konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Kirehe: Abakobwa babiri bagerageje kwiba umwana barafatwa

Kirehe: Abakobwa babiri bagerageje kwiba umwana barafatwa
14-10-2017 saa 19:09' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 3360 | Ibitekerezo 1

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Uburasirazuba yataye muri yombi abakobwa babiri bafatanwe umwana wari wibwe bikekwa ko aribo bamuvanye mu Mujyi wa Kigali bakamugeza muri aka karere ka Kirehe

Abo bakobwa babiri barimo uw’imyaka 16 ukomoka mu karere ka Huye na mugenzi we w’imyaka 13 we wo mu karere ka Gatsibo bafashwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 14 Ukwakira 2017, Uyu mwana bari bafite uri mu kigero cy’imyaka ibiri bikekwako yibwe ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburasirazuba, IP Kayihura Jean yavuze ko aba bakobwa koko bafashwe bafite uyu mwana kandi Polisi ikaba ikomeje gukora iperereza ngo harebwe niba koko aba bakobwa bahamwa n’iki cyaha cyo kwiba umwana

Uyu mwana bikekwa ko yibwe aturutse ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali ariko kugeza ubu nk’uko Umuvugizi wa Polisi muri iyi Ntara yakomeje abihamya ngo ntabwo haramenyakana amazina y’ababyeyi kugira ngo abe yashyikirizwa bene we hakurikiranwe abo bakekwaho kumwiba.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
mukarugira emerance Kuya 18-10-2017

ariko se ko mbona batuye bitandukanye, bamwibye bamukuyehe?Bagiye iwabo se ko nuwanditse iyi nkuru ntabwo isobanuye neza. umwana avbuka Gisozi, aba bakobwa umwe aturuka Huye, undi Gatsibo, bahuye gute ngo bage gisozi kwiba uyu mwana?Mujye mutubwira amakuru asobanuye neza banyamakuru bacu.ubundi aba bana se bibaga kubera iki, reba uyu w`imyaka 13 koko, nundi nawe nuko imyaka 16, bose nabana none rera ubu se barabafunga, barabagenza gute?Leta itanga ibihano bitandukanye.tubitege amaso gusa bagomba guhanwa.

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
David’s temple
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...