konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

MINEDUC ntivuga rumwe n’abarimu bavuga ko bakosoye ibizamini bya Leta ntibishyurwe

MINEDUC ntivuga rumwe n’abarimu bavuga ko bakosoye ibizamini bya Leta ntibishyurwe
10-01-2018 saa 15:12' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 3239 | Ibitekerezo 17

Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda ntivuga rumwe n’abarimu bavuga ko yabambuye amafaranga bakoreye ubwo bakosoraga ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza , icyiciro rusange n’ayisumbuye, aho aba barimu bavuga ko bambuwe n’iyi Minisiteri ariko ku ruhande rwayo ikavuga ko aba barimu bishyuwe ndetse n’abatinze kwishyurwa byari byatewe n’uko batagiraga ama konti muri Koperative Umwarimu Sacco.

Mu mpera z’umwaka ushize wa 2017, nibwo mu bitangazamakuru humvikanye inkuru za bamwe mu barimu bashyira mu majwi Minisiteri y’Uburezi bavuga ko bayikoreye imirimo ijyanye no gukosora ibizamini bya Leta nyuma iyi Minisiteri iza kwanga kubahemba n’abahembwe babona amafaranga bitinze cyane nabwo atuzuye.

Iki kibazo cyo kutishyurirwa igihe cyateje impagaraga, abo barimu bari bakigaragaje habura iminsi mike ngo MINEDUC itangaze amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange (Tronc Commun)

Umwe muri aba barimu waganiriye na Ukwezi.com, kuri uyu wa Kane tariki 10 Mutarama 2017, yavuze ko bo basoje akazi kandi bagakoze neza bagategereza guhembwa bagaheba ndetse ko hari na bake muri bo bahawe ‘avance’ ariko abandi bakaba batarayihabwa.

Uyu mwarimu wanze ko dutangaza imyirondoro ye yagize ati “Ibyo kuvuga ngo amafaranga barayaduhaye ni ukubeshya, ikintu bakoze ni uko bajyanye amalisiti ku mwarimu Sacco, hari ikintu abarimu bajya bakora iyo lisiti zahageze utanga icyo bita Decouvert natwe tugaragaza icyemezako twakoze bakaduha 75% by’amafaranga umwarimu aba yakoreye.Ayo nayo bamwe barayabonye abandi ntayo barahabwa kugeza ubu ama lisiti aracyari ku Mwarimu Sacco.”

Uyu mwarimu kandi yakomeje avuga ko nk’abarimu benshi badafite konti mu Umwarimu Sacco kugeza ubu nta mafaranga barabona abandi nabo bayabonye babahaye ibihumbi 54 gusa andi kugeza ubu bakaba bakiyategereje mu gihe MINEDUC ivuga ko yose bayahawe.

Abanyeshuri bari gusakwa mbere yo kwinjira mu cyumba cy’ibizamini kuri GS Remera mu Karere ka Gasabo umwaka ushize wa 2017

Kuri uyu wa Kabiri tariki 9 Mutarama 2018, ubwo Minisiteri y’Uburezi yatangazaga amanota y’abanyeshuri basoje amashuri abanza n’icyiciro rusange , Tronc Commun yagarutse kuri iki kibazo ndetse inasobanura impamvu nyamukuru yatumye aba barimu bayishyira mu majwi.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Dr Isaac Munyakazi yavuze ko ikibazo cyabayeho atari ukwambura abakoreye iyi Minisiteri ko ahubwo habayeho icyo gutinda guhemba aba barimu bitewe n’uko bamwe muri bo badafite konti muri koperative Umwarimu Sacco.

Yagize ati “Amafaranga yose ya ‘avance’ y’abarimu bakosoye ibizamini yasohokeye igihe. Abavuga ko bayabonye bitinze ni abadafite konti mu Umwarimu SACCO.”

Aha niho kandi Minisitiri Munyakazi yahereye akangurira abarimu bose kugira konti mu Umwarimu SACCO kuko ngo ari ho hihutisha amafaranga yabo.

Minisitiri Munyakazi kandi yakomeje avuga ko inama bagiriwe nibayubahiriza icyo kibazo kitazongera kubaho kuko icyo kigo ari Leta yakibashyiriyeho ngo kibakemurire ibibazo.

Gusa ku rundi ruhande n’ubwo Minisitiri Munyakazi avuga gutya iki kibazo cyakunze kugaruka no mu myaka yashize aho usanga aba barimu biganjemo abataha kure bakunze kumvikana bataka ko bataherewe amafaranga yabo ku gihe harimo n’abavuga ko aya mafaranga aba ari ayagakwiye kubafasha mu ngendo bavuye gukosora ibi bizamini.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Dr Isaac Munyakazi, ubwoyatangazaga amanota y’abanyeshuri bakoze ibizamini bisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange 2017


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 17
ferguson Kuya 14-01-2018

muzaze mutwisurire muri ISF NYAMASHEKE ni ikigo gito cyiza kd gitsindisha ku rwego rwo hejuru kk abana batsinda bose muri o’level, ibi byose ni uko dufite ubuyoboxi bwiza bwitanga kd bukaduha byose bituma twigisha nexa

nshimiyimana jean de dieu Kuya 12-01-2018

simwa menyera uko bareba amanota

filly Kuya 12-01-2018

ahari uturere twose ntituba mu rda, akacu byose twarabibonye ahubwo dutegereje salaire ya Janvier muri kiriya cyumweru twijyanire abana ku ishuri, mwe ndumva mwarakubititse
aya REB njye narayabonye ndi muri Equity bank, ariko hari bother wanjye uba muri Sacco utarayabona gusa ntitwakosoreye hamwe,

REB ni ikigo kidasanzwe kbs kerekana ubudasa

filly Kuya 12-01-2018

ahari uturere twose ntituba mu rda, akacu byose twarabibonye ahubwo dutegereje salaire ya Janvier muri kiriya cyumweru twijyanire abana ku ishuri, mwe ndumva mwarakubititse
aya REB njye narayabonye ndi muri Equity bank, ariko hari bother wanjye uba muri Sacco utarayabona gusa ntitwakosoreye hamwe,

REB ni ikigo kidasanzwe kbs kerekana ubudasa

aKamrasi Kuya 11-01-2018

Birababaje kunva minister abeshya ! Cyangwa se yibera mubiro agahabwa raporo itekenitse akabifata atyo.Kugeza uyu munsi abakosozi ntibarahembwa na advance sacco yagiye iyatanga nk’inguzanyo 75% .Ugiye muri u.sacco niho ukuri kuri.Ubundi se ibibyo bizamo kubera iki?Ikigihano cyo kuguza ayo wamaze gukorera nikubera iki?ikindi mujye kuri u.sacco muzasanga abarimu Bose batarayabona ahubwo n’ayasigaye barayafashemo 75%.Rwose niba habaho Kudaha agaciro mwarimu basi bahe agaciro icyo yakoze .

Richrd Kuya 11-01-2018

Nyaruguru nigikongoro sodoma !! Ngonimwahembwe ukwezi kwa12, kugezubu?? Ubwosaho mugira abayobozi!! Nibyongonabakozi mugira nabatrkibikano, abandingo barakitinga, abandi baba bakuwe mumirenge nutugari kukene nitoneshwa bakazamurwa, ujyeramumatwi yanyobozi nutugambo ngoniwe mukozi wumuhanga ushoboye, abandi nugutoteza, kwirukana, hufunga,... Ntaterambere muteze murakabo bayobozi babanyunyuze bicireho kali mumagorofa yabo bababari kuzamurayo

franco Kuya 11-01-2018

yewe ibya education ho ni hatari,twebwe mutubarize REB ,baduhamagaje mu mahugurwa yo kwandika abarimu muri TMIS NONE BATWIJEJE KUZADUHA INSIMBURA MUBYIZI NONE HASHIZE HAFI AMEZI ATATU(3) TUTARAYABONA BATWAYE PRESENCE NA MISSON LETTER.BATUBWIRAGA BITARENZE IMINSI 3 BAYASHYIRA KURI ACCOUNT.

Alias Kuya 11-01-2018

Minisiteri y’uburezi nta gaciro igiha abarezi pe! Nyabuna mutubarize aho bashyira amafaranga sbarimu basinyiye y’urugendo n’ifunguro mu mahugurwa ya TMIS yarengeye, koko umubyeyi aranze ariye abana be!

Alias Kuya 11-01-2018

Minisiteri y’uburezi nta gaciro igiha abarezi pe! Nyabuna mutubarize aho bashyira amafaranga sbarimu basinyiye y’urugendo n’ifunguro mu mahugurwa ya TMIS yarengeye, koko umubyeyi aranze ariye abana be!

Alias Kuya 11-01-2018

Minisiteri y’uburezi nta gaciro igiha abarezi pe! Nyabuna mutubarize aho bashyira amafaranga sbarimu basinyiye y’urugendo n’ifunguro mu mahugurwa ya TMIS yarengeye, koko umubyeyi aranze ariye abana be!

John Kuya 11-01-2018

Minister ubeshya gutya, Perezida yakamuhagaritse pe. Ubu uwajya kuri Sacco yasanga koko abarimu bafitemo amakonti barishyuwe bose?! Na sites zabonye amafaranga ni advanced gusa.

Psscal Kuya 11-01-2018

@mr Gakiremark Ese waba ufite evidence z’uko ibyo bakosora atari byo batangaza?

Richrd Kuya 10-01-2018

Noneho abanyaruguru tuvuzeko umwka ushize tudahembwa twakemeranya???? Nyaruguru yabaye Burundi kweli, ubu turibaza niva tuziriha.mu mashyamba cg tuzemera kuri 22 tukakamanika!! Kontaho twabarizase ngihose mayor wacu yigererayo sisiteme yamuhaye uburenganzirabbwo kwica nogukiza bahanga baribashoboye akazi kobose yabahinduje abswa agafunga abandi akirukana!! Ariko ahandi mutundi turere mubayeho mute ntakabunani mwabinye ntanaka noheli cyakinya cya december namwe.mwarakibuze nkatwe????

Ndege Kuya 10-01-2018

Minister nta makuru afite! Ahubwo abaze neza aramenya ikibazo gihari! Kugeza ubu haracyari Centers zitarabona ayo mafaranga yitwa avance atangwa abantu bararangije gukosora! Ubutaha ahubwo bazanakurikirane imibereho abarezi baba bafite bari gukosora ibyo bizami kuko nayo iracyemangwa.

John Kuya 10-01-2018

Hhhhhh,uretse n,’aya correction n’aya surveillance ntaraboneka ahubwo REB nidufashe itubarize akarere ka KAMONYI impamvu amafaranga y’abasuruveye ikizamini cya Leta atatanzwe yose.Batanze uduce bati nimudusigire nomero ya mobile money andi tuzayabohererezaho.Iyo ni imikorere.Kuki uturere tumwe tuyabona abandi ntibayabone.Amanota akagasohoka abahagarariye ibizamini batarabona frws y’urugendo n’agafunguro.REB iba yabyise ifunguro na ticket iyo akarere katayatanze abarimu barya iki,batega bate?

John Kuya 10-01-2018

Hhhhhh,uretse n,’aya correction n’aya surveillance ntaraboneka ahubwo REB nidufashe itubarize akarere ka KAMONYI impamvu amafaranga y’abasuruveye ikizamini cya Leta atatanzwe yose.Batanze uduce bati nimudusigire nomero ya mobile money andi tuzayabohererezaho.Iyo ni imikorere.Kuki uturere tumwe tuyabona abandi ntibayabone.Amanota akagasohoka abahagarariye ibizamini batarabona frws y’urugendo n’agafunguro.REB iba yabyise ifunguro na ticket iyo akarere katayatanze abarimu barya iki,batega bate?

gakiremark Kuya 10-01-2018

Ahubwo banavugako ibyobakosora babona abana batsinzwe kuburyo bukabije amanota yasohoka minister ivugako batsinze cyane abarimo bakosoye bakkibaza amanota asohoka nibaribyo bakosoye bikabayobera

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
David’s temple
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...