konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Nyamirambo: Umukobwa arakekwaho kwica nyina babanaga mu nzu

Nyamirambo: Umukobwa arakekwaho kwica  nyina babanaga mu nzu
26-09-2017 saa 11:53' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 13255 | Ibitekerezo 1

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 26 Nzeri, umukecuru witwa Nyirabikomo Amina yapfuye mu buryo butunguranye bikaba bivugwa ko yishwe n’umukobwa we witwa Uwamahoro Samirah babanaga mu nzu i Nyamirambo wamukubise mu ijoro ryakeye bikaba ariyo ntandaro y’urupfu rwe.

Umurambo w’uyu mucecuru bivugwa ko yishwe n’umukobwa we babanaga mu nzu wajyanywe mu Bitaro bya CHUK kugira ngo ukorerwe isuzuma kugira ngo hamenyekane neza koko icyaba cyamuhitanye.

Abaturanyi b’uyu mucecuru bashimangira ko yishwe n’umukobwa we Uwamahoro Samirah mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere .Banavuze ko ngo n’ubundi bakundaga gushyamirana.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali SP Emmanuel Hitayezu yatangarije Ukwezi.com ko kugeza ubu bataramenya neza niba koko uyu mukecuru yishwe n’umukobwa we ngo kuko hari andi makuru bafite avuga ko ashobora kuba yishwe n’uburwayi.

Yagize ati “ Twebwe nka Polisi twamenye ko hari umukecuru waguye kwa muganga, noneho biba ngombwa ko tujya kureba aho yaturutse kuko hari amakuru yavugaga ko yakubiswe, tugeze aho atuye dusanga amakuru avuga ko uwo mukecuru yagiraga uburwayi bw’umutima na Diabete bityo bikaba aribyo byamuhitanye.Hari abandi bantu bavugaga ko ashobora kuba yagiranye ikibazo n’umukobwa we maze akamuhohotera .Kugeza ubu ntitwakubwira ngo uwo mukecuru yishwe cyangwa ngo yahitanywe n’uburwayi ni nayo mpamvu turi mu gukora iperereza kugira ngo tumenye mu by’ukuri iby’urupfu rwe.”

SP Hitayezu yakomeje avuga ko umurambo w’uyu mukecuru wahise ko ujyanwa ku bitaro kugira ngo abaganga bakurikirane bamenye icyamwishe maze bazze gutanga raporo mu gihe na polisi ikomeje iperereza ryayo.

Uyu Uwamahoro Samirah ukekwaho icyaha cy’ubwicanyi yari afite umwana yabyariye iwabo, akaba yabanaga na nyina ndetse n’uwo mwana we i Nyamirambo.

Abantu benshi bazindukiye mu rugo rwa nyakwigendera Amina kureba ibyabaye


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
benjamin Kuya 7-10-2017

uwo MUKECURU imana imwakire mubayo erega is I igeze kundunduro

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
konka Monaco
URUKUNDO
BAHO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...