konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Ruhango: Batatu bagwiriwe n’ikirombe, bikekwa ko bapfuye

Ruhango: Batatu bagwiriwe n’ikirombe, bikekwa ko bapfuye
10-10-2017 saa 11:50' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 1107 | Ibitekerezo 1

Abagabo batatu bo mu murenge wa Byimana,akagari ka Mpanda akarere ka Ruhango bakoreraga ikompanyi yitwa Cyusa icukura amabuye y’agaciro mu Ntara y’Amajyepfo, bagwiriweho n’ikirombe mu gitondo cyo kuwa Mbere tariki 9 Ukwakira kugeza magingo aya imirambo yabo ikaba itaraboneka ngo ikurwe muri icyo cyobo baguyemo.

Aba bagabo uko ari batatu ni uwitwa Kiriburyo Francois w’imyaka 50, Musabyimana Sixbert w’imyaka 36 naho undi yitwa Hakizimana Gabriel w’imyaka 35.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo IP Emmanuel Kaigi yatangarije Ukwezi.com ko hakiri gukorwa ubutabazi mu bufatanye bwa Polisi, abaturage n’izindi nzego kugira ngo bakurwe mu mwobo baguyemo.

Yagize ati “ Nibyo koko abagabo batatu bagwiriwe n’ikirombe ku munsi w’ejo saa yine kugeza iyi saha ntibaravanwamo kubera ko ari icyobo kirekire ubu haracyakorwa ubutabazi kugira ngo bavanwemo.”

IP Kaigi yemeje ko aba bagabo bari basanzwe bakorera ikompanyi isanzwe icukura amabuye y’agaciro, avuga ko habayeho uburangare ku batekinisiye baba bashinzwe kubanza kureba imiterere y’aho bagiye gucukura amabuye.

IP Kayigi kandi yavuze ko nta cyizere na gikeya gihari cy’uko abo bagabo bakurwa muri urwo rwobo ari bazima kuko ari runini kandi no kubageraho nabyo bikaba byagoranye cyane ku buryo ubu hari gukoreshwa ama mashini kugira ngo bagere kuri aba bantu.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
MUKANDAYISENGA Francoise Kuya 12-10-2017

Ababuriye ababo muri iyo mpanuye yo kugwirwa n’ikinombe bihangane kandi Imana ibakire mu bayo.

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
konka Monaco
URUKUNDO
BAHO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...