konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Ishuri ry’Aba Protestant ryafashwe n’inkongi y’umuriro byinshi birakongoka-Amafoto

 Ishuri ry’Aba Protestant ryafashwe n’inkongi y’umuriro byinshi birakongoka-Amafoto
20-12-2017 saa 12:10' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 1134 | Ibitekerezo

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Ukuboza 2017, ishuri rikuru ry’abaporotesitanti riherereye mu Kagari ka Taba, Umurenge wa Ngoma ho mu karere ka Huye ryafashwe n’inkongi y’umuriro ibikoresho byinshi muri iri shuri birashya birakongoka.

Iri shuri rizwi nka PIASS (Protestant Institut of Art and Social Science) ryafashwe mu masaha ya saa moya za mu gitondo aho bimwe mu bikoresho byahiriyemo harimo utubati, za mudasobwa, ameza, n’impapuro z’abanyeshuri nk’uko amafoto yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga abigaragaza mu biri gukekwa ngo ni uko iyi nkongi yaba yatewe n’umuriro w’amashanyarazi.

Abanyeshuri n’abayobozi bakimara kubona umuriro wafashe igisenge ndetse bimwe mu bikoresho bitangiye gushya bagerageje gusohora intebe na mudasobwa babijyana hanze.

Ubuyobozi bwahise bwitabaza Polisi igerageza kuzimya umuriro utarakwirwa no mu bindi byumba ndetse inyubako yose itarafatwa.

Umuyobozi Mukuru Wungirije Ushinzwe Amasomo muri PIASS, Rev Prof. Ndikumana Viateur, yavuze ko bakeka ko inkongi yaba yatewe n’amashanyarazi gusa batabasha kubyemeza iperereza rya Polisi ritarabitangaza, Uyu muyobozi kandi yavuze ko ibyangirikiye muri iyi nkongi bigomba gutangazwa na Polisi


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
David’s temple
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...