konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Minisitiri Malimba yasuye Kaminuza ya Gitwe ashima amavugurura yahabaye nyuma yo gukomorerwa

Minisitiri Malimba yasuye Kaminuza ya Gitwe ashima amavugurura yahabaye nyuma yo gukomorerwa
24-11-2017 saa 18:26' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 5103 | Ibitekerezo 1

Minisitiri w’Uburezi Dr Papias Musafiri Malimba yashimye impinduka zigaragara yasanze muri Kaminuza ya Gitwa yari yarafungiwe amwe mu mashami yayo n’Inama nkuru y’uburezi [HEC] ubwo yasangaga hari ibyo itari yujuje, ariko nyuma y’amezi 6 bakaza kuyikomorera aya mashami agafungurwa.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Ugushyingo, nibwo Minisitiri yashimye impinduka yasanze muri Kaminuza ya Gitwe, ubwo yari yahagiriye urugendo kugira ngo arebe niba intambwe yatumye bakomorerwa bagafungurirwa amwe mu mashami bari bafungiwe bakiyikomeje ku buryo itazasubira inyuma.

Minisitiri Musafiri yavuze ko Kaminuza ya Gitwe yakoze amavugurura akomeye cyane mu ngeri zose ku buryo butanga icyizere cy’uko hagiye kuzajya hatangirwa uburezi bufite ireme ku kigero gishimishije.

Yagize ati “Ibyo twabonye ntabwo bitandukanye n’ibyo itsinda ry’aba tekinisiye ba HEC babonye bakabaha uburenganzira bwo gufungura. Mu by’ukuri twahasanze Laboratwari nziza zitandukanye cyane n’izo bari bafite mbere, hari abarimu bafite ubushobozi harimo n’abarimu b’inararibonye baturutse mu bindi bihugu. Twasanze bimeze neza. N’abanyeshuri barishimye kuko bafite ibyo bigiraho, buri wese arishimye. Icyo twazirikana ni ukureba ko iyi ntambwe yagezweho itaasubira inyuma.”

Minisitiri Malimba akomeza avuga ko za Kaminuza zituzuza ibisabwa ari ikibazo cy’uburangare bukomeye buba buri mu buyobozi bwazo ngo kuko badasabwa gukora ibidashoboka.Yanavuze ko igikenewe ari uko buri wese yatanga umusanzu we mu kwirinda ubwo burangare ntawe usigaye inyuma maze ireme ry’uburezi rikagera ku kigero cyifuzwa.

Ati “Kugira ngo babashe kuzuza ibyo basabwe ni ikigaragaza ko basabwaga ibishoboka. Iyo bisubiye inyuma ni uko haba habayeho uburangare. Ubwo burangare nibwo bugomba kwirindwa, twese tubufitemo uruhare ariko cyane cyane twasabye n’abanyeshuri kuko iyo Kaminuza ifunze nibo ba mbere bagerwaho n’ingaruka, n’ubwo zigera no ku bandi.”

Minisiteri y’Uburezi n’Inama Nkuru y’Uburezi, bari bafungiye Kaminuza n’amashuri makuru 10 yigenga, amwe muri ayo ma Kaminuza ahagarikirwa by’agateganyo amwe mu masomo yayo ashinjwa gutanga ireme ry’uburezi riri hasi.

Amwe muri aya mashuri yari yahagarikiwe amasomo mazze akaza gukomorerwa harimo; INES Ruhengeri, University of Gitwe ndetse n’Ishuri Rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK) izindi nka Kaminuza ya Jomo Kenyata zarafunzwe burundu .

Minisitiri w’Uburezi Papias Malimba yashimye ivugurura yasanze muri Kaminuza ya Gitwe

Minisitiri yazengurutse bimwe mu bice bigize Kaminuza areba uko impinduka zakozwe

Minisitiri w’Uburezi yuajyanye n’abayobozzi batandukanye barimo na Dr. Emmanuel Muvunyi


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
k29 Kuya 27-11-2017

karekose se Gitwe niyambere kandi izabigeraho courg gerd urumumbye mwiza Imana igikomeza iguhe imigisha

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
David’s temple
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...