konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Umuturirwa wa UTC wo kwa Rujugiro waguzwe akayabo mu cyamunara

Umuturirwa wa UTC wo kwa Rujugiro waguzwe akayabo mu cyamunara
25-09-2017 saa 17:57' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 4819 | Ibitekerezo 3

Umuhesha w’Inkiko, Me Nsabimana Vedatse, yagurishije mu cyamunara inyubako ya UTC (Union Trade Center) y’umuherwe Rujugiro Ayabatwa Tribert iherereye mu Mujyi wa Kigali, kuri Miliyari esheshatu, miliyoni 877 n’ibihumbi 150 z’amafaranga y’u Rwanda.

UTC ni umwe mu mitungo yari iherutse gushyirwa ahagaragara nk’ibereyemo Leta imisoro. Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro cyari giherutse gutangaza ko kiberewemo miliyari imwe na miliyoni 200, yararanyijwe kuva mu 2007 kugera mu 2013 hiyongereyeho n’amande y’ubukererwe.

Igiciro fatizo cya miliyari esheshatu na miliyoni 639, ibihumbi 636 n’amafaranga 336 y’u Rwanda niyo yahereweho muri iki cyamunara. Hari hiyandikishije abantu n’ibigo 11 nk’abifuza kwegukana iyi nyubako ariko ibigo bibiri aribyo Kigali Investment Company; Four Unity Company n’undi witwa Kanyandekwe Pascal wapiganwaga ku giti cye nibo bahataniye kuyegukana. Muri aba, uwapiganwe bwa mbere ni Four Unity Company, abandi barakurikira.

Icyamunara cy’iyi nyubako cyabereye mu ruhame ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere guhera saa munani z’amanywa. Abashaka kuyigura bapiganwaga, umwe avuga ingano y’amafaranga yayigura, undi akayarenzaho bityo bityo.

Ikigo Kigali Investment Company limited nicyo cyabashije kwegukana iyi nyubako nyuma yo gutanga Miliyari esheshatu, miliyoni 877 n’ibihumbi 150 gihigitse abandi bari bagaragaje inyota yo kuyegukana.

Rujugiro afite imigabane 97% naho abandi banyamigabane bane bakagabana 3% mu muturirwa ‘UTC’ uri mu Mujyi wa Kigali, Akarere ka Nyarugenge. Imigabane ya Rujugiro muri UTC yacungwaga na Komisiyo y’Akarere ka Nyarugenge ishinzwe gucunga imitungo yasizwe na bene yo nk’uko itegeko ryo muri Kanama, 2015, ribiteganya.

Imigabane ya Rujugiro muri UTC yatangiye gucungwa na leta mu Ukwakira 2013 nk’umutungo wasizwe na benewo kuko Rujugiro yari amaze kuva mu gihugu kandi nta muntu asigiye uburenganzira bwemewe n’amategeko bwo kuwucunga.

Itegeko ryo muri Kanama 2015 ku micungire y’imitungo yasizwe na beneyo riha uburenganzira leta bwo gucunga imitungo yose itimukanwa cyangwa yimukanwa iri mu maboko y’abatayifitiye uburenganzira, beneyo bakaba barapfuye kandi nta muntu uriho wo kubazungura wemewe n’amategeko cyangwa batari mu Rwanda kubera impamvu zinyuranye kandi bakaba ntawe basize wo kuyicunga ubifitiye uburenganzira.

Iyo mitungo yashyizwe mu maboko ya za komisiyo zihariye mu turere, kuri ubu Akarere ka Nyarugenge kakaba gacunga imitungo igera kuri 70 irimo inzu 67 n’ibibanza bitatu. Aka karere kamaze gusubiza imitungo itandatu beneyo mu yo kacungaga.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 3
Bery Kuya 26-09-2017

Ariko iyo muvuze akayabo muba mugereranyije niki

Nzabandora Kuya 26-09-2017

Turi muri monde ya injustice. Gusa vuba cg bitinde Allah ( Isumbabyose) azahorera abahugujwe. Mwihangane.

Bugingo Simeon Kuya 25-09-2017

Nabony’umuntu watanze sheki arimo kwishyura ziriya miriyari asa n’umukonwayeri w’inyamirambo. Ubwo se ni umukozi w’iriya kampani yaguze uyu muturirwa cyangwa ni akabanga k’ababugu katari nteba na ngarama twari dusanzwe tumenyereye? Genda Rwanda uri nziza koko Impala zabivuz’ukuri.

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
konka Monaco
URUKUNDO
BAHO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...