konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Kigali: Uwatijwe imitungo na nyirabukwe akanga kuyivamo yakuwemo shishi itabona

 Kigali: Uwatijwe imitungo na nyirabukwe akanga kuyivamo yakuwemo shishi itabona
17-10-2017 saa 17:25' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 18803 | Ibitekerezo 5

Mu kubahiriza ibyemejwe n’Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo, inzego z’umutekano zasohoye mu nzu shishi itabona, umucuruzi Nizeyimana Eustache wacururizaga mu mudugudu w’Imanzi, Akagari ka Bibare, Umurenge wa Kimironko mu karere ka Gasabo, nyuma yo kubwirwa kenshi ndetse agahabwa n’impuruza zitandukanye zimusaba kuva muri iyi nzu yari yaratijwe na nyirabukwe witwa Nyirazuba Flavia.

Ahagana mu masaha ya saa yine z’igitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Ukwakira 2017, nibwo Umuhesha w’inkiko w’umwuga, ahagarikiwe n’inzego za Polisi ndetse n’inzego bwite za Leta zari zihagarariwe n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimironko, basohoye mu nzu uyu mucuruzi bivugwa ko yari yatijwe inzu na nyirabukwe bikozwe kivandimwe maze uyu Eustache ashaka kwigarurira iyi nyubako aho yari yaranatangiye kuyita iye.

Me Jean Paul Mwitende; umuhesha w’inkiko w’umwuga warangije uru rubanza ndetse akaba ari nawe wari uhagarariye urukiko, ubwo Nizeyimana Eustache yasohorwaga mu nzu ku mbaraga n’ibye byose, yavuze ko ibyakozwe byari ugushyira mu bikorwa imyanzuro y’ubutabera cyane ko nyir’ubwite yari yarahawe integuza zitandukanye akanga kuzubahiriza.

Me Jean Paul yagize ati “Uyu yatijwe inzu y’abandi agera aho yanga kuyivamo bamuha integuza zimusaba kuva munzu y’abandi arinangira nyuma bigera ubwo hitabazwa inkiko haboneka icyemezo cy’urukiko rwisumbuye rwa Gasabo, ubu nicyo twaje gushyira mu bikorwa kandi itegeko ry’umutungo riraboneye rivuga ko umutungo w’umuntu ari ntavogerwa, akaba ari nayo mpamvu aba bashatse kuwuvogera bakuwemo.”

Uyu muhesha w’inkiko yavuze ko kugeza ubu ikigiye gukurikira ibi byose ari uko ibicuruzwa by’uyu Eustache bijyanwa kubikwa n’urukiko akazabihakura yamaze kwishyura amafaranga yakoreshejwe mu kubijyana no kubibika.

Umugore wa Nizeyimana Eustache ari nawe mukobwa wa Nyirazuba Flavia yashatse kurwana n’abasohoraga ibintu byabo munzu Polisi ibasha gutabara Uyu niwe Nizeyimana Eustache wari warifunze inzu ya nyirabukwe


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 5
elie Kuya 19-10-2017

ikibazo njye mbona ni kimwe cyonyine. abantu ntibashaka kunyurwa na duke bafite. abantu bose bashaka kwigira abatekamutwe ku ngufu. ubundi se iyo acuruje ntabwo yunguka ngo abe yakubaka iye cg akodeshe. yagize ngo twibonere amakuru adasanzwe dusoma y’umuntu washatse kwifunga inzu ya nyirabukwe

Guest Kuya 18-10-2017

Byari kuba byiza iyo mugaragaza ibyangombwa bya nyiri iyo nzu, ndetse mukanavugisha uwo wanze kuyivamo. Ntabwo umuntu apfa kwanga kuva mu nzu gusa kandi azi neza ko itari iye. Ntabwo wakiyitirira umutungo wundi gutyo gusa. Hari ibindi bibiri inyuma.

jj Kuya 18-10-2017

arikose ko injiji zigwira nkuyu barinze bamutera hejuru afite umutungo ungana utya kuberiki koko ubu iyo akodesha nkabandi yari kubura kubaho ?ngizi ingaruka z’inda nini n’uburiganya

N.R Kuya 17-10-2017

ese ko mbona mwavugishijee umuhesha w’inkiko, nyirubwite we mwamuvugishije ngo mwumve version ye. ko mwamufotoye iyo munamwegera mukamubaza.

huuu Kuya 17-10-2017

uyumugore nibibuno bibi arimubiki none se nimba mwasuzuguraga umukecuru kuki atabanyaga bati umutwa yarahaze yotsa ikigega

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
David’s temple
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...