konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Kamonyi: Umugabo yishe umuvandimwe we bapfuye amasambu

Kamonyi: Umugabo yishe umuvandimwe we bapfuye amasambu
24-10-2017 saa 11:51' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 6205 | Ibitekerezo 5

Umugabo witwa Havugimana Vincent wo mu Kagali ka Gihara Umurenge wa Runda Akarere ka Kammonyi yishe murumuna we witwa Gasimba Simon amukubise icupa ku mutima. Intandaro y’ubu bwicanyi ikaba ari ibibazo by’amasambu aba bavandimwe bari bamaranye igihe bafitanye.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere nibwo aba bavandimwe bavuganye nabi ubwo bari mu kabari basangira inzoga maze batangira kurwana, nibwo Havugimana yaje gufata icupa arikubita murumuna we Gasimba mu mutima yikubita hasi ahita apfa.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo IP Emmanuel Kayigi, yabwiye Ukwezi.com ko uyu Havugimana akimara kwica murumuna we yahise atoroka ubu akaba agishakishwa n’inzego zishinwe umutekano zifatanyije n’abaturage.

Yagizez ati “ Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere. nibwo Havugimana Vincent yishe murumuna we Gasimba Simon amukubise icupa mu mutima bapfuye ibibazo by’amasambu, maze ahita atoroka.”

IP Kaigi yavuze ko ubu bwicanyi bwabaye ubwo bari mu kabari barimo gusangira, maze baza kuvugana nabi bararwana Havugimana amukubita icupa ahita yikubitahasi arapfa .

IP Kaigi yanavuzez ko amakimbirane muri uyu muryango w’abantu 10 yatangiye ubwo Se ubabyara yamaraga gupfa, kuva ubwo hatangira kumvikana umwuka mubi kubera amasambu y’umuryango.

Yakomeje avuga ko hakiri gukorwa iperereza kugira ngo bamenye amakuru yimbitse kuri urwo rupfu no gushakisha uwo ukekwaho kwica umuvandimwe we kugira ngo akurikiranwe.

Havugimana Vincent ukekwaho kwica murumuna we agahita atoroka


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 5
Audace Kuya 2-11-2017

Ubugome bwayubukombe

Kalisa Kuya 25-10-2017

Amasambu azarikora !! Rwose ntibikwiye ko abantu bapfa isambu kugeza aho bicana kuko ubutaka twabusanze kuri iyi si kandi tuzabusiga uko twabusanze. None se kuvutsa umuvandimwe wawe ubuzima kandi nawe utari buyihinge hari icyo bimaze? Ibi bijye bibera isomo abatekereza nk’uyu Havugimana basigeho.

-xxxx- Kuya 24-10-2017

Birababaje. ubukoko isiraganahe

claude uwihanganye Kuya 24-10-2017

Is’irashaje ubwicanyi bukomeje gukaz’umurego leta nifat’ingamba zikaze pee kuko bimaze gufata indinera nawes,umubyeyi arehekura,umwana akica nyin’umubyara , abavandimwe baramaranye nihe tuganakoko? kdi ziriya mungure nizo zitum’abanu bicana mugihe leta itariyazikuraho ubwicanyi burakomeje ibyo mbabwira nukuri.

claude uwihanganye Kuya 24-10-2017

Is’irashaje ubwicanyi bukomeje gukaz’umurego leta nifat’ingamba zikaze pee kuko bimaze gufata indinera nawes,umubyeyi arehekura,umwana akica nyin’umubyara , abavandimwe baramaranye nihe tuganakoko? kdi ziriya mungure nizo zitum’abanu bicana mugihe leta itariyazikuraho ubwicanyi burakomeje ibyo mbabwira nukuri.

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
David’s temple
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...