konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Rubavu: Umupolisi yarohamye mu Kivu ahita apfa

Rubavu: Umupolisi yarohamye mu Kivu ahita apfa
22-10-2017 saa 22:03' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 6382 | Ibitekerezo

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 22 Ukwakira 2017, Umupolisi muto witwaga Ngirabatware Augustin yarohamye mu kiyaga cya Kivu ubwo yari arimo koga ahita apfa. Kugeza ubu ntabwo icyateye uyu mupolisi kurohama kiramenyekana ariko umurambo we waje guhita ukurwa muri iki kiyaga ujyanwa kwa muganga.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Uburengerazuba, IP Gakwaya Eulade yahamije aya makuru anashimangira ko kugeza ubu umurambo wa nyakwigendera wajyanwe kwa muganga aho uri mu bitaro bya Gisenyi gukorerwa isuzuma ngo hamenyekane neza icyamwishe.

IP Gakwaya kandi yakomeje avuga ko uyu mupolisi wakoreraga kuri Sitasiyo ya Gisenyi mu karere ka Rubavu, Intara y’Uburengerazuba, yari ari muri siporo gusa hakaba hagikomeje iperereza ngo bamenye byinshi ku rupfu rwe. Ikiyaga cya Kivu cyarohamyemo umupolisi ahita apfa, Ubusanzwe gihuriyeho ibihugu by’u Rwanda na Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
David’s temple
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...