutinganyi."

Amakuru aturuka muri iki kigo avuga ko uyu mwarimu yigaruriye abatari bake ngo kuko afite itsinda rigari ry’abana yamaze kwigarurira, bikaba binakekwa ko bose bashobora kuba baramaze kwimika umuco mubi w’ubutinganyi.

Mwarimu Theophile Ndagijimana uvugwaho ubutinganyi, aganira na KtPress, yemeye ko ajya yohereza bamwe mu banyeshuri iwe mu rugo ariko ngo iby’ubutinganyi ntabyo azi kandi ngo ntabyo ajya akora.

Yagize ati "Abahungu mbavugisha nk’umuntu w’Imana, ese ubwo ni gute najya mu bahungu hari abakobwa?Ndahiye ko ntigeze ntingana n’umunyeshuri n’umwe ahubwo mbagira inama iyo baje iwanjye.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi , Isaac Munyakazi avuga ko Minisiteri y’Uburezi itarizi ko hari ikibazo cy’ubutinganyi mu mashuri, avuga ko bagiye kugikurikiranira hafi.

Yagize ati “Ntabwo byemewe kandi birahanirwa.Uyu munsi nka Minisiteri turabikurikirana ahubwo ni byiza ko itangazamakuru ridufasha kumenya ibintu nk’ibi bigoye kumenyekana.”


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
konka Monaco
URUKUNDO
nkusi
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...