konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Guverineri Mufulukye yagaragaje ikibura ngo gahunda ya Made in Rwanda igere ku ntego

Guverineri Mufulukye yagaragaje ikibura ngo gahunda ya Made in Rwanda igere ku ntego
19-09-2017 saa 06:10' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 1668 | Ibitekerezo

Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba, Mufulukye Fred yavuze ko muri iyi ntara abikorera bakomeje kugaragaza uruhare rwabo mu guteza imbere gahunda ya ‘Made In Rwanda’ ariko ikibazo kikiri ku baturage batari biyumvamo umuco wo gukunda ibikorerwa iwabo aribyo bizatuma n’abikorera bagira imbaraga mu guhanga udushya no gukora byinshi byiza kandi bifite ireme.

Guverineri Mufulukye Fred yagarutse kuri ibi ubwo yafunguraga ku mugaragaro imurikagurisha ry’intara y’Uburasirazuba riri kubera mu karere ka Kayonza nyuma yo kumurikirwa bimwe mu bikorerwa mu turere dutandukanye tw’iyi ntara birimo ibikomoka ku buhinzi, ubucuruzi, ubukorikori, ibikorerwa mu nganda ndetse n’ibikorwa by’ubukerarugendo.

Habanabakize Frabrice uhagarariye urugaga rw’abikorera (PSF) mu ntara y’Uburasirazuba yavuze ko nk’uko insanganyamatsiko y’uyu mwaka ibivuga ‘Guteza imbere iby’iwacu nk’inkingi y’iterambere ry’igihugu cyacu’ ikigambiriwe muri iri murikagurisha ari ukugaragaza umusaruro w’ibikorerwa muri iy ntara kugirango n’abagana iyi ntara babashe gusobanurirwa neza ibihakorerwa.

Mu butumwa yageneye abitabiriye iri murikagurisha, umuyobozi w’intara y’Uburasirazuba yavuze ko ibikorerwa mu Rwanda bikwiye guhabwa umwanya ndetse hagashyirwa imbaraga cyane ko bihari ahubwo ikibura ari uko abaturage babikunda.

Yagize ati “Iyo mubona dushyiraho gahunda yo guteza imbere iby’iwacu ni uko tubifite inkweto nziza, imyenda myiza n’ibindi nta kintu na kimwe kitari ahangaha muri iy ntara yacu, icyo tubura twebwe ni ukubikunda, aba bacuruzi bacu baba bakoze ibishoboka byose ngo bahange udushya bakore ibyiza ariko twe turacyabura muri twe kubikunda naho ubundi iby’iwacu birahari kandi binahendutse”

Guverineri kandi yakomeje agira ati “Iyo ugiye kureba ibikorwa n’abikorera hano mu Rwanda ni byinshi ngewe nageze hano ndatungurwa sinari nziko ibi tumaze kubona hano ariko n’abayobozi babizi rwose mufite ubwenge abantu batakeka, ariko ikindi nasaba ni ukunoza (Quality) naho ubuhanga bwo murabufite hanyuma munoze ibyo mukora hanyuma amahanga nayo atangire kwifuza ibikorerwa mu Rwanda natwe tujyane hanze ibicuruzwa byacu twikoreye, icyo bidusaba ariko nanone ni ugushyira hamwe abikorera ukumva ko ukeneye mugenzi wawe hanyuma natwe nk’ubuyobozi tubijeje ubufatanye ariko buri gihe muharanira guteza imbere iby’iwacu”

Iri murikagurisha ribaye ku nshuro yaryo ya 9 ryitabiriwe n’abamurika ibikorwa byabo bagera ku 158 baturutse mu turere 7 tugize Intara y’Uburasirazuba hamwe n’abaturuka mu tundi turere tw’igihugu baba baje kumurika ibikorwa byabo muri iyi Ntara, ryatangiye tariki 17 Nzeri rikaba rizarangira 25 Nzeri 2017.
Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba, Mufulukye Fred yasabye abatuye muri iyi ntara kwiyumvamo no gukunda ibikorerwa iwabo Guverineri Mufulukye Fred yamurikiwe umusaruro w’ibikorerwa muri iyi ntara y’Uburasirazuba abereye umuyobozi


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
David’s temple
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...