konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

USA: Imbaga y’abanyarwanda n’abanyamahanga bahuriye mu gikorwa cyo kwibuka

USA: Imbaga y’abanyarwanda n’abanyamahanga bahuriye mu gikorwa cyo kwibuka
20-06-2016 saa 15:45' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 490 | Ibitekerezo

Mu rwego rwo kuzirikana abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hatanzwe ubutumwa butanga icyizere n’amahoro arambye mu isi yose mu muhango wabereye mu mujyi wa Dickinson ho muri leta ya North Dakota muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Abanyarwanda batandukanye baturutse mu bice bitandukanye bigize iyo leta, abanyamerika ndetse n’abandi banyamahanga batandukanye b’inshuti z’u Rwanda bahuriye muri Kaminuza yitwa Dickinson State University mu gikorwa cyateguwe n’umuryango w’abanyarwanda baba muri North Dakota mu kwibuka no guha icyubahiro inzirakarengane zirenga miliyoni zazize Jenoside yakorewe abatutsi hagati y’ukwezi kwa Mata na Nyakanga mu 1994.

Nk’umushyitsi mukuru muri uwo muhango, Mathilde Mukantabana, ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze ubumwe za Amerika, yavuze ko iki gikorwa cyabereye mu mujyi wa Dickinson kuba cyanitabiriwe n’abatari abanyarwanda kandi ukabona bafite inyota yo kumenya ukuri kubyabaye mu Rwanda, ari kimwe mu bigaragaza ko u Rwanda rutari rwonyine mu guhangana na Jenoside ndetse n’ingaruka yateje.

Mukantabana yakomeje avuga ko muri Jenoside yakorewe abatutsi u Rwanda rwahaburiye abaturage barwo benshi bazira kwitwa abatutsi gusa ndetse hanagaragara ukuneshwa kw’inzego zitandukanye zaba iza leta n’izindi harimo n’imiryango mpuzamahanga mu kuba zitaragize icyo zikora mu guhagarika ibyabaga kandi zibifitiye ubushobozi.

Ally Soudy Uwizeye uhagarariye umuryango w’abanyarwanda baba muri North Dakota

Yanagarutse kandi ku kuntu ibyo byose u Rwanda rwanyuzemo, rwabyikuyemo rwo ubwarwo none ubu rukaba rubara inkuru y’amateka mu isi y’ubumwe n’ubwiyunge. Aha yasobanuye byimbitse ibijyanye n’inzira y’ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda ndetse n’uburyo rwiteje imbere mu bukungu nyuma y’ayo mahano.

Abandi bari muri iki gikorwa, bagaragaje uburyo Jenoside yateguwe, uko ingengabitekerezo yayo yakwirakwijwe ndetse n’uburyo urwangano n’amacakubiri byabibwe kugeza Jenoside ibaye.

Ally Soudy Uwizeye uhagarariye umuryango w’abanyarwanda baba muri North Dakota, yagaragaje ukwiyubaka guturuka muckwibuka no guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe abatutsi. Yashimangiye ko n’ubwo ntawabasha guhindura amateka, ariko ari inshingano zacu uyu munsi gutegura ejo hazaza heza.

Nyuma y’iki gikorwa habayeho no kuganira hagati ya Ambasaderi n’abanyarwanda baba muri North Dakota


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
konka Monaco
URUKUNDO
nkusi
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...