konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Nyagatare: Umusore yaguwe gitumo yibye moto y’umuturage

Nyagatare: Umusore yaguwe gitumo yibye moto y’umuturage
7-01-2018 saa 11:13' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 808 | Ibitekerezo

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane nibwo Kagesera Martin wímyaka 30 yatawe muri yombi na Polisi ku bufatanye n’abaturage, uyu Kagesera akaba yafashwe ari kuri moto yari amaze kwiba umuturage wo mu karere ka Nyagatare mu murenge wa Ryabega.

Uyu musore bivugwa ko yafaswe ku mugoroba wo kuri uyu wa kane ubwo umuturage yaparikaga moto ye akinjira mu nzu yasohoka akayibura. Akimara kuyibura yahise yitabaza umuturage baturanye uri mu nzego z’umutekano , nawe amufasha kumenyesha Polisi n’abandi bamotari barayikurikira.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’i burasirazuba CIP Theobard Kanamugire yahamije iby’ifatwa ry’uyu musore ndetse avuga ko ubu moto yasubijwe nyirayo naho umusore we akaba yagejejwe imbere y’ubugenzacyaha.

CIP Kanamugire yavuze kandi ko uyu mujura yafaswe ku bufatanye n’abaturage babashije gutanga amakuru bakimenya iby’iyibwa ry’iyi moto aho bamufashe yamunaniye arimo kuyisunika yabona Polisi agahita asiga moto aho akiruka, ari naho yahereye ashimira abaturage bakomeje gufatanya na Polisi mu kwicungira umutekano.

CIP Kanamugire yagize ati:”Nta minsi ine yashira batatubwiye ko hano hibwe moto, abaturage tubasaba kujya bandika abantu bose bashya binjiye mu midugudu,kujya batangira amakuru ku gihe ndetse abamotari tubasaba kujya batwara abantu bazi kandi bakabatwara cyane cyane ari ku manywa”.

Gakumba Fred nyiri moto yari yibwe yashimiye Polisi y’u Rwanda n’abaturage ku bufatanye n’imbaraga bakoresheje kugira ngo moto ye iboneke.

Ubujura bwa za moto si muri Ryabega gusa bugaraye kuko no hirya no hino mu gihugu hakunze kumvikana abamotari bivugwa ko bibwe moto. Ni muri urwo rwego Polisi y’u Rwanda ihora ishishikariza abamotari kujya bagirira amacyenga abagenzi batwara ndetse bakitondera n’amasaha y’ijoro.Kuri ubu Polisi y’u Rwanda irashishikariza abamotari gushyira akuma kuri za Moto zabo kazajya kabafasha kugaragaza aho moto yabo iri mu gihe yibwe.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
David’s temple
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...